RFL
Kigali

U Rwanda mu bihugu Nyafurika bifite ubukungu buri ku muvuduko uri hejuru mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/03/2024 10:53
0


U Rwanda nka kimwe mu bihugu bikomeje kwihuta mu nzira y’amajyambere, rwaje ku rutonde rw’ibihugu 10 Nyafurika biyoboye ibindi mu kugira umuvuduko uri hejuru mu bijyanye no kuzamura ubukungu mu 2024.



Nk’uko bigaragaza muri raporo yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi muri uyu mwaka, Niger, Senegal n’u Rwanda, biri mu bihugu biri ku isonga mu kugira ubukungu buri kwihuta cyane mu 2024. Ni mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka ya 2021-2023.

Hashingiwe ku byagzweho mu myaka ishize, biragaragaraza neza ko Afurika izarushaho kwaguka cyane mu birebana n’ubukungu muri uyu mwaka. Uyu mugabane ukomeje gutera intambwe ikomeje mu kugira ubukungu buri kwihuta cyane ndetse ukomeje no gutera imbere mu ikoranabuhanga hatitawe ku kuba utuwe n’abaturage bacye.Kugeza ubu, Aziya yonyine niyo ifite ubukungu bwihuta cyane kurusha Afurika.

Igihamya ko Afurika ikomeje kugendera ku muvuduko uri hejuru, ni uko ku rutonde rw’ibihugu 20 biri kwihuta cyane mu bukungu umugabane wa Afurika ariwo ufiteho ibihugu byinshi bigera kuri 11 byose.

Raporo ivuga ko hejuru ya 50% by'ibihugu 20 bya mbere kuri uru rutonde ari ibyo muri Afurika. Iyi raporo ikomeza igira iti: "Muri rusange, umusaruro rusange w’imbere mu gihugu (GDP) w’uyu mugabane, uteganijwe kuzamuka ku kigero cya 3.8% na 4.2% muri 2024 na 2025. Ibi birenze ibipimo byateganijwe ku isi bingana na 2,9% na 3.2% ”.

Raporo ivuga ko nubwo Afurika yagize umuvuduko muke mu 2023, uyu mwaka amateka agiye guhinduka bijyanye n’uko ibihugu bigize uyu mugabane bikomeje guhuriza hamwe imbaraga mu nzira y’amajyambere.

Dore ibihugu 10 bya mbere byo muri Afurika biza mu myanya y’imbere ku rutonde rw’ibihugu bifite ubukungu bwihuta cyane muri 2024:

1. Niger - 11.2%

2. Senegal - 8.2%

3. Libya - 7.9%

4. Rwanda - 7.2%

5. Côte d'Ivoire - 6.8%

6. Ethiopia - 6.7%

7. Benin - 6.4%

8. Djibouti - 6.2%

9. Tanzania - 6.1%

10. Togo - 6%

Uri ruri mu bihugu 10 byo muri Afurika biri kugendera ku muvuduko uri hejuru mu bijyanye n'ubukungu mu 2024 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND