West uri mu bagabo bamaze gushinga imizi mu ishoramari muri Rubavu aho akorana n’abahanzi batandukanye mu bikorwa by’imyidagaduro, yagarutse ku rugendo yanyuzemo uko yahuje n’abarimo Rocky Kimomo n'icyo byamumariye.
Muri gahunda ya inyaRwanda, Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu Turere, twageze mu Karere ka Rubavu tuganira na West uri mu bafite amakuru menshi kuri
iyi ngingo mu Burengerazuba.
Uyu mugabo yagarutse ku rugendo rwe mu bushabitsi mu muziki, anavuga uko byamuhuje n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi, icyo byamumariye n'ibyo ateganya muri iki gice n’ibindi.
InyaRwanda:
Gutegura ibirori n’ibitaramo hano bikorwa gute?
West: Bisaba
kuba ufitanye imikoranire n’abafite imyidagaduro mu nshingano zabo aba mbere ni abahanzi, aba kabiri ni itangazamakuru kuko ni ryo riba rizi amakuru yo muri ka gace ugiye
gukoreramo.
InyaRwanda:
Dusubire inyuma gato winjiye gutse mu Bushabitsi?
West: Mu
mwaka wa 2010 ni bwo natangije ahantu hitwa El Classico Beach, ngitangira ubu
bucuruzi natangiye mbana n’abahanzi n’amatsinda yabo n’ubu kandi turacyakorana.
Nkorana na The Same Abiru, ni itsinda twatangiye dukorana banagize
uruhare mu kugira ngo ndusheho gukunda imyidagaduro.
Hari kandi Selekta Daddy, DJ Willy, MC Isma, MC T Blaise, umukobwa
witwa Cyntho Tremy na we turakorana cyane mu gutegura ibirori bibera hano.
InyaRwanda:
Imbogamizi mwagiye muhura nazo mu kazi kanyu ni izihe?
West: Kuva
natangira, COVID-19 niyo yankomereye cyane, ibintu by’utubari n’imyidagaduro byasubiye
inyuma icyo gihe.
InyaRwanda: El
Classico Beach rimaze kuba izina rigari ubikesha iki?
West: Umuntu
nakoranye na we cyane ni Rocky Kimomo ni we muntu twakoranye bwa mbere ku buryo
iri zina rya El Classico kugira ngo rigere aho rigeze arifiteho nka 80%, twarahuje dukorana mu buryo bw'akazi ariko 90% harimo ubucuti.
InyaRwanda: Imyaka
ibaye 14 utangiye gukora umaze kugera kuki?
West: Nabashije
kwitunga mu mafaranga nagiye nkorera, nabonye inshuti zikomeye, abana banjye
biga neza, ndatuye mfite inzu, nambaye isaha y’igihumbi cy’idorali, impeta n’ibintu
by'amabuye y’agaciro nacyo ni igishoro.
InyaRwanda: Ni iki
ubona cyakorwa kugira ngo ubuhanzi n’imyidagaduro birusheho gutera imbere?
West: Wavuga
ko hano bimeze neza ariko abantu bategura ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro
bakunze kwibanda mu mujyi wa Kigali, twifuza ko bajya bamanuka bakagera no mu
Turere no mu Ntara.
InyaRwanda: Ni iki
wabwira abahanzi bakizamuka?
West: Akenshi
usanga abahanzi cyane abakiri bato batarazamuka ntabwo baba bari babona
amafaranga ku buryo umuziki wabatunga kandi baba bafite nk’imyuga barize nko mu
ishuri.
Yamara kuba umuhanzi akabita, akumva ko yaba umuhanzi gusa, inama
nabagira ni uko waba umuhanzi ariko ufite akandi kantu ku ruhande kakwinjiriza.
InyaRwanda: Umwaka
wa 2024 tukwitegeho iki?
West: Mu
mpeshyi nteganya gukora ibitaramo bizajya biba birimo abahanzi b’i Kigali
n'aba hano i Rubavu.
InyaRwanda: Inama
waha urubyiruko by’umwihariko ruri mu buhanzi n’imyidagaduro
West: Bakomeza
cyane ntagucika intege kuko igihe turimo imyidagaduro hari agaciro imaze kugira
mu Rwanda no kuba dufite ubuyobozi bushyigikira imyidagaduro na ryo ni ishema.
Mu bihe bitandukanye West afasha abahanzi yaba mu buryo
bwo kubategurira ibikorwa bibazamura ariko na none harimo n'abo areberera
inyungu.
Benshi mu bahanzi bakorana na we mu bikorwa bitandukanye harimo nka Jay Polly yanifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro.
Hari kandi Chris Eazy, Dany Nanone, Fireman, Bull Dogg ndetse mu bihe bitandukanye aha akazi abavanga umuziki binatuma hari ibihembo ahabwa kubera gushyigikira ubuhanzi n’imyidagaduro.
KANDA HANO UREBE UNUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA WEST
TANGA IGITECYEREZO