Umunyarwenya uri mu bakomeye mu gihugu cy’u Burundi, Kigingi ntiyagaragaye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ishize ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy bifasha benshi gususuruka kabiri mu kwezi, ni nako byagenze kuri Michael Sengazi kuko nubwo yahageze atigeze abasha gutaramira abakunzi be.
Aba
banyawenya bombi bari ku rutonde rw’abagombaga gutaramira Abanyarwanda n’abandi
mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2023 muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ndetse Michael Sengazi yari aherutse kwifata amashusho ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga
ze zirimo na Instagram akangurira abafana be kutazacikwa n’iki gitaramo.
Kigingi we nta kintu yigeze avuga kuva yatangazwa ko azitabira iki gitaramo.
Bari
guhurira ku rubyiniro n’abarimo Isacal, Muhinde, Clement, Mavid na Pazzo,
Killaman na Dr Nsabi, Rusine Patrick, Umushumba, Rusine Patrick, Fally Merci,
Patrick Salvador ndetse na Dr Okello Hilary.
Fally Merci
utegura ibi bitaramo abinyujije muri kompanyi yashinze ya CIM yari aherutse
kubwira InyaRwanda ko bahisemo gutumira Kigingi, bitewe n’ukuntu yitwara ku
rubyiniro, kandi abantu bari bamukumbuye.
Anavuga ko
biri muri gahunda bihaye ijyanye n’uko buri nyuma y’amezi atatu batumira
umunyarwenya wo mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha abanya-Kigali gususuruka.
Akomeza ati
“Gen-z Comedy buri mezi atatu dutumira umunyarwenya wo hanze y’Igihugu ubushize
hari Okkello(Uganda) ubu twazanye Kigingi kugirango dukomeze twubake umubano
n’abanyarwenya b’abaturanyi. Kigingi twamuzanye kuko ararenze kandi avuga
n’ururimi abanyarwanda bumva cyane.”
Alfred Aubin
Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akurikirwa n’abarenga ibihumbi 107 kuri
Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo
yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by’urwenya bitegurwa na Nkusi
Arthur, n’ibindi bihuza abanyarwenya.
Kuba
atagaragaye muri iki gitaramo, hari ababihuje n’impamvu za Politiki bashingiye
kuba u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza muri iki gihe.
U Burundi
buherutse gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda. Ndetse mu minsi ishize Ikipe ya
Dynamo BBC yanze gukina yambaye imyambaro ya ‘Visit Rwanda’ mu mukino wari
kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc barasezerwa mu irushanwa rya BAL 2024.
Abategetsi
b’u Burundi bashinja kandi u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya
umutekano no kwica abantu mu Burundi. Ariko ibyo u Rwanda rurabihakana.
Hagati ya
2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, umuturage w’u Burundi
uciye inzira y’ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditswe
na leta.
Ibi byagize ingaruka
zikomeye ku bitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda bari bateguye gukorera mu
Burundi, kuko byagiye bihagarikwa mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yavuze
ko kuba Kigingi atabonetse mu kwizihiza imyaka ibiri y’ibi bitaramo by’iseka
rusange, byaturutse ku mpamvu zitunguranye yagize.
Ati “(Ntabwo
ari impamvu za Politiki), Oya! Ni impamvu zitunguranye, we yanyandikiye
arambwira ati kubera impamvu zitunguranye, ntabwo ndibuboneke. Rero, ntabwo ari
impamvu za Politiki.”
Yasobanuye
ko Michael Sengazi atataramiye bitewe n’uko atubahirije gahunda bari bamuhaye.
Yavuze ati “Urumva yari azi ko aza gukora hagati ya bariya bashyitsi [ Dr
Hillary Okello na Patrick Salvador] kandi abashyitsi bo ubwabo bari bateguye ko
bari bwakirane [Kwakira undi kuri Stage] niko ‘Stage’ y’abo yateguye.”
Akomeza ati “Rero
yahise abivamo, kandi mbona ntakindi twakora. Nari kwica ‘set’ y’abashyitsi iyo
nza kugira icyo mpinduraho.”
Kigingi ari
mu banyarwenya b’abahanga badashidikanywaho na benshi bitabira ibitaramo
by’urwenya. Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy’urwenya cya
Comedy Jam, cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na
Anne Kansiime wo muri Uganda.
Kigingi
yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur,
Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n’abandi.
Mu 2019,
Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco “Kigali International Comedy Festival” ryahuje
abanyarwenya b’inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa
SKOL Brewery Limited Rwanda.
Icyo gihe,
Kigingi yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati “Si ubwa
mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu
arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira
n’aho bitandukanira.”
Umunyarwenya
Kigingi yabuze ku munota wa nyuma mu gitaramo cya Gen-z Comedy
Kigingi
yabwiye abategura ibi bitaramo ko yagize impamvu zitunguranye n'ubwo hari
ababihuje n'uko ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe
Umunyarwenya Michael Sengazi yageze Camp Kigali ataha adataramiye abitabiriye Gen- Z Comedy
Michael Sengazi witegura gutaramira muri Canada, yashakaga gutera urwenya mbere y'uko Patrick Salvador asoza ariko siko byagenze
Fally Merci yavuze ko Kigingi yagize impamvu zatumye adataramira abakunzi be muri ibi bitaramo
Umunyarwenya
Patrick Salvador yongeye kwemeza abanya-Kigali, avuga ko yifuza kuzahura na
Perezida Kagame
Nkusi Arthur
yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa
na Fally Merci
Umuhanzi
Juno Kizigenza aganira na Massamba Intore ndetse na Aimable Twahirwa ukora muri
Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi
TANGA IGITECYEREZO