Kuri ubu inkuru ikomeza kugenda igaruka mu birebana n’ihangana ry’ubuhanzi, imyemerere n’amadini ni aya Asake kubera indirimbo aheruka gushyira hanze yitwaye nk’Umupadiri cyangwa Umusenyeri ibintu bitakiwe neza n’abanyedini.
Niba
ukurikiranira hafi ntakuntu waba utarahura na misa y’urwenya ya Burideal, umusore muto uba abara inkuru ziganjemo iz’amakuru y’imyidagaduro mu buryo
bwitwaye nk’ubukoreshwa na Kiliziya Gatolika.
Uburyo abikoramo
bikaba byaratumye izina rye rihita rizamuka nubwo avuga ko yagiye aterwa
imijugujugu hari naho akomoza ku kuba haba hari abamusabye kubihagarika cyangwa
bakazamugezayo.
Si uwe
wenyine kuko mu ba vuba Zaba Missed Call, umwe mu bamaze gushinga imizi muri
sinema amaze igihe aca igikuba yitwaye nka Yesu Kristo akanayita ‘Yesu w’Inyongera’
[Prime Jesus].
Ibi bikaba
ari ibintu bidakunze gufatwa kimwe tukaba dushingiye ku nkuru ikomeje kugarukwaho
ya Asake twifuje kunyura muri iyi ngingo ngo tunumve icyo abantu bamwe
babitangazaho.
Ibya Asake bihagaze gute?
Ku wa 29 Gashyantare 2024 ni bwo yashyize hanze amashusho
y’indirimbo ‘Only Me’ aho abayitwaye nka Musenyeri ashagawe n’Abapadiri.
Ibi bikaba byarazamuye inyunganizi zitandukanye z'abiganjemo abakristo n’abanyamadini muri rusange bagaragaza kwiyambika mu buryo
butajyanye n'ibyo arimo gukora bidakwiye.
Muri 2022 DMW na we yibasiwe cyane n’abasilamu bavuga ko
atarakwiriye gukoresha isengesho rya ‘mat’ mu ntangiriro z’indirimbo ye ‘Jaye
Lo’.
Nubwo umuhanzi afite uburenganzira bwo gukora uko ashaka
ibihangano bye abanyamadini bakomeza kugaragaza ko hari ubwo abahanzi barengera.
Ese
ubundi bihagaze bite ibirebana no gukoresha ibimenyetso Bitagatifu mu buryo bwa
gihanzi
Ibyo kuba abahanzi basa n'abubahuka ibimenyetso bifatwa nk’Ibitagatifu
mu ndirimbo z’amashusho ntabwo bitangiye muri iki gihe nk'uko raporo yakozwe na
MTV ibigaragaza,aho yerekana ko mu amashusho yasohokaga icyo gihe agera kuri 38%
yabaga yifashishije ibi bimenyetso.
Nko mu ndirimbo yayobowe na Perlicks, uyu muhanga mu
gutunganya amashusho yifashishije muri Gwagwalada ya BNXN,umukobwa wambaye nk’Umubikira
arimo anywa itabi yari abizi neza ko ari igikorwa kirengeye.
X uri mu batunganya amashusho yavuze kuri iyi ngingo
agira ati”Abantu benshi bakoresha ibi bimenyetso bagamije gukurura abantu benshi
bareba ibikorwa byabo babizera neza ko amashusho bakoze azagera kure rero
abahanzi baba bumva ko ari inzira ikomeye yo kurema amakuru.”
Abandi nabo bakaba bagaragaza ko ibi abahanzi usanga
babikora kugira ngo berekana ko imbaraga abantu bizerera mu madini kenshi ziba
ari ikinyuranyo.
Hari kandi n'ababa babibona igisubizo gihura neza n'ibyo bifuza.
Dunsin Bankole avuga kuri iyi ngingo yagize ati”Abahanzi rimwe na rimwe
usanga baba bashaka kwerekana ishusho nyayo ijyanye n'ibyo bumva byagakwiye guhura
n’ubuhanzi bifuza mu ndirimbo, bakisanga bageze no muri ibyo bimenyetso.”
Umwe mu bahanga mu birebana no gutegura ibitaramo no
gutunganya filimi, Moyo Onipede ati”Kenshi umuhanzi icyo aba ayishyize imbere ni
icyateza ubuhanzi bwe imbere kurusha ibindi bintu byose, ibyo abakristo cyangwa
abandi banyamadini bamutekerezaho.”
Hari
ubwo abahanzi babihuriramo n’ibibazo bikomeye
Byinshi bivugwa kuri iyi ngingo aho abizera babibonamo
kurangira kw'Isi, abandi bakavuga kurengera ariko abahanga mu buhanzi bavuga ko butagira imbibi
bwageza uwari wese ku rugero atigeze arota no kugukora icyaricyo cyose cyane iyo
kidafite uwo cyakwangiza.
Na none ariko siko buri gihe bihira ababikora kuko hari
ubwo Lil Nas X uhorana udushya yashyize hanze indirimbo yise ‘J Christ’ byarakaje
benshi mu bakurikiraga agahiga ahomba abagera ku bihumbi 150 byihuse.
Davido hari amashusho ye yigeze gufungwa bitewe no kuba
hari uko atasobanuraga neza ibirebana n’imyimerere ya benshi mu majyaruguru ya
Nigeria.
Rema muri 2023 igitaramo cye cyarahagaritswe bitewe n’imyigaragambyo
yakozwe nabo mu idini rya Orthodox muri Ethiopia, bavuga ko batakwemera ko
azamuri icyo gihugu kandi hari ibyo akora by’imihango ya shitani nk’umukufe
yambara mu ijosi usobanuye ngo hatwikwe amatorero.
KANDA HANO UREBE ONLY ME YA ASAKE
TANGA IGITECYEREZO