Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben, yavuganye ikiniga yumvikanisha ko bizafata igihe kinini kugirango umuziki w’u Rwanda ugere ku rwego buri wese awushakaho mu gihe abawurimo badashyize hamwe, kandi badahinduye imyumvire mu bijyanye n’imikoranire n’imibanire ya buri munsi.
Ni ibintu
avuga ko bireba abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki yaba abahanzi,
abanyamakuru n’abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze gusangira icyo kunywa no
kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku mubano.
Yumvikanisha
ko buri wese akwiye kugira intekerezo zagutse, aho yumva ko iterambere rya mugenzi
we ari naryo terambere rye. The Ben yashimangiye ko akunda cyane Bruce Melodie,
kandi ko yabimubwiye imbona nkubone mu bihe bitandukanye.
The Ben yavuze
ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka wa 2017, ubwo yari akiri kumwe n’umujyanama
we wa mbere ubu abarizwa muri Uganda.
Icyo gihe
bari bataragira n’igitekerezo cyo gukorana indirimbo. The Ben ati “Naramuhobeye,
bimwe ajya avuga ngo naramukanze, naramuhobereye, ndamubwira muvandimwe ndagukunda,
kandi ndatekereza ko uri umwe mu bafite amahirwe y’intangiriro nziza…”
Icyo gihe
ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano byinshi, kandi yamubwiye ko
afite ‘inkoni izamufasha kugera aho ashaka’. Ati “Iryo jambo nararimubwiye,
naramubwiye nti ufite inkoni, genda ukore ibintu bidasanzwe…”
Yavuze ko
amagambo yamubwiriye muri Uganda, yongeye kuyamusubiriramo ubwo bari mu Mujyi
wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cya Rwanda Day, ku
wa 2-3 Gashyantare 2024.
Mu kiganiro
yagiriye ku rubuga rwa X na Godfather, The Ben yavuze ko kuba Bruce Melodie
avuga ikibazo nawe akamusubuza biba biri mu murongo wo gusubiza abumva ko ‘mbanshaka
kwigira mwiza’.
Ati “Iyo
maze kuvuga hari abantu bamwe na bamwe bavuga bati Ben aba ashaka kwigira
mwiza. Aho kugirango nigire mubi nakwigira mwiza.”
Yavuze ko azi
uburyo amakuru y’imyidagaduro akorwamo, ariko ko iyo bigeze aho habaho abantu
bo ku ruhande bapanga ibindi bintu bitari byiza biba bitakiri ‘showbiz’ nk’uko
buri wese yabyumva.
Ati “Nkunda ‘Show’
ariko iyo habayeho kuvuga ko ‘behind the scene’ hari abandi bantu bari gupanga
ibindi bintu birenze by’ubugome by’indengakamere, ariko bibaye ari ‘showbiz’
abantu bakishima… Ntacyo bitwaye, ariko bikaba ‘showbiz’. “
Akomeza ati “Umuhanzi
yasohora indirimbo, nanjye nkasohora indirimbo, abafana bakishima… Ben yamara
igihe adasohora indirimbo abafana bakababara, bakamutuka, iyo ni ‘showbiz’…
Ariko iyo hari gupangwa ibindi bintu bitari byiza, hari ibihamya bihari
bifatika, ntibaza ko nagomba kujya hano ngo mpanure… Nagerageje kugoragoza
ibyabaye, mugenzi wanjye hari interview yavuze avuga ko yumvise asuzuguwe…”
The Ben yavuze
ko akimara kureba ikiganiro Bruce Melodie yavugiyemo ko yamusuguye ubwo bari
bagiye gukorana indirimbo ntibikunde, yumvise ko ari ibintu bisanzwe, ariko
bigeze aho bishimangirwa na Producer Made Beats wakoze iyi ndirimbo yumvisemo
ikindi kintu.
Yavuze ko
icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gusaba imbabazi Bruce Melodie. Ndetse, ko
ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yumvikanishije ibyabaye byose.
The Ben
yavuze ‘ntabwo nasuzuguye umuhanzi mugenzi wanjye ku bushake, nabigambiriye’.
Ati “[…] Mu by’ukuri nta n’ubwo namenye ko yasuzuguwe, ndetse namusaba imbabazi
ejo bundi nabikuye ku mutima, mu mutima imbere ndamubwira nti umbabarire…”
Yavuze ko
nyuma yo gusaba imbabazi, yabonye abantu bateye urwenya ku mbabazi yasabye ku
buryo atari yarigeze yumva ko hari abantu babifata uko bashaka.
The Ben
yifuza ko igihe kimwe yazibuka neza ibyabaye ubwo Bruce Melodie yajyaga
kumureba bwa mbere bafitanye gahunda yo gukorana indirimbo, agasanga ari gukina
‘Play Station’ ari kumwe na Producer Zizou.
Yahishuye ko
nubwo Bruce Melodie yababajwe cyane no kuba batarakoranye indirimbo ya mbere
nk’uko bari bapanze, ariko hari indirimbo ya kabiri bagerageje gukorana yari
gukorwa na Producer Element akibarizwa muri Country Records, ariko ntiyigeze
isohoka.
Ati “Hagati
y’icyo gihe n’uyu munsi, habayemo indi ‘Project’ yanjye nawe urumva. Wabibaza
na Element, wabibaza na County Records yose yari ihari…”
Yavuze ko
kuba iyi ndirimbo itarasohotse hari izindi mpamvu zabayeho, ariko bidakwiye
guhuzwa no kuvuga ko The Ben asuzugura.
Aha niho The
Ben ahera yibaza impamvu Bruce Melodie buri gihe mu itangazamakuru yumvikana cyane
agaruka ku ndirimbo ya mbere bari gukorana ikozwe na Producer Made Beats.
The Ben
yumvikanishije bibaho ko umuhanzi ashobora kujya gukorana indirimbo na mugenzi
we akagira ibyo ahugiramo, ariko ntibibuze ko umushinga ukomeza.
Yatanze
urugero avuga ko ubwo yari agiye gukorana na KrizBeatz, hari igihe yamusize
muri studio asigara yandika ajya gukina na Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria.
Ati “Ariko yaragarutse (KrizBeatz) turakomeza turakorana.”
Yavuze ko
icyubahiro aha Bruce Melodie, ari cyo kimwe n’icyo yaba umuhanzi ukizamuka mu
rwego rwo kumwerekana urugendo rw’umuziki.
The Ben
avuga ko ashobora kuba ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo
nyinshi na bagenzi be, kuko n’iyo asubije inyuma amaso asanga arusha indirimbo
n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka.
Kuri we abisobanura
nk’umugisha yagisha kuba yarabashije gukorana indirimbo n’abahanzi benshi. Imibare
ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.
Afite
indirimbo ‘Uzaba uzaba’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank
you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye
na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza
Kamikazi;
Lose
Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na
Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’
yakoranye na Jay Polly na Green P,
‘Nkwite nde’
yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’
yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land
yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.
‘Karara’
yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond,
‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless
(Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),
Ben
Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), Babu (GoLo), Yvan
Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream),
Ally Soudi (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, Ommy Dempoz (I got you) n’izindi.
The Ben avuga ko yari yasabye Bruce Melodie gukorana indirimbo iri mu buryo bwiza bw'aho buri wese ayiyumvamo kandi ikwiriye abafana
The Ben yahishuye ko hari indirimbo ya kabiri yakoranye na Bruce Melodie ihera mu kabati ka Country Records
TANGA IGITECYEREZO