Nibyo koko buri nkuru igira kibara! Itorero Inyamibwa AERG ryakoze igitaramo gikomeye bise ‘Inkuru ya 30’ babarira neza ibihumbi by’Abanyarwanda ibyaranze imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye na mbere y’aho abantu barahejejwe ishyanga, ariko bakaza kwiyemeza gutaha mu gihugu.
Ni mu mukino-shusho wamaze amasaha ibiri n’iminota 30’ wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu
tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ni ubwa
mbere bakoreye igitaramo muri iyi nyubako, kuko mu 2023 bakoze igitaramo nk’iki
bise ‘Urwejeje Imana’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali, ubwo bizihizaga imyaka 25 ishize babonye izuba.
‘Inkuru ya
30’ yasize urwibutso kuri benshi, ahanini bitewe n’inkuru bakubiyemo, yagaragaje
uburyo Abanyarwanda bari barahejejwe imahanga, bakoze uko bashoboye bagaruka mu
Rwanda, batangiza urugamba rwo kongera kubaka Igihugu kibereye buri wese.
Ni igitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu, abari muri BK Arena bamushimira ku bwo
kwifatanya nabo mu rugendo rwo kubara imyaka 30 ishize.
Bamwe mu
bakoresha urubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] cyane cyane urubyiruko, bagiye
bandika bagaragaza ko bagize amahirwe yo kumenya amateka byisumbuyeho binyuze
muri iki gitaramo ‘Inkuru ya 30’ cyari kimaze hafi amezi atatu cyamamazwa.
Mu ijambo
rye, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi ku Rwego rw’Igihugu, Mudahemuka Audace yashimye buri wese wifatanyije
n’itorero Inyamibwa muri iki gitaramo ‘Inkuru ya 30’.
Yavuze ko
cyari cyateguwe na AERG babinyujije mu itorero ryayo Inyamibwa. Kandi bagikoze
bagamije ‘kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho rw’imyaka 30 ishize’.
Ati “Kandi
ni igitaramo kigamije nanone kudufasha gukomeza gushimira cyane Inkotanyi
zafashe iya mbere zigatera intambwe zikaza kubohora Igihugu. Ndetse zihagarika
Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”
Uyu muyobozi
yavuze ko iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Perezida Kagame ku
bwo kwifatanya nabo, kandi bamushimira kuba yarafashe iya mbere mu Ingabo
zahoboye Igihugu kandi zigahagarika Jenoside.
Ati “Ni
umwanya mwiza kandi wo kumushimira aho agejeje u Rwanda, aho agejeje atuyobora,
ubuyobozi bwiza, aho tugeze twubaka Igihugu aturangaje imbere.”
Iki gitaramo
cyari kigizwe n’indirimbo n’imbyino byagaragaje urugendo rw’igihe Abanyarwanda
bari bakiri umwe, abavuye ishyanga bakiyemeza kubohora u Rwanda, abahejejwe
ishyanga n’abaje gufata umwanzuro wo kubohora u Rwanda.
Mu mukino
w’isaha n’iminota 30 berekana neza aho u Rwanda rugeze, Mudahemuka Audace yavuze
ko iki gitaramo gikwiye kubera umwanya mwiza urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda
muri rusange ‘uruhare rwacu mu gukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse
tunarushaho kubyagura dushingiye ku cyerekezo intore izurusha intambwe yaduhaye
aricyo 2050’.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu
bitanu byaranze iki gitaramo ‘Inkuru ya 30’ utamenye:
1.Bagurukije inuma eshatu
Umukino
bakinnye ushushanya urugendo rw’imyaka 30 ishize, waranzwe n’ibice binyuranye
birimo n’igice kigaragaza uburyo amahoro yongeye gutaha mu Rwanda nyuma y’icuraburindi
Abanyarwanda banyuzemo igihe kinini ariko ntibemere gutsikamirwa.
Mu
gushushanya amahoro n’umunezero mu gihugu, bifashishije inuma eshatu ‘nzima’
zagurukijwe muri BK Arena, zigurukira mu bice bitandukanye by’iyi nyubako,
binyura umubare munini mu gisobanuro cy’uko amahoro aganje mu rwagasabo.
Urubuga
Falcoloft ruvuga ko inuma zikunze kuba cyane mu mijyi myinshi hirya no hino ku
Isi, kuko ari inyamaswa zikunda kuba no kororerwa mu Mujyi.
2.Teta Ndenga Nicole yagedeneye ku
igare
Umukobwa
witwa Teta Ndenga Nicole wegukanye ikamba rya ‘Miss Heritage’ muri Miss Rwanda
2020, yatunguranye ku rubyiniro agaragara agendera ku igare.
Uyu mukobwa
uri mu bakomeye mu itorero Inyamibwa, yigaragaje mu myambaro yanditseho ‘Visit
Rwanda’ ishushanya abasiganwa muri Tour du Rwanda.
Yagendeye ku
igare ku rubyiniro, ndetse yambaye n’ingofero y’abasiganwa, asuhuza basaza be,
mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rwiteje imbere.
Berekanye ko
mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwagize ubukungu buhamye, ibikorwa by’imyidagaduro
bitezwa imbere n’ibindi bifasha benshi muri iki gihe.
3.Imvura yaguye, bamwe bitwaza
imitaka
Kuri gahunda
yari yatanzwe, iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,
kigasozwa ahagana saa yine n’igice z’ijoro, ariko siko byagenze.
Imvura
yaguye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kandi imara igihe kinini
byatumye hari abatabasha kugera kuri BK Arena ku gihe bari bateguye.
Byatumye
abateguye iki gitaramo bahitamo gukomeza gucuranga zimwe mu ndirimbo z’abahanzi
bo hambere zigaruka ku Rwanda n’Abanyarwanda.
Mu gihe cy’isaha
irenga, iyi mvura yagengeje macye, bituma hari abitwaza imitaka kugirango
babashe kwinjira, icogoye, igitaramo gitangizwa ahagana saa moya n’igice z’ijoro.
4.Umuyobozi yatungiriwe muri iki
gitaramo
Mbere y’uko
iki gitaramo gishyirwaho akadomo, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Itorero
Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yahamagawe ku rubyiniro ashimirwa uruhare yagize
mu gutuma iki gitaramo ‘Inkuru ya 30’ kigenda neza.
Ubwo
yazamukaga ku rubyiniro, Rusagara yatunguwe ababyinnyi n’abaririmbyi b’iri
torero bamuririmbira indirimbo yo kumwifuriza isabukuru y’amavuko.
Bivuze ko
iki gitaramo cyabaye ku itariki imwe n’iyo yizihizaho isabukuru y’amavuko.
Umuyobozi wa AERG Audace ku rwego rw’Igihugu, Mudahemuka Audace yavuze ko
bishimira uruhare Rusagara yagize mu gutuma iki gitaramo kigenda neza.
5.Bunamiye Buravan
Umuhanzi
Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame niwe wafunguye
ku mugaragaro iki gitaramo. Yatangiriye mu murishyo w’ingoma, maze abantu
barizihirwa, aho yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ingaragu’, ‘Umunyabigwi’, ‘Ingabe’
aherutse gushyira hanze n’izindi.
Yakunze kugaragara cyane mu bitaramo byubakiye kuri gakondo. Mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yitwa ‘Gusakaara’ mu rwego kunamirwa Buravan.
Impakanizi
yavuze ko Buravan yari inshuti ye, kandi ari ngombwa kwizihiza ubuzima bwe. Ati
“Natangiye mbabwira ko muri beza ariko ntabwo nibeshye. Ngiye kubasangiza
igihangano cy'umwe mu nshuti zanjye ntagifite ubu ngubu, ariko twigeze, nibaza
ko buri wese uri hano aramuzi, mumfashe dutaramane. Ni Yvan Buravan.”
Urufatiro rw’itorero Inyamibwa mu
gihe cy’imyaka 26 ishize
Ingero ni
nyinshi z’amwe mu matorero yo mu Rwanda yagiye ashingwa ariko mu gihe kitari
kinini agacikamo ibice, igice kimwe kigatangira kwikorana.
Umuyobozi
ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue,
aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 26 ishize Inyamibwa igishinze imizi
bitewe n’impamvu ikomeye iri torero rishingiyeho. Ati "Impamvu yo kubaho
iruta impamvu y'abantu bashobora kutumvikana ku kintu.”
Arakomeza
ati “Impamvu rero cyangwa se umusingi w'icyatumye dukora cyangwa se abatangije
Itorero Inyamibwa, ni yo ituma dukomeza. Ntabwo rero twebwe duhungabanywa
n'ibibazo cyangwa se n'ibigeragezo byahuye bivuye ku mpamvu z'umuntu umwe,
babiri cyangwa batatu bahuriye hamwe…”
Uyu muyobozi
avuga ko nta muntu 'uva mu Inyamibwa kuko ibikorwa byacu haba ari mu itorero no
hanze y'itorero ari Inyamibwa'
Yavuze ko abagize uruhongore rw’Inyamibwa (Abakiri bato) n’Inyamibwa bakibyina ndetse
n’Inyamibwa Nkuru (abakuze).
Ibikorwa bifatika Itorero Inyamibwa
ryagezeho
Iri torero
ryashinzwe mu 1998. Rusagara avuga ko kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi
'twafashije abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside kuva mu bwigunge'.
Avuga kandi
ko kuva icyo gihe bateje imbere umuco, bafasha abari bifite impano yo kubyina
kuyisobanukirwa no kuyigaragaza. Ati "Abari bafite impano
twarayizamuye."
Rusagara
avuga ko imyaka ishize 26 ishize bafashije ababyinnyi babo mu mibereho. Ati
"Bivuze ngo iyo tubyinnye, duserutse ahantu, tugatanga amafaranga, ni
ugufasha abantu mu mibereho ariko binjiza."
Perezida Kagame yitabiriye igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari muri BK Aren akurikirana igitaramo cy'Inyamibwa
Ibihumbi by'abanyarwanda bashimiye Umukuru w'Igihugu ku bwo kwifatanya n'abo muri iki gitaramo
Abarimo umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Madederi' muri Papa Sava yitabiriye iki gitaramo
Munyaneza Landry, Perezida w'Itorero Inyamibwa akaba n'Umutoza Mukuru
Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yitabiriye iki gitaramo
ISHIMWE RY'ITORERO INYAMIBWA KURI PEREZIDA KAGAME WITABIRIYE IGITARAMO CY'ABO
">
KANDA HANO UREBE UBWO INYAMIBWA ZARIRIMBAGA INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
AMAFOTO: Freddy Rwigema &Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO