Bamwe bati RIB izacungire hafi! Abandi bati biragoye kuzabona umwe muri bo uzabasha kuganiriza umutumirwa igihe azaba akoresha ururimi rw’amahanga! Ni ibitekerezo bya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bikije cyane ku banyamakuru baherutse gutangira gukorera Isibo FM.
Bazwi cyane
mu biganiro bisesengura ku miyoboro itandukanye ya Youtube, kandi no ku
mbuga nkoranyambaga z’abo barabica bigacika. Ku buryo kumva ko batangiye
gukorera Radio ari imwe mu ngingo yagarutsweho cyane muri iki gihe.
Isibo FM
iherutse gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byayo, aho ivugira kuri 98.7 FM.
Yibarutswe na Isibo TV nyuma y’imyaka itatu ishize igeza ku Banyarwanda
ibiganiro byubakiye ku gufasha Abantu kwidagadura, kwiteza imbere, kwiyungura
ubumenyi n’ibindi.
Ni Radio
yatangiye ikoresha umurongo wakoreshwaga na KFM nyuma y’uko ivuye ku isoko.
Ndetse bafite n’izindi ‘Frequency’ eshatu [Ubwo zose hamwe ni enye] bizatuma
yumvikana mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ndetse hari
gahunda yo gushyira ibiganiro byayo ku mbuga zirimo nka Youtube, ku buryo
abantu bashobora kubikurikira imbona nkubone.
Ni Radio
ifite ibyuma bigezweho by’ikoranabuhanga, ku buryo hari ‘Software’ bafite
igaragaza gahunda za Radio bazajya bishyura ibihumbi 3000 by’amadorali buri
mwaka.
Abahanga mu
bijyanye n’imitunganyirize ya Radio, bavuga ko kuvuga neza kwa Radio bituruka
ku byuma, bidashingira ku murongo iyo Radio ivugiraho.
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Umuyobozi wa Isibo, Kabanda Jado yavuze ko nyuma yo
gutangiza Televiziyo Isibo, yagize n'igitekerezo cyo gushinga Radio mu rwego
rwo kwagura urugendo rw'itangazamakuru yinjiyemo, agamije gushyira itafari rye
ku guteza imbere uyu mwuga.
Uyu mugabo
avuga ko gushinga Televiziyo byoroshye 'kurusha gushinga Radio'. Ashingiye kuri
'Frequency' enye za Radio yahawe, avuga ko azabasha kumvikana ku kigero cya 85%
mu bice bitandukanye by'Igihugu.
Ati "Mu
Burasirazuba mfite 'Frequency' yaho, mfite iyo muri Butare (Huye), indi mirongo
y'indi n'ayo nzabimenyesha. Ariko twabonye enye. Natwe iminara yacu iri kuri
Jali. Hari n'iminara iri 'nyarupfubire' mu Burasirazuba...."
Kabanda Jado
avuga ko icyekerezo yubakiyeho ibi bitangazamakuru biri mu mpamvu zatumye
ahitamo abanyamakuru 'abantu bitako batwika'. Ati "Mu by'ukuri njye ndi mu
myidagaduro, ntabwo naje mu makuru, ntabwo naje muri Politiki, rero intego yacu
n'imyidagaduro, amasaha 24 kuri 24."
Avuga ko
guhuriza mu kiganiro Fatakumavuta, DC Clement ndetse na 'Peacemaker Pundit' mu
‘Isibo Radar', no guhuriza Dj Brianne, Djihad na Emmy Nyawe mu kiganiro 'rwari
urugendo rutoroshye'.
Yavuze ko
aba bose bari bamaze umwaka baratangiye ibiganiro byo gukorera iyi Radio, kandi
buri wese yagiye amuganiriza ukwe. Kabanda ati "Guhuriza Fatakumavuta na
Clement mu kiganiro kimwe byarangoye cyane, ariko baje kubyumva, bumva ko
ntabwo ari njye bakorera bakorera abanyarwanda... Kubazana rero narabicaje,
ndabaganiriza, mbumvisha ibyo ng'ibyo barankundira baremera..."
Yabahuje kugirango biyunge? Yibuka
no gutegura umunyamategeko?
Uyu muyobozi
yavuze ko guhuriza Fatakumavuta na Clement mu kiganiro bitari mu murongo wo
kubunga, ariko ko nabyo bibaye byaba ari intambwe nziza, ahubwo yabikoze mu
rwego rwo kugirango ibibarimo babihe Abanyarwanda.
Ibitekerezo
bya bamwe mu bantu babonye ibiganiro bizajya bitambuka ku Isibo FM, byuzuye
abavuga ko ubuyobozi bw'iki gitangazamakuru bukwiye gutegura umunyamategeko kuko
hari abashobora kuzakurikiranwa bitewe n'ibyo batangaje kuri Radio.
Jado Kabanda
yavuze ko basanzwe bakorana na Maitre Bayisabe uburanira na Bruce Melodie. Kandi
yumvikanisha ikosa umunyamakuru yakorera kuri Youtube yarikorera no kuri Radio,
bityo ko aha hose amakosa angana.
Yavuze ko
nta muntu ukwiye gushidikanya ku bushobozi bw'abanyamakuru yazanye, kuko
abakeneyeho ubushobozi bujyane no kuganiriza Abanyarwanda.
Ati
"Njye ntabwo nkeneye Igifaransa, nkeneye Ikinyarwanda. Niba nzanye umuntu
uvuga Igifaransa nzashaka umunyamakuru uvuga Igifaransa (amwakire). Twe tubwira
Abanyarwanda, ntabwo tubwira Abafaransa cyangwa Abongereza.
Akomeza ati
"Ikintu nshaka kubanza kuvuga cya mbere niba nonaha Djihad akora ikiganiro
ujye ku biganiro bye akora byose birarebwa, ni ukubera iki afite 'Audience'
bivuze ko umuntu udafite 'Youtube' akeneye kumwumva kuri Radio. Icya kabiri
wemera ko impano ishobora gukora kuruta ubumenyi wakuye ku ishuri...'
Kabanda
avuga ko yize ibijyanye na Mechanic Automobile ariko ko bitewe n'amahugurwa
yakoze ajyanye na 'Production' yaje kwisanga akora ibikorwa bifite aho bihuriye
n'amashusho n'amajwi.
Yavuze ko
Djihad na Brianne na bagenzi be yabazanye kubera ko 'nkeneye ko baganiriza abaturage'.
Avuga ko Fatakumavuta, Pundit na Clement abitezeho gusesengura amakuru ajyanye
n'imyidagaduro.
Akomeza ati "Guhuza aba bagabo [Fatakumavuta na Clement] ntabwo byari byoroshye. Ntabwo ari ikintu cyari cyoroshye. Ntabwo wakumva umuntu wagutukaga hariya, undi atuka undi hariya, ngo ubabwire uti noneho ibitutsi byanyu simbyitayeho nitaye ku kiri muri mwe. Nicyo nshaka noneho. Ni byiza barankundiye, baratangiye.”
Yabazanye agamije kuzamura izina rya
Radio?
Kugeza ubu
Isibo FM n’iyo bucura muri Radio zikorera mu Rwanda. Aha niho Kabanda ahera
avuga ko kwitabaza abantu basanzwe bazwi kuri murandasi, yabikoze mu murongo wo
kwamamaza iyi Radio.
Yavuze ko
umusaruro wo kuba yarahisemo abanyamakuru bazwi, watangiye kwigaragaza mu gihe
gito, kuko bisunze imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko batangiye urugendo
rwo gukorera Isibo FM.
