RFL
Kigali

Israel Mbonyi azaririmba mu gitaramo cy'amateka 'Ewangelia Easter Celebration' kizabera muri BK Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2024 16:26
0


Byamaze kwemezwa ko umuramyi Israel Mbonyi uherutse kuzuza Miliyoni y'abamukurikira kuri Youtube "1 Milion Subscribers", azaririmba mu gitaramo cy'amateka cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena kuwa 31 Werurwe 2024.



Igitaramo cya Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert" cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

Kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena, inyubako yagenewe ibikorwa by'imyidagaduro ikaba yakira abantu barenga ibihumi icumi bicae neza. Ni igitaramo cy'amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nicodeme Nzahoyankuye [Peace Nicodeme], umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko mu baramyi batumiwe harimo na Israel Mbonyi. Yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.

Aragira ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n'amatsinda n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."

Israel Mbonyi wiyongereye mu bazaririmba muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y'abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ya Gospel ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari "Nina Siri" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.

Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n'abakunzi be ibihumbi n'ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita 'Nyiri BK Arena' na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.


Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku bihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n'abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Abifuza kugura amatike y'iki gitaramo cy'imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration', bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW n'ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle's Resto (Kicukiro);

St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ushobora no guhamagara izi nimero bakagufasha kubona itike byoroshye: 0788304142, 0788880901 na 0787837802.

REBA INDIRIMBO "NINA SIRI" YA ISRAEL MBONYI UTEGEREJWE MU GITARAMO CYA PASIKA



Israel Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena bwa mbere kuva yakuzuza Miliyoni y'abamukurikira kuri Youtube


Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika yatangiye kugurishwa


Shalom Choir iherutse kuzuza BK Arena nayo izaririmba muri iki gitaramo


Korali Jehovah Jireh iri mu makorali azatanga ibyishimo muri iki gitaramo cya Pasika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND