RFL
Kigali

Chairman wa APR FC yishongoye kuri Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/03/2024 6:24
2


Chairman w’ikipe ya APR FC ,Colonel Richard Karasira yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports batayifata nk’umukeba wabo bitewe nuko bayikubye 2 mu bikombe bamaze kwegukana.



Kuri iki Cyumweru saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium nibwo hakinwe umukino wanyuma wa shampiyona y’icyiciro cya 2 mu bagore. Wari wahuje APR WFC ndetse na Forever WFC,byarangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu mu bagore ariyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino Chairman wa APR FC yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abazwa niba mu ikipe y’Abagore bazongeramno abandi bakinnyi bitewe nuko bazamutse mu cyiciro cya mbere aho bazahatana n’amakipe akomeye arimo na mukeba Rayon Sports .

Yahise avuga ko ubundi Rayon Sports atari umukeba wabo agira ati”Kare nigeze gutekereza ubukeba njya numva muvuga nkibaza aho buturuka mbere na mbere,ese ubukeba sinzi n'icyo binavuga.

Bamwe batwara ibikombe 20 abandi bagatwara ibikombe 6,mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa.Nti mugakunde kugereranya ibintu bitagereranyika ariko niba ari’adversary’ byo byaba aribyo  ariko ni ikipe twubaha ubundi ifite abafana,ifite abantu bayikunda.

Ku bijyhanye n'uko bagiye kubaka ikipe y’Abagore yamaze kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, yavuze ko nta bakinnyi benshi bazirirwa bagura ahubwo bazakomeza kubakira ku bana ndetse ko kuba bazahura na Rayon Sports WFC nta bwoba bibateye.

Yagize ati”Dufite uburyo dushaka kubaka ikipe y’abana ariko tukayubaka muri politiki tuzamemo iminsi cyane y’abana.

Ku buryo twagira ireme ridashingiye mu byo kugura abakinnyi cyane ibyo guhura nabo(Rayon Sports WFC) ,tuzahatana nabo niba mwarebye ukuntu abana bakina ,mukareba impano zabo,urabona ni ibintu bishimishije dushaka ko dukomeza kubafasha bakiyubaka.

APR WFC yegukanye igikombe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma y'uko ku munsi w'ejo na Rayon Sports WFC nayo yegukanye icyo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere itsinze Muhazi  WFC igitego 1-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 07292855931 month ago
    Ibyo nisawa kunda cyane apr
  • Patrick 1 month ago
    Umuyoboziwacu nabeshya ibyo avuga nibyukuri pe ikind nabafanaba APR FC turibenshi nukobatemera abobiyita abakeba bataribo





Inyarwanda BACKGROUND