Chairman w’ikipe ya APR FC ,Colonel Richard Karasira yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports batayifata nk’umukeba wabo bitewe nuko bayikubye 2 mu bikombe bamaze kwegukana.
Kuri iki Cyumweru saa cyenda kuri Kigali Pele
Stadium nibwo hakinwe umukino wanyuma wa shampiyona y’icyiciro cya 2 mu bagore.
Wari wahuje APR WFC ndetse na Forever WFC,byarangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu
mu bagore ariyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 3-0.
Nyuma y’uyu mukino Chairman wa APR FC yagiranye
ikiganiro n’abanyamakuru abazwa niba mu ikipe y’Abagore bazongeramno abandi
bakinnyi bitewe nuko bazamutse mu cyiciro cya mbere aho bazahatana n’amakipe akomeye
arimo na mukeba Rayon Sports .
Yahise avuga ko ubundi Rayon Sports atari umukeba
wabo agira ati”Kare nigeze gutekereza ubukeba njya numva muvuga nkibaza aho
buturuka mbere na mbere,ese ubukeba sinzi n'icyo binavuga.
Bamwe batwara ibikombe 20 abandi bagatwara ibikombe
6,mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa.Nti mugakunde kugereranya ibintu
bitagereranyika ariko niba ari’adversary’ byo byaba aribyo ariko ni ikipe twubaha ubundi ifite
abafana,ifite abantu bayikunda.
Ku bijyhanye n'uko bagiye kubaka ikipe y’Abagore
yamaze kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, yavuze ko nta bakinnyi
benshi bazirirwa bagura ahubwo bazakomeza kubakira ku bana ndetse ko kuba
bazahura na Rayon Sports WFC nta bwoba bibateye.
Yagize ati”Dufite uburyo dushaka kubaka ikipe y’abana
ariko tukayubaka muri politiki tuzamemo iminsi cyane y’abana.
Ku buryo twagira ireme ridashingiye mu byo kugura abakinnyi
cyane ibyo guhura nabo(Rayon Sports WFC) ,tuzahatana nabo niba mwarebye ukuntu
abana bakina ,mukareba impano zabo,urabona ni ibintu bishimishije dushaka ko
dukomeza kubafasha bakiyubaka.
APR WFC yegukanye igikombe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma y'uko ku munsi w'ejo na Rayon Sports WFC nayo yegukanye icyo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere itsinze Muhazi WFC igitego 1-0.
TANGA IGITECYEREZO