Umuraperi uri mu bahagaze neza kuva mu myaka isaga 15 muri muzika Nyarwanda, Bull Dogg yatangaje ko kubura abamushyigikira byatumye afata umwanzuro wo gufata ukuboko barumuna be.
Ubusanzwe yitwa Ndayishimiye Bertrand ariko yamamaye mu njyana ya Hip Hop ku izina rya Bull Dogg.
Yamenyekanye kuva muri 2009 mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Imfubyi' yakoranye na The Ben, Umunsi w'imperuka, 'Costomer care' 'Amajyambere' n'ibihe n'izindi yakoranye na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang zirimo 'Amaganya, Gereza, kwicuma' n'izindi.
Bull Dogg uherutse gukorana indirimbo 'Bwe Bwe ' na Bruce The 1'st, Ish Kevin na Kenny K Shot ndetse na 'Crew' ya B Threy na Ish Kevin.
Bull Dogg aganira na televiziyo Rwanda yabajijwe impamvu akunda gushyikira abahanzi bakizamuka mu njyana ya Hip Hop, avuga ko abikora kugirango ashyire itafari kuri iyi njyana bivugwa ko yapfuye.
Bull Dogg yagize ati "Ikintu cya mbere gituma nshyigikira abahanzi bato, ni uko baba barimo gukora ibintu bijyanye n'ibyo nkunda cyangwa se injyana nkunda ya Hip hop, ikindi njyewe ntangira umuziki, nta bufasha twari dufite byumwihariko muri Hip hop, twishyize hamwe nka Tuff Gang kugirango twishakemo imbaraga binyuze mu itsinda biraduhira.
Rero ndavuga nti 'uyu musore ni ikiragano gishya ariko ni n'indererwamo ya Hip hop mu gihe kiri imbere'. Uwo muntu ashobora no kuzaba ariwe uzura iyo Hip Hop bavuga ko yapfuye. Rero mbaye naramushyikiye , nzashimiswa no kuba naramufashije".
Bull Dogg avuga ko kuba atarabonye umufasha agitangira umuziki bituma ashyigikira barumuna be kugirango bagere aho ategeze agera.
Bull Dogg akunda kugaragara mu ndirimbo z'abahanzi bakizamuka byumwihariko abaraperi. Yakoranye indirimbo na B Threy bise 'Mood' yakunzwe cyane, akorana na Bruce the 1'st ebyir 'Uno' na 'Bwe Bwe bwe' n'abandi.
Bull Dogg avuga ko afasha barumuna be kugirango bagere kure atageze
Bull Dogg akunda gufasha abahanzi bakizamuka
Reba indirimbo 'Bwe bwe bwe' ya Bruce the 1st, Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot
">
TANGA IGITECYEREZO