Kigali

Hari abasabwa Miliyoni 40 Frw: Abatunze imbwa n'ipusi barinubira ibiciro biri hejuru byo kuzitaho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/03/2024 12:24
0


Mu Bwongereza abatunze imbwa n'ipusi barinubira ibiciro biri hejuru cyane byo kuzitaho, byumwihariko ibiciro byo kuzivuza bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi aho bibatwara amafaranga asaga Miliyoni 40 Frw.



Abatunze Imbwa n'ipusi mu Bwongereza babwiye MailOnline ko bishyuzwa amafaranga menshi kubera imiti, aho ibiciro byiyongereye birimo amafaranga arenga 100 yo kuzivuza amaso na 400 yo kuvura munda n’inzoka, mu gihe imiti myinshi yerekana ko ihenze cyane kuruta ubwishingizi.

Kugeza ubu mu Bwongereza ngo umuti w'amaso y'imbwa uhagaze amapawundi 400 aya uyashyize mu manyarwanda ni 650,116.69 Frw, ushaka kuzogoshesha yishyura amapawundi ibihumbi 22 angana na 35,759,827.29Frw. Mu gihe kubaga inda imbwa cyangwa ipusi bihagaze amapawundi 10,000 angana na 16,254,466.95 Frw.

Impungenge ziragenda ziyongera kubera ko ubuyobozi bw'umuryango CMA ukurikirana amatungo mu Bwongereza, bwaburiye ba nyiri amatungo ku bijyanye n'ibiciro bikomeje kuzamuka. Byumwihariko bashobora kwishyura amafaranga menshi kuri veterineri kubera imiti y’amatungo yabo, imiti yandikiwe no kuyitaho.

Isuzuma rya CMA ryerekanye ko abatunze imbwa n'ipusi badashobora guhabwa amakuru ahagije harimo urutonde rw'ibiciro byo kuzivuza, kugirango bashobore guhitamo uburyo bwiza buciriritse bwo kuvuza amatungo yabo.

Kandi byagaragaye ko ba nyirubwite benshi bafite amafaranga bahitamo kwerekeza mumahanga kubiciro bihendutse. Aho bamwe bajya kuvaza imbwa zabo mu Bufaransa no mu Budage ahari ibiciro biri hasi.

Kugereranya byerekana ko abazitunze bashobora kuzivuza ku mafaranga make mu mahanga, hamwe n’ibanze ry’ubuvuzi bw’injangwe igura amapawundi 23 mu Bufaransa na 28 mu Budage ugereranije n’amapawundi 54 mu Bwongereza.

Uwitwa Emma Carter wahuye n'ikibazo cyo gutanga amafaranga menshi kuva veterineri yishyuye amapawundi 9.300 igihe yabagishaga mu nda imbwa ye yitwa Arthur amaranye imyaka 12. Aya mafaranga yayitanzeho bayibaga mu nda uyashyize mu manyarwanda ni 15,112.57Frw

Madamu Carter, ukomoka muri Catterall muri Lancashire, yabwiye MailOnline ko  imbwa ye yitaweho cyane ariko ikibazo cyaje kuba amafaranga yishyujwe. Aho avuga ko ibiciro by'abaveterineri 'Bihangayikishije'.

Yagereranije uburyo ibinini 60 5mg bya Omeprozel yahaye imbwa ye Arthur, bigura amapawundi 60 aya ni 97,491.55Frw, mu gihe umugabo we yishyura amapawundi 110 k'umwaka kuri 20mg z'ibinini bya Omeprozel. Byumvikane ko amafaranga batanze ku binini by'imbwa yakoresheje rimwe aruta cyane kuyo batanze ku binini by'umwaka wose umugabo yafataga.

Undi uri kurira ayo kwarika kubera ibiciro biri hejuru byo kuvuza imbwa ni Nikki Bentley wakoresha amapawundi 20.000 yo kwita no kuvura imbwa ye yitwa Nellie yo mu bwoko bwa German Shepherd yapfuye mbere ya Noheri mu 2023 nyuma yo kurwara Lymphoma ndetse na Gastroenteritis haemorrhagic. Aya mafaranga Nikki yavujije imbwa ye angana na 32,491.17 Frw.

Yizera ko abaveterineri batishyuza gusa ibimenyetso byinshi ku buvuzi ahubwo banakora ibizamini bidakenewe kandi bihenze kugirango bibonere amafaranga

Madamu Bentley w'imyaka 59, yatangarije MailOnline ati: 'Igiciro cyo gusura abaveterineri, kuvura no gufata imiti cyazamutse cyane mu myaka yashize kandi bigaragara ko abaveterineri ntacyo bibabwiye kubiciro byabo bihanitse ahubwo ko bishimira kubona bishyuwe aho kwita ku mbwa zacu''.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND