Binyuze mu ijwi ry’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwego rw’Igihugu, Mudahemuka Audace, abagize Itorero Inyamibwa babwiye Perezida Kagame ko bazagira uruhare mu kubara inkuru itagira uko isa yo ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe.
Babitangaje
mu ishimwe ry’urwibutso bari bafite mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki
23 Werurwe 2024, nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka bise ‘Inkuru ya 30’.
Ni igitaramo
cyahuje ibihumbi by’abantu barimo na Perezida Kagame na Madamu bakiranwe
urugwiro n’akaruru k’ibyishimo bakigera muri BK Arena.
Bamwe mu
majwi bagiye bahanika bumvikanisha ko biteguye kugira uruhare mu matora
ateganyijwe bakongera gutora Perezida Kagame.
Mu ijambo
rye, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi ku Rwego rw’Igihugu, Mudahemuka Audace yashimye buri wese wifatanyije
n’itorero Inyamibwa muri iki gitaramo ‘Inkuru ya 30’.
Yavuze ko
cyari cyateguwe na AERG babinyujije mu itorero ryayo Inyamibwa. Kandi bagikoze
bagamije ‘kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho rw’imyaka 30 ishize’.
Ati “Kandi
ni igitaramo kigamije nanone kudufasha gukomeza gushimira cyane Inkotanyi
zafashe iya mbere zigatera intambwe zikaza kubohora Igihugu. Ndetse zihagarika
Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”
Uyu muyobozi
yavuze ko iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Perezida Kagame ku
bwo kwifatanya n’abo, kandi bamushimira kuba yarafashe iya mbere mu Ingabo zahoboye
Igihugu kandi zigahagarika Jenoside.
Ati “Ni
umwanya mwiza kandi wo kumushimira aho agejeje u Rwanda, aho agejeje atuyobora,
ubuyobozi bwiza, aho tugeze twubaka Igihugu aturangaje imbere.”
Iki gitaramo
cyari kigizwe n’indirimbo n’imbyino byagaragaje urugendo rw’igihe Abanyarwanda
bari bakiri umwe, abavuye ishyanga bakiyemeza kubohora u Rwanda, abahejejwe
ishyanga n’abaje gufata umwanzuro wo kubohora u Rwanda.
Mu mukino w’isaha
n’iminota 30 berekana neza aho u Rwanda rugeze, Mudahemuka Audace yavuze ko iki
gitaramo gikwiye kubera umwanya mwiza urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri
rusange ‘uruhare rwacu mu gukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse tunarushaho
kubyagura dushingiye ku cyerekezo Intore izurusha intambwe yaduhaye aricyo 2050’.
Mudahemuka
Audace yavuze ko Itorero Inyamibwa ari umusaruro w’ubutwari bw’Inkotanyi, ari
nayo mpamvu banze guheranwa n’agahinda, ahubwo biyemeza kongera ubumwe no
gushinga itorero mu rwego rwo kudaheranwa n’amateka ashaririye banyuzemo.
Iri torero
ryashinzwe mu 1998, hagamijwe kugirango Abanyamuryango basusuruke, kandi bubake
ubudaheranwa. Ati “Murabona y’uko rimaze kugera ahashimishije.”
Mudahemuka
yavuze ko bishimiye ubwitabire bw’iki gitaramo, kandi baciye agahigo ko kuba
itorero rya mbere ryakoreye igitaramo muri BK Arena. Ati “Nibwo bwa mbere
habaye igitaramo cy’umuco kikitabirwa muri ubu buryo.”
Uyu muyobozi
yavuze ko byumwihariko bashima Perezida Kagame. Ati “Twishimye cyane y’uko
yaje kubana natwe muri iki gitaramo cy’inkuru ya 30. Twishimiye cyane uburyo
atuba hafi, twishimiye cyane uburyo atuyoboye nk’Abanyarwanda, turabimushimiye’.
Yakomeje
avuga ko nk’Inyamibwa kandi nk’urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange nubwo
‘dutarama twagirango tumubwire ko n’ubwo dukomeje gutarama ariko turakomeza
kuzirikana cyane ko hari indi nkuru itagira uko isa yo ku wa 15 Nyakanga muri
uyu mwaka.”
Akomeza ati “Mu mutubwirire muti urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda, turiteguye kandi turi kumwe nawe.”
Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame na Madamu mu bitabiriye igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Inyamibwa
Itorero
Inyamibwa ryashimiye Perezida Kagame witabiriye igitaramo bateguye bise ‘Inkuru
ya 30’
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu bari muri BK Arena mu gitaramo cy’Itorero Inyamibwa
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'Igihugu, Mudahemuka yavuze ko bakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame na Madamu babashyigikiye muri iki gitaramo
Inyamibwa
babwiye Perezida Kagame ko bazirikana itariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka
izaberaho amatora y’Umukuru w’Igihugu
PEREZIDA KAGAME NA MADAMU BAKIRANWE URUGWIRO N'ABITABIRIYE IGITARAMO 'INKURU YA 30'
INYAMIBWA ZARIRIMBYE INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' YAMAMAYE CYANE
Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa
AMAFOTO:
Serge Ngabo&Freddy Rwigema- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO