Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda, Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho yavuze icyatumye ahitamo kwerekeza kuri Radiyo nshya ya Isibo FM yibarutswe na Isibo TV.
Uramutse ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ntabwo
wabura kuba hari aho wabonye Radio nshya
ya Isibo ivugira kuri 98.7 bitewe n’abanyamakuru
basanzwe bazwi cyane iri kwibikaho bo mu biganiro by’imyadagaduro na
siporo.
Umwe mu banyamakuru bazajya bakora mu kiganiro cya
siporo cyanatangiye uyu munsi kuwa Gatandatu, Faustinho yaganriye na InyaRwanda Tv agaruka
kuri byinshi birimo n’impamvu yatumye afata umwanzuro wo kwerekeza ku Isibo.
Yavuze ko icyamweje ari igihe iki gitangazamakuru
kimaze ndetse n’umushinga gifite dore ko n’abakiyobora batuma umunyamakuru
yisanzura.
Yagize ati: ”Icyanyemeje ahanini ni igihe iki
gitangazamakuru kimaze. Ni gishya ariko kuri uko kuba gishya cyaraje gihita
gifatisha. Televiziyo Isibo irakurikirwa hano mu Rwanda, urabibona n’ibikorwa
irimo itegura.
Nk'ejo bundi naraje duhita duhera kuri Rwanda Premier
League Awards, ndebye ubutumwa mbona ko iba ikurikirwa cyane. Cyangwa se urumva
no kuba ari televiziyo nshya ariko ikaba icishwaho ibyo bihembo by’ukwezi ni
ibintu bikomeye.
Njyewe nanyuzwe n’uwo mutekano Isibo TV ifite kuva
yatangira, burya ntibakubeshye ureba ikigo uvuga ngo ese hano nzahakorera
numvikane, ibyo nzakora abaturage bizabageraho mu buryo bworoshye.
Abantu batanatekereza ibindi, ikintu cya mbere
umunyamakuru akunda ni ahantu nyine ukora ibintu byawe, abantu bakabyumva ndetse
ukanareba n’ubuyobozi butazakugora kuko numvise umushinga wabo ni abantu batagoranye.
Ubona ko ni igitangazamakuru kitazitira umunyamakuru ahubwo kimufasha no kuzamura izindi mpano zimurimo…. Ibyo biri mu byankuruye ariko n’amafaranga nayo aba akenewe.
Ikiza ni icyo ngicyo cyo kuvuga ngo ni Radio
yifuza ko uha ibyiza abanyarwanda, nanjye rero naravuze nti kuki ntaba ndi umwe
mu bazatanga ibyo bintu kandi ndabizi ko bizagenda neza”.
Mugenzi Faustinho wari umaze umwaka n’amezi 2 akora ku Ishusho Tv yavuze kandi ko udushya abantu bagiye bamumenyeraho cyane cyane binyuze mu kogeza imipira ntaho twagiye bityo ko bazakomeza kutwumva ndetse akaba yumvaga anakumbuye gukorera kuri Radiyo.
Uyu munyamakuru uvuka mu karere ka Huye yatangiye
itangazamakuru ahereye kuri Contact FM/TV muri 2015, muri 2019 yerekeza ku
Isango Star, ahava nyuma y’umwaka umwe ajya kuri Radio & TV 10 naho ahava
muri 2023 yerekeza ku Ishusho TV.
TANGA IGITECYEREZO