RFL
Kigali

West wa El Classico yasingije Rocky Kimomo agaruka ku bahanzi badashaka gukora-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/03/2024 10:48
0


West uri mu bagabo bamaze gushinga imizi mu ishoramari muri Rubavu aho akorana n’abahanzi batandukanye mu bikorwa by’imyidagaduro, yagarutse ku rugendo yanyuzemo uko yahuje n’abarimo Rocky Kimomo n'icyo byamumariye.



Muri gahunda ya inyaRwanda, Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu Turere, twageze mu Karere ka Rubavu tuganira na West uri mu bafite amakuru menshi kuri iyi ngingo mu Burengerazuba.

Uyu mugabo yagarutse ku rugendo rwe mu bushabitsi mu muziki, anavuga uko byamuhuje n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi, icyo byamumariye n'ibyo ateganya muri iki gice n’ibindi.

InyaRwanda: Gutegura ibirori n’ibitaramo hano bikorwa gute?

West: Bisaba kuba ufitanye imikoranire n’abafite imyidagaduro mu nshingano zabo aba mbere ni abahanzi, aba kabiri ni itangazamakuru kuko ni ryo riba rizi amakuru yo muri ka gace ugiye gukoreramo.

InyaRwanda: Dusubire inyuma gato winjiye gutse mu Bushabitsi?

West: Mu mwaka wa 2010 ni bwo natangije ahantu hitwa El Classico Beach, ngitangira ubu bucuruzi natangiye mbana n’abahanzi n’amatsinda yabo n’ubu kandi turacyakorana.

Nkorana na The Same Abiru, ni itsinda twatangiye dukorana banagize uruhare mu kugira ngo ndusheho gukunda imyidagaduro.

Hari kandi Selekta Daddy, DJ Willy, MC Isma, MC T Blaise, umukobwa witwa Cyntho Tremy na we turakorana cyane mu gutegura ibirori bibera hano.

InyaRwanda: Imbogamizi mwagiye muhura nazo mu kazi kanyu ni izihe?

West: Kuva natangira, COVID-19 niyo yankomereye cyane, ibintu by’utubari n’imyidagaduro byasubiye inyuma icyo gihe.

InyaRwanda: El Classico Beach rimaze kuba izina rigari ubikesha iki?

West: Umuntu nakoranye na we cyane ni Rocky Kimomo ni we muntu twakoranye bwa mbere ku buryo iri zina rya El Classico kugira ngo rigere aho rigeze arifiteho nka 80%, twarahuje dukorana mu buryo bw'akazi ariko 90% harimo ubucuti.

InyaRwanda: Imyaka ibaye 14 utangiye gukora umaze kugera kuki?

West: Nabashije kwitunga mu mafaranga nagiye nkorera, nabonye inshuti zikomeye, abana banjye biga neza, ndatuye mfite inzu, nambaye isaha y’igihumbi cy’idorali, impeta n’ibintu by'amabuye y’agaciro nacyo ni igishoro.

InyaRwanda: Ni iki ubona cyakorwa kugira ngo ubuhanzi n’imyidagaduro birusheho gutera imbere?

West: Wavuga ko hano bimeze neza ariko abantu bategura ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro bakunze kwibanda mu mujyi wa Kigali, twifuza ko bajya bamanuka bakagera no mu Turere no mu Ntara.

InyaRwanda: Ni iki wabwira abahanzi bakizamuka?

West: Akenshi usanga abahanzi cyane abakiri bato batarazamuka ntabwo baba bari babona amafaranga ku buryo umuziki wabatunga kandi baba bafite nk’imyuga barize nko mu ishuri.

Yamara kuba umuhanzi akabita, akumva ko yaba umuhanzi gusa, inama nabagira ni uko waba umuhanzi ariko ufite akandi kantu ku ruhande kakwinjiriza.

InyaRwanda: Umwaka wa 2024 tukwitegeho iki?

West: Mu mpeshyi nteganya gukora ibitaramo bizajya biba birimo abahanzi b’i Kigali n'aba hano i Rubavu.

InyaRwanda: Inama waha urubyiruko by’umwihariko ruri mu buhanzi n’imyidagaduro

West: Bakomeza cyane ntagucika intege kuko igihe turimo imyidagaduro hari agaciro imaze kugira mu Rwanda no kuba dufite ubuyobozi bushyigikira imyidagaduro na ryo ni ishema.

Mu bihe bitandukanye West afasha abahanzi yaba mu buryo bwo kubategurira ibikorwa bibazamura ariko na none harimo n'abo areberera inyungu.

Benshi mu bahanzi bakorana na we mu bikorwa bitandukanye harimo nka Jay Polly yanifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro.

Hari kandi Chris Eazy, Dany Nanone, Fireman, Bull Dogg ndetse mu bihe bitandukanye aha akazi abavanga umuziki binatuma hari ibihembo ahabwa kubera gushyigikira ubuhanzi n’imyidagaduro.

KANDA HANO UREBE UNUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA WEST


West yasabye abahanzi cyane abakizamuka guhuza umuziki n'ibindi bintu kuko byabafasha kurushaho gutera imbere Yavuze ko ntagucika intege ku rubyiruko ruri mu myidagaduro cyane ko ubuyobozi bw'igihugu bushyigikiye ibyo bakora Yagaragaje ko hakiri ibibazo byo kuba abategura ibikorwa bikomeye mu myidagaduro badakunze kugera no mu Turere asaba ko byakosorwa Abagenderera El Classico Beach bagira uburyo buborohereza gutembera mu Kiyaga cya KivuWest agira ibikorwa by'uburobyi ku buryo amafi acuruza ari ayo aba yirobeye akanagira n'amacumbi ku bifuza kurara i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND