RFL
Kigali

Harimo gukinira Amavubi! Intego za Nyandwi Theophile umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Iraq

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/03/2024 13:16
0


Rutahizamu w'ikipe ya ya Masafi Al Junoob ikina icyiciro cya kabiri muri Iraq Nyandwi Theophile, yifuza kuzakinira ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'amakipe akomeye i Burayi.



Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye ya giranye na InyaRwanda ku murongo wa Telephone. Nyandwi Theophile yatangiye agaruka kubuzima abayemo muri Iraq, ndetse n'uko ahagaze mu kibuga.

Yagize Ati" hano muri Iraq turakomeye ubuzima buragenda ndetse igihugu nta kibazo. Iyi kipe ya Masafi nayisinyiye umwaka umwe ndetse badusaba kuyizamura mu cyiciro cya mbere. Ubu turi ku mwanya wa 3, ikipe ya mbere n'iya kabiri baraturusha inota rimwe, kandi bazahura mu mpera z'icyumweru gitaha. Maze gukinira Masafi imikino 11 aho natsinze ibitego 3 ntanga n'imipira 7 ivamo ibitego."

Nyandwi Theophile yavuye mu Rwanda umwaka ushize, aho yari amaze imyaka 3 akinira ikipe ya Bugesera FC.

Nyandwi w'imyaka 24, avuga ko inzozi ze ari ukuzakinira ikipe y'igihugu Amavubi nawe agashyiraho itafari rye. Yagize Ati" abantu benshi bajya bagira ngo ntabwo ndi umunyarwanda gusa siko bimeze. Ndi umunyarwanda wavukiye i Rusizi ku mubyeyi w'umunyarwanda n'undi wo muri DR Congo. Ubu ndi gukora cyane kugira ngo ndebe ko igihe cyazagera ikipe y'igihugu Amavubi ikanyiyambaza kandi ndabizi ko bizakunda."

Nyandwi Theophile yize amashuri ye muri DR Congo nyuma agaruka mu Rwanda akina imikino y'Umurenge Kagame Cup, ari naho ikipe ya Bugesera FC yamubonye, bivuye ku mutoza Abdul. 

Nyandwi Theophile afite uruhare rw'ibitego 10 mu mikino 11 ya shampiyona amaze gukina 

Ikipe ya Masafi Nyandwi Theophile akinira, niyo yari yaguze Musa Esenu 



Nyandwi Theophile avuga ko ikibura ari uguhabwa umwanya naho we na bagenzi be biteguye guha buri kimwe ikipe y'igihugu Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND