Impamvu ukwiriye kwimenyereza umutobe wa Beterave

Ubuzima - 25/03/2024 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu ukwiriye kwimenyereza umutobe wa Beterave

Beterave ni kimwe mu biribwa bizwiho kumara umwuma n'inyota ndetse igasangwamo intungamubiri zitangaje zikenewe mu mubiri wa muntu buri munsi.

Wionews.com itangaza ko izi mboga za beterave zifite akamaro gatandukanye mu mubiri zirimo gufasha ubwonko gukora neza, komora inguma, kurinda uturemangingo n'ibindi.

1. Kugarura imbaraga zatakajwe

Abantu batakaza imbaraga mu buryo butandukanye baba barwaye cyangwa bazikoresheje. Beterave ikungahaye kuri "Nitrate" ifasha amaraso gutembera neza mu mitsi, igihe cy'imyitozo ngororamubiri cyangwa mu mirimo y'ingufu, umuntu akagarukana imbaraga ze byihuse, ndetse ikagenzura umuvuduko w'amaraso.

2. Ubuzima bw'ubwonko


Beterave ifite imbaraga zo gufasha ubwonko bugakora neza ndetse n'amaraso akagerayo neza. Imikorere yabwo myiza ituma hatabaho gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, gufata imyanzuro, ukarinda no guhuzagurika mu ntekerezo.

3. Kurinda uturemangingo

Uyu mutobe ubonekamo intungamubiri zirinda uturemangingo tw'umuntu binyuze muri "Antioxidants" ibonekamo. Antioxidants kandi izwi mu kurinda ubudahangarwa bw'umubiri w'umuntu ikura uburozi mu mubiri bwakwangiza ibindi bice nk'umwijima, umutima, impyiko n'ibindi.

4. Komora inguma

Uyu mutobe urinda ubiribwe buza mu ngingo ndetse ugafasha abafite ibikomere ku mubiri bikuma vuba bigakira bidasize ibindi bibazo.

Healthline itangaza ko Beterave cyangwa "Beetroot" ikungahaye kuri vitamin C ifasha ubuzima bw'uruhu n'amaso, ikagira n'imyunyungugu irimo manganese, Potassium, Iron, na vitamini zo mu bwoko bwa B cyane cyane B9 ifite akamaro kanini nko ku mugore utwite mu kubungabunga ubuzima bw'umwana.


Beterave, ikinyobwa kiza ku barwaye Diyabete 


Isukura uruhu ikongera amaraso mu mubiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...