Ati
"Navuga ko abantu benshi iyi Radio bayimenye. Banshyiriye ku mbuga
nkoranyambaga zabo (Abanyamakuru yakiriye) icyo ni kimwe kandi ni cyiza. Ni n'ikintu
nakwishyura amafaranga menshi, iyo ni imwe mu nzira buri muntu agira uburyo
akoramo ibintu bye yo mu mikorere ye cyangwa yo kumenyekanisha ikintu cye.”
Uyu muyobozi
yavuze ko ntawe ukwiye gutekereza ko atazarambana n'aba banyamakuru, kuko 'ni
abanyamakuru beza' yifuza gukorana nabo imyaka n'imyaka.
Ati
"Hari abavuze ngo bafite amezi atatu ukwa kane bakitaba RIB. Ziriya ni
inzego zacu nyine turakorana. Iyo watannye barakugarura ntabwo RIB ari iyo
gufunga...Kuki idakumira se kitaraba (Icyaba) nabyo birakorwa..."
Kabanda
yavuze ko abantu badakwiye gutega iminsi aba banyamakuru, kuko ari abantu bazi
icyo gukora, ahubwo bakwiye kubashyigikira mu rugendo rushya rwa Radio. Ati
"Nibabe iminsi, be kubatega iminsi. Babahe umwanya bumve ibibarimo nicyo
nababwira."
Sengabo Jean
Bosco [Fatakumavuta], Niyigaba Clement [DC Clement] ndetse na Mbarubukeye
Etienne [Pundit Peace Maker] bazajya bahurira mu kiganiro bise “Isibo Radar’
kizajya gitambuka kuri iriya Radio, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ndetse no
ku Cyumweru kugeza mu masaha akuze.
Bombi
bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yaba ibyifashisha amajwi n’amashusho.
Ariko abakoresha umuyoboro wa Youtube babazi cyane, ahanini bitewe
n’ubusesenguzi bagiye bakora ku ngingo zinyuranye n’uburyo batangije
uruhererekane rw’ibiganiro bise ‘Operations’.
99%
by’ibizaba bigize iki kiganiro ni ubusesenguzi. Bazajya bitsa ku muziki,
Filime, bongereho no gukora inkuru bakubiye mu cyiswe ‘Operation’.
DC Clement
aherutse kubwira InyaRwanda ko nubwo bazwi nk’abanyamakuru b’abataripfana ku
muyoboro wa Youtube, ariko mu kiganiro ‘Isibo Radar’ bazakomeza gukora
bubahirije amahame y’itangazamakuru.
Ati “Cyane!
Kuko hari amahame y’itangazamakuru anagenga ibitangazamakuru bitandukanye na
Youtube, ukuri gufite ibimenyetso ko ntagutinya ku kuvuga, ariko nanone nta
kurengera kurimo.”
Fatakumavuta
aherutse kubwira InyaRwanda ko yagarutse mu itangazamakuru rya Radio afite
intego yo kugaragaza ko ariwe musesenguzi wa mbere mu bijyanye n’imyidagaduro.
Fatakumavuta
yari amaze igihe kinini atumvikana mu itangazamakuru ryo kuri Radio. Yavuze ko
kugaruka kwe kuzumvikana cyane mu biganiro by’ubusesenguzi azajya akora. Ati
“Abantu bitege indi ntera mu busesenguzi bw’amakuru ajyanye n’imyidagaduro.”
Umuyobozi wa Isibo, Kabanda Jado yatangaje ko nyuma yo gushinga Televiziyo yagize n’igiterekezo cyo gushinga Radio
Kabanda Jado
yavuze ko guhuriza mu kiganiro Fatakumavuta na Clement
Isibo TV/Fm
ikorera Le Plestige- Rwandex mu Mujyi wa Kigali
Sengabo Jean
Bosco [Fatakumavuta]
Niyigaba
Clement [DC Clement]
Mbarubukeye
Etienne [Pundit Peace Maker]
Gateka
Esther uzwi nka DJ Brianne
Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe)
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI WA ISIBO TV/FM
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO