Ntabwo nari nziko muza mungana gutya! Niko umunyarwenya Fally Merci yatangaje nyuma yo kubona uburyo yashyigikiwe n'ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ishize y'ibitaramo bya Gen- Z Comedy, byatanze ibyishimo ku mubare munini, impano z’abakiri bato zirigaragaza.
Yavuze ibi
ashingiye kandi ku kuba Patrick Salvador, Nkusi Arthur, Rusine Patrick n'abandi
banyeganyeje imbavu z'abanya-Kigali mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.
Ni kimwe mu byari bitegerejwe na benshi. Buri munyarwenya wanyuze imbere
y'abitabiriye, yumvikanishije ko afite uruhare mu gutuma ibi bitaramo bimaze
imyaka ibiri bishikamye.
Kuri Fally
Merci ntibisanzwe. Ati "Ntabwo nari nziko muza mungana gutya! Imana
Ishimwe cyane. Ndabakiriye. Ejo Naje hano kureba izi ntebe, ndavuga nti
zizuzura?”
Mu gutera
urwenya, Felly yavuze ukuntu mu minsi ishize yitabiriye kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w'Umugore, akorwa ku mutima n'insanganyamatsiko yateguwe, mu kuvuga
amagambo nawe yisangamo. Ati “Navuyeyo numva ndi umugore, ariko nyine navuyeyo
bose mbabwiye ngo muri abantu b'abagabo."
Iki gitaramo
kitabiriwe n’ibihumbi by’abantu bataramiwe na Patrick Salvador na Okello bo
muri Uganda, Dr Nsabi, Killamar, Rusine Patrick, Nkusi Arthur, Muhinde
n’abandi.
Ibi bitaramo
bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z’abarimo Muhinde, Kadudu,
Isekere Nawe n’abandi zatangiye gutangarirwa n’abantu benshi mu gihe hadashize
imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.
Fally Merci
avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo ‘twishimira ubwitabire bw’abantu’
ariko kandi ‘ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo
batugana’.
Akomeza ati
“Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere
cy’uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.”
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze isabukuru ya Gen-Z Comedy:
1.Patrick Salvador kuri 'Stage',
umunyarwenya w’umunsi
Uyu mugabo
yumvikanishije ko kongera gutaramira i Kigali biri mu binyuze mu mutima we. Yavuze
ko yifuza guhura na Perezida Kagame mbere y'uko 'mva muri ubu buzima'.
Yavuze ko
Kagame ari Umuyobozi wita kube 'kurusha abayobozi bacu'. Patrick yavuze ko
buyobozi bwo mu Rwanda bureba kure, kuko Minisitiri w'Urubyiruko nawe ari
urubyiruko mu Rwanda, ariko ko muri Uganda 'uwacu ari mu myaka 80'.
Yanateye
urwenya kuri Bobi Wine wamamaye muri Uganda muri Politike y'iki gihugu. Uyu
mugabo yongeye kugaruka kandi ku bwiza budashamaje bw'abagabo, avuga ko
bitaborohera gukora urukundo n'abakunzi babo.
Yavuze ko
imyaka 15 ishize ari mu ruganda rwo gutera urwenya, ariko ko nta muntu
uramukoresha mu bijyanye no kwamamaza yifashishije insura ye. Ati 'Ariko
bakoresheje ijwi ryanjye'.
Salvador
aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2025 azaba yizihiza imyaka 15 ari muri
‘Comedy’, bituma agira inama buri wese yo kudacika intege mu buzima, kuko uko
urusha gukora ari nako ukomeza gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.
Salvador
yavuze ko Abanyarwanda n’abanya-Uganda ari bamwe, kuko ‘iyo urebye ubuzima
bwacu n’ubwanyu ni bumwe’. Ati “Mumenye ko turi bamwe.”
2.Abanyarwenya batanga icyizere
babanje kwigaragaza
Rumi
yasekeje abantu agendeye ku nkuru y'ukuntu yagiye kugura ururabo mu Biryogo
bakamuha amababi ya 'mucyayicyayi'.
Yanabaze
inkuru y'ubuzima bwihariye mu karitsiye ya Gatsata. Ati 'Muri Gatsata abantu
baravumba ukagirango barabyigiye."
Mavide na
Pazzo bageze ku rubyiniro, bavuze ko imyaka ibiri ishize bakorana na Gen- Z
Comedy bishimira ko 'babyibushye' (Abantu basetse barihirika).
Bateye
urwenya ku kuntu abantu bakoresha ubwiherero n'ibindi. Bavuye ku rubyiniro
bashima uko bakiriwe.
Muhinde yongeye
kwemeza abantu. Aho yagarutse ku rwenya rwitsa cyane ku ndeshyo ye. Yavuze
uburyo yatashye ubukwe bwa Killaman abantu bakamushidikanyaho, kandi ko yagowe
no kubona ikote ryo kwambara.
Yagiye
anibanda cyane ku byamamare nka Juno Kizigenza, Kenny Sol, Clapton kibonke
n'abandi. Mu gihe cy'iminota 10" uyu musore yemeje Abanya-Kigali, ava kuri
'Stage' ashima uko yakiriwe.
Clement
Inkirigito we yifashishije inganzo ye ahuza no kuririmba, yaririmbye indirimbo
ishingiye ku rugendo kugirango abashe gutera urwenya muri Gen- Z Comedy.
Yagiye
avangamo indirimbo z'abahanzi bazwi barimo nka Riderman, Ambassadors of Christ
n'abandi. Asoje yavuze ati "Niba hari inzozi twagiraga ni ukubona abantu
bangana gutya."
3.Rusine yongeye kwemeza abantu
Uyu musore
yavuze ko yishimira imyaka ibiri ishize ibi bitaramo biba. Yateye urwenya ku kuntu
urukundo rwa Zaba na Lynda Priya rwatangiriye muri Gen- Z Comedy.
Yavuze ko
kuba ibi bitaramo byarakomeje kuba 'bigaragaza umuhate n'imbaraga zanyu'. Rusine
avuga ko iyi sabukuru idasanzwe kuri we, kandi ko impano ye yatangiye guhangwa
amaso binyuze muri ibi bitaramo.
Yavuze ko
binateye ishema kuba Fally Merci yarakomeje gukora ibi bitaramo by'urwenya 'n'ubwo
nta baterankunga bafite'. Uyu musore
yavuze ko umubare munini w'abafana b'ibi bitaramo bakwiye no gutekereza
'Business' bakora bahuriramo.
Yatanze
urugero rwo gushinga 'Business' ijyanye no gushyiraho irimbi rusange. Ati
"Njyewe nindamuka mpfuye muzamfashe abantu bazambarira umurambo bazabe
bareshya."
4.Hari ababuze aho kwicara
Fally Merci
yavuze ko yatunguwe n'umubare w'abantu bitabiriye iki gitaramo. Yavuze ko hari
ababuze aho kwicara, ndetse n'aho guparika imodoka.
Merci yavuze
ko ababuze aho kwicara, ndetse ko n'intebe zabaye nke cyane. Kuri we, afite
inzozi zo kuzakorera muri Sitade Amahoro 'kuko niyo ifite Parking nini kurusha
BK Arena'.
Ati “Kubera
ko ntabwo nari mbiteze ko muraza mungana gutya. Igitangaje intebe zose zo muri
iki kigo ziri hano, ariko zose zashize, ndisegura ku bantu bahagaze. Ntabwo
twabyita ko ari ugutsindwa ahubwo ni intsinzi kubabona mwaje muri benshi
gutya.”
5.Bakase umutsima mu kwizihiza
isabukuru- Ashima Nkusi Arthur
Merci yavuze
ko iyi myaka ibiri ishize yaranzwe n'ubwitabire budasanzwe, kandi bakoreye
ahantu hanyuranye. Yahamagaye ku rubyiniro, Minisitiri Utumatwishima amufasha
gukata umutsima (Cake) mu rwego rwo gutanga igisobanuro gishyitse cy’iyi
sabukuru.
Yashimye
Nkusi Arthur 'ku bwo kumbera ikitegerezo'. Yavuze ko ari we watumye atangira
urugendo rwo gutera urwenya. Ati “Ni umuntu mfatiraho urugero. Ni we watumye
ninjira muri 'Comedy'. Ntabwo navuga amagambo menshi ariko ni Mukuru wanjye.”
6.Nkusi Arthur yatangaje ko ari
kwitegura kwibaruka imfura ye
Nkusi usanzwe
utegura ibitaramo bya Seka Live, yateye urwenya ku ngingo zinyuranye, agera
n'aho atangaza ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye.
Yavuze ko
yari amaze igihe kinini ategereje iyi nkuru. Ati "Umunsi umugore wanjye
ambwira ko atwite naramubwiye nti urakoze." Yavuze ko abantu bafite
amafaranga batajya birushya mu buzima bw'abo 'kuko binigaragaza mu gihe cyo
gutereta'.
Yateye
urwenya rwubakiye ku kugaragaza uburyo imbwa ari itungo ryubashywe n’ubwo hari
abatabyumva neza. Nkusi yavuze ko ririya tungo ryifashishwa mu mirimo
inyuranye, bityo byakageze aho n’abahanzi batangira kurisingiza mu mivugo.
7.Platini yatumiye abantu mu
gitaramo cye
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Attention’, yavuze ko hari abantu yari yarabuze
cyane, ariko ko yabasanze mu bitaramo bya Gen- Z Comedy.
Yavuze ko
ari kwitegura gukora igitaramo tariki 30 Werurwe 2024 cyo kwizihiza imyaka ine
ishize ari mu muziki, kizabera muri Camp Kigali.
Yifashishije
indirimbo ye ‘Icupa’ yaboneyeho gutumira abantu banyuranye barimo na Minisitiri
Utumatwishima. Ati "Minisitiri Utumatwishima 'invitation' nyitangiye hano
kandi ntubura bizambabaza cyane."
8. Hari abinjiye amatike adasuzumwe
nk'uko bisanzwe
Byafataga
igihe kinini kugirango habeho kureba uko buri wese yaguze itike. Ibi byatumye
hari umubare munini winjira hatarebwe uburyo baguzemo itike.
Binjiye ari
umubare munini bituma Camp Kigali yuzura mu buryo budasanzwe, kuko imibare
yagaragaje ko abagera ku 4000 bitabiriye.
Mu gitaramo
hagati, Fally Merci yanyuzagamo akisegura akavuga ko umubare wabaye munini
cyane ugereranyije n’abo yari yiteze, biri mu byatumye hari ibidakorwa neza nk’uko
byari bisanzwe.
9.Dr Nsabi na Killaman beretswe
urukundo
Bombi
basanzwe bahurira muri Filime zabiciye bigacika hanze aha kuri YouTube. Guhurira
ku rubyiniro bikomeza ubumwe bw'abo, bigatuma umubare munini udacikwa n'inganzo
y'abo.
Ku
rubyiniro, Nsabi yisanishije n'abasore b'iki gihe, akoresha imvugo zigezweho mu
rubyiruko ndetse aririmba indirimbo za Riderman zirimo nka 'Primus'.
Byageze aho
Dr Nsabi asoma ibyanditswe Byera, ariko akagenda abisanisha n'ibigezweho. Yageze
aho avuga ati "Gen- Z Comedy izatangira ari bacye ariko izagenda ikura
gacye gacye. Yago nawe azaba umuhanzi."
10. Dr Okello Hillary yongeye kwisanga
muri Gen-z Comedy
Ni ku nshuro
ya kabiri, uyu munyarwenya wo muri Uganda ataramiye i Kigali. Yateye urwenya ku
kuntu imibu yo muri kiriya gihugu itubaha. Uyu musore yanaririmbye indirimbo
" Fou de Toi".
Yanateye
urwenya ku mbaraga z'abagore mu bijyanye n'urukundo. Yavuze uburyo iyo
umukobwa/Umugore agushaka akora uko ashoboye kugirango akugereho. Ati 'Umugore
rimwe aba yishimye, ubundi yarakaye."
Okello wo
muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe
2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi
incubation Center (Murugando).
Uyu
munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y’uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu
gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.
Minisitiri
w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yitabiriye iki
gitaramo afasha Fally Merci gukata ‘Cake’ mu kwizihiza isabukuru y’ibi bitaramo
Umunyarwenya Arthur Nkusi, uri mu babonye bwa mbere impano ya Fally Merci, yavuze ko atewe ishema n’urugendo rw’uyu musore
Umunyarwenya uzwi nka 'Umushumba' yongeye gutembagaza benshi
Platini yataramiye abitabiriye Gen- Z Comedy anabasaba kuzitabira igitaramo cye
Umunyarwenya Clement yifashishije gitari yaririmbye indirimbo z'abahanzi banyuranye
Umunyarwenya Patrick Rusine yashimye Fally Merci ku bwo kudacika intege
Umunyarwenya
Rusine Patrick uzwiho gutera urwenya akina nk'umuntu wasinze, yavuze ko imyaka
ibiri ishize impano ye yakomeye binyuze muri ibi bitaramo
Umunyarwenya
Muhinde ukunzwe cyane ndetse akaba umwe mu bubakiye izina muri Gen- Z Comedy
Abanyarwenya Isaac, Mavide na Pazzo n'abandi batanze ibyishimo muri iki gitaramo cy’urwenya
Umunyarwenya Patrick Salvador yavuze ko i Kigali ahafata nko mu rugo
Impano ya Okello yatangiye kwigaragaza mu 2022, ubwo yazanaga i Kigali na Anne Kansiime
Abarimo Rugaju w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Fuadi Uwihanganye wa B&B- Kigali ndetse n'umukinnyi wa filime MC Nario bitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya Dr Hilary Okello yataramiye abanya-Kigali afite ishimwe ku mutima ku bwo kumwakira neza
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya 'Zaba'
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Andy Bumuntu
Umukinnyi wa filime 'Bamenya' ari mu bagiriye ibihe byiza muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi
Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Ruvuyanga ari mu bitabiriye kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy
Biragoye
kwitabira ibi bitaramo bya Gen- Z Comedy ngo utahe udasetse kuko abanyarwenya
baba bateguye
Minisitiri Utumatwishima yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka ibiri ishize ibitaramo bya Gen-Z Comedy bifasha benshi gususuruka
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Gen- Z Comedy
AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO