Kigali

Nendaga guhera umwuka! Antoinette Rehema yavuze inkomoko y'indirimbo yise "Simaragido" - VDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2024 14:30
0


Umuramyi Antoinette Rehema utuye muri Canada, yakoze mu nganzo agaruka ku buzima busharira yanyuzemo mu bihe bishize ari naho hakomotse indirimbo nshya yise "Simaragido".



"Unyuza mu muriro nkagira ngo ushaka ko nshya, njyewe sinkamenye ko ugira ngo umpindure mushya, yewe n'iyo naba ndibwa ubuzima bukanga, sinari nzi ko biba ari uruganda unyuzamo ngo ubone uko wereka isi agaciro kanjye. Namenye ko ari byo bikwiye kwemera ubushake bwawe". Antoinnette Rehema mu ndirimbo "Simaragido". 

Mu kiganiro na inyaRwanda, Antoinnette Rehema yavuze ko indirimbo ye nshya yise "Simaagido" ibumbatiye amateka ye, "ibyo nanyuzemo bingoye cyane byagiye bituma nenda guhera umwuka, umutima wenda guhagarara!! Ariko Uwiteka mutabaje aranyumva arantabara mu gihe nta byiringiro nari nsigaranye!". 

Uyu muramyi avuga ko yasenze abaza Imana impamvu y’ibimubabaza cyane kandi byikurikiranya, nk'uko nawe uyu munsi uri kubibaza Imana "mbabwa impamvu y’uko Uwiteka iyo ashaka kurema intwari ayinyuza mu bikomeye kugira ngo izakomeze n'abandi kandi ihinduke urugero rw’ubwiza bw’Imana".

Aragira ati "Nayisoje mvuga ibyo Imana yakoze kuva cyera ubwo umutima wanjye wari ushengutse unaniwe ko byayihagurukije ikantabara kuko ndi uw'agaciro. Iri ni ishimwe mfite uyu munsi kuko imibabaro si iy'ibihe byose byanze bikunze ifite garantie! Igihe ntarengwa kirahari kuri buri wese".

Antoinnette ukunzwe cyae mu ndirimbo yise "Kuboroga" aho atakambira Imana ngo itabare itorero, avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ari ubuhamya butagomba kuba ubw'umuntu ku giti cye kuko burya abantu benshi bahuza amateka! Ati "Iyo tubisangije abandi utarabona ihumure burya ahita agarura ibyiringiro akongera kwizera kandi kwizera kurarema."

Yasobanuye ko "Simaragido" ari rimwe mu mabuye y’agaciro risa n'umukororombya utatse intebe y’Imana Bibiliya ivugaho, ni ibuye risa neza ndetse rikorwamo iby'agaciro ryifuzwa na bose". Arakomeza ati "Rero Iyo Imana yamaze kukugira mushya ikugira uw'agaciro gakomeye kurusha nayo mabuye yaremye ngo adufashe."

Rehema avuga ko ntakuryama mu 2024 kuko afite ubutumwa bwinshi bwo gusangiza Itorero ry’Imana. Ati "Udakuye ibyawe muri Simaragido uzabikura mu yizayikurikira mu minsi mike iri imbere kuko mfite agaseke kandi karacyarimo byinshi. Rero ni umwaka tuzafatanyamo cyane mu guhumuriza imitima no kuyifasha kurushaho kwegerana n’Imana yacu."

REBA INDIRIMBO NSHYA "SIMARAGIDO" YA ANTOINNETTE REHEMA



Rehema yasohoye indirimbo yavomye mu buzima busharira yanyuzemo


Nyuma ya "Kuboroga" yakunzwe, Rehema yamaze gushyira hanze indi yise "Simaragido"


Rehema yateguje indirimbo nyinshi muri uyu mwaka wa 2024


Antoinnette Rehema ari mu bahanzi bari gukora cyane mu muziki wa Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND