Umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda, Pastor Julienne Kabanda, washinze ndetse akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry imaze kwamamara cyane mu Rwanda ku bwa benshi imaze guhindurira ubuzima, yibarutse umwana wa gatanu.
Pastor Julienne Kabanda yashakanye na Pastor Kabanda Stanley, bombi bakaba abakozi b'Imana barambye mu kugabura ibyejejwe by'Imana, umurimo bakora mu bwitange bwinshi. Imana ikomeje kubaha umugisha w'uburyo bwinshi uko bwije n'uko bucyeye Imana.
Umugabo ayobora Itorero Jubilee Revival Assembly, naho umugore akayobora Grace Room Ministry ibarizwamo abaturuka mu matorero atandukanye biganjemo urubyiruko. Impanuro ku muryango no ku rubyiruko, ibikorwa by'ubugiraneza, byafashije Grace Room gushinga imizi.
Kuri ubu amakuru agera ku InyaRwanda ni uko umuryango wa Pastor Stanley Kabanda na Julienne Kabanda uri mu mashimwe yo kwibaruka umwana wa gatanu. Ni umwana w'umuhungu wabonye izuba mu masaha macye ashize.
Hari hashize imyaka 3 uyu muryango wibarutse umwana wabo wa kane w'umukobwa. Umwana wabo wa gatatu w’umuhungu bamwibarutse nyuma y’igihe kinini kingana n'imyaka 10, akaba yarabonye izuba kuwa 4 Ugushyingo 2015 mu bitaro bya Nyirinkwaya.
Icyo gihe Se w’umwana, Pastor Stanley Kabanda yatangarije inyaRwanda ko uyu mwana wabo bamwise Rhema Kabanda kuko ari ijambo ry’Imana rihishuwe.
Blessing Teta Kabanda niwe mfura y'uyu muryango wa Couple y'Abapasiteri, naho Favour Tona Kabanda akaba umwana wabo wa kabiri. Favour anaherutse kwinjira mu muziki, akorana indirimbo na Steve N, bishimangira ko abikomeje yagera kure cyane.
Mu 2018 ni bwo Pastor Julienne Kabanda yashinze Grace Room Ministry ihuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana no gufasha abababaye. Ifite intego ko mu myaka irindwi izaba yaragaruye kuri Yesu Kristo abantu basaga Miliyoni ebyiri.
Itorero Jubilee Revival Assembly riyoborwa n’abashumba Pastor Stanly Kabanda na Julienne Kabanda, ryatangiye tariki 13 Kanama 2008, rikaba rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku Isi yose "Blowing the trumpet of freedom" (Abalewi 25:8).
Pastor Julienne Kabanda yibarutse umwana wa gatanu
Pastor Stanly Kabanda hamwe na Pastor Julienne Kabanda
Abana bane ba Pastor Stanley Kabanda na Pastor Julienne Kabanda bamaze kubona murumuna wabo
Umuryango wa Pastor Stanley na Pastor Julienne
TANGA IGITECYEREZO