RFL
Kigali

Rayon Sports WFC y'imyaka 2 yegukanye igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/03/2024 16:44
0


Ikipe ya Rayon Sports WFC imaze imyaka 2 ishinzwe yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Muhazi United WFC.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 ni bwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagore yakomeje hakinwa umunsi wa 21.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Muhazi United yakiriyemo Rayon Sports WFC ku kibuga cya AVEGA i Rwamagana bitewe nuko iyi kipe ya Murera y'abagore yasabwaga gutsinda uyu mukino ubundi igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

Umukino watangiye utinze bitewe n'uko ku kibuga hari imbangukiragutabara itujuje ibyangombwa bikaba ngombwa ko hazanwa ibyujuje. Yaje kuzanwa, umukino utangira Saa munani n'iminota 18.

Ikipe ya Muhazi United WFC yatangiye igora ikipe ya Rayon Sports WFC ikina imipira miremire ndetse ukongeraho n'ikibuga kitari kiza ku buryo gukina umupira wo hasi byagoranaga.

Umukinnyi usanzwe ugenderwaho mu ikipe ya Rayon Sports WFC, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka 'Kaboy' yagerageje uburyo bwinshi imbere y'izamu, gusa ntibimukundire ariko bigeze ku munota wa 66 bitakunda aterekamo igitego cya 1.

Nyuma y'iminota 10, imvura yari yahereye kare ishaka kugwa yahise igwa biba ngombwa ko amakipe aba avuye mu kibuga, ariko iza guhita abakinnyi basubira mu kibuga. Umukino warangiye Muhazi United WFC yari imbere y'abafana bayo itsinzwe igitego 1-0.

Rayon Sports WFC ihise itwara igikombe hakibura umukino 1 ngo shampiyona irangire kubera ko ifite amanota 58 ikaba irusha AS Kigali WFC iyikurikiye amanota 7 nubwo yo ifite umukino w'ikirarane.

Iyi kipe ya Gikundiro y'abagore yashinzwe muri 2022 ihita itangira gukina shampiyona y'icyiciro cya 2. Yazamutse muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mwaka ushize none ihise itwara igikombe.


Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere nyuma y'imyaka 2 ishinzwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND