Wionews.com itangaza ko izi mboga za beterave zifite akamaro gatandukanye mu mubiri zirimo gufasha ubwonko gukora neza, komora inguma, kurinda uturemangingo n'ibindi.
1. Kugarura imbaraga zatakajwe
Abantu batakaza imbaraga mu buryo butandukanye baba barwaye cyangwa bazikoresheje. Beterave ikungahaye kuri "Nitrate" ifasha amaraso gutembera neza mu mitsi, igihe cy'imyitozo ngororamubiri cyangwa mu mirimo y'ingufu, umuntu akagarukana imbaraga ze byihuse, ndetse ikagenzura umuvuduko w'amaraso.
2. Ubuzima bw'ubwonko

Beterave ifite imbaraga zo gufasha ubwonko bugakora neza ndetse n'amaraso akagerayo neza. Imikorere yabwo myiza ituma hatabaho gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, gufata imyanzuro, ukarinda no guhuzagurika mu ntekerezo.
3. Kurinda uturemangingo
Uyu mutobe ubonekamo intungamubiri zirinda uturemangingo tw'umuntu binyuze muri "Antioxidants" ibonekamo. Antioxidants kandi izwi mu kurinda ubudahangarwa bw'umubiri w'umuntu ikura uburozi mu mubiri bwakwangiza ibindi bice nk'umwijima, umutima, impyiko n'ibindi.
4. Komora inguma
Uyu mutobe urinda ubiribwe buza mu ngingo ndetse ugafasha abafite ibikomere ku mubiri bikuma vuba bigakira bidasize ibindi bibazo.
Healthline itangaza ko Beterave cyangwa "Beetroot" ikungahaye kuri vitamin C ifasha ubuzima bw'uruhu n'amaso, ikagira n'imyunyungugu irimo manganese, Potassium, Iron, na vitamini zo mu bwoko bwa B cyane cyane B9 ifite akamaro kanini nko ku mugore utwite mu kubungabunga ubuzima bw'umwana.

Beterave, ikinyobwa kiza ku barwaye Diyabete

Isukura uruhu ikongera amaraso mu mubiri
