RFL
Kigali

Umukinnyi yaguye mu kibuga ahita apfa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/03/2024 14:39
1


Umukinnyi ukomoka muri Colombia witwa Guillermo Beltran, yaguye mu kibuga bari mu myitozo ahita apfa azize ikibazo cy'umutima.



Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, ibi byabaye ejo kuwa Gatanu. Guillermo Beltran wakinaga nka rutahizamu mu ikipe ya Real Santa Cruz yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cya Bolivia gihana imbibi ba Brazil muri Amerika y'Epfo, yabyutse bisanzwe ajya mu myitozo mu gitondo mu gihe ari gukinana na bagenzi be aza kwikubita hasi.

Abakinnyi ndetse n'abatoza bahise bashaka imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga ariko bamugejejeyo basanga yapfuye maze nyuma aza gukorerwa isuzuma basanga yishwe n'ikibazo cy'umutima yari asanzwe arwaye.

Mu butumwa ikipe ye ya Real Santa Cruz yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti: "Uyu munsi, saa moya n'igice, twabuze umukinnyi twakundaga, Guillermo Denis Beltran.

Turahamagarira cyane abafana bose kuza kwifatanya natwe mu gusezera bwa nyuma ku mukinnyi wacu, wasize ikimenyetso mu mitima yacu no mu mateka y'ikipe yacu. 

Yari inshuti yacu, mugenzi wacu kandi yari intangarugero kuri benshi. Ishyaka rye mu mukino n'umwuka we udashira bizakomeza kwibukwa no guhabwa agaciro iteka ryose."

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Bolivia naryo ryifurije iruhuko ridashira uyu mukinnyi ndetse no ku mukino wa gicuti ikipe y'igihugu yakinnyemo na Algeria ejo kuwa Gatanu, abakinnyi bafashe umunota wo kumwibuka.


Guillermo Beltran waguye mu kibuga ari mu myitozo agahita apfa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsabimanai187@gmail.com1 month ago
    Birababaje kbs





Inyarwanda BACKGROUND