Mu gihe ukwezi kwa Werurwe kugenda gusatira umusozo, abahanga mu guhanga ibihangano binyura imitima ya benshi bakomeje gukora mu nganzo no gushimangira ko 2024 nta kuruhuka mu rugendo rwo guharanira iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Harabura iminsi micye
ngo ukwezi kwa Werurwe k’umwaka wa 2024 gushyirweho akadomo. Werurwe, ni ukwezi
kwagaragayemo kwigaragaza cyane kw’abahanzi b’abanyempano by’umwihariko
abafatwa nk’abakizamuka mu muziki.
No muri iki cyumweru
kiri kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda brakoze cyane, abatari baherutse nka
Young Grace baragaruka, abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nabo
bashyira hanze ibihangano bishya byinjiza abantu mu bihe bya Pasika cyane ko
byegereje.
Mu ndirimbo nyinshi
zasohotse muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 gusa
zagufasha kuryoherwa n’impera za Weekend ndetse n’impera z’ukwezi kwa Werurwe
muri rusange:
1.
Ingabo – Victor Rukotana
2.
Akanyoni – Okkama
3.
Mirror – Fela Music
4. Bwe Bwe Bwe – Bruce The 1st,
Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot
5. Dangerous
– Young Grace
6. Ni
Insazi – Amag The Black
7.
Ndabihiwe – Niyo Bosco
8.
Uri Imana yo Gushimagizwa – Josh Ishimwe
9.
Simaragido – Antoinette Rehema
10. Jambo – Jesca Mucyowera
TANGA IGITECYEREZO