Itorero Inyamibwa AERG ryatangaje ko ryiteguye gutanga ibyishimo bisendereye no kugaragaza ubukungu buhishe mu muco w’u Rwanda mu gitaramo bateguye bise “Inkuru ya 30” kizashushanya imyaka 30 ishize Igihugu kibohoye n’aho kigana.
Ni kimwe mu
bitaramo bimaze igihe cyamamazwa! Kizaba ku wa Gatandatu tariki 23
Werurwe 2024 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena. Ni ubwa mbere Itorero
gakondo rigiye gukorera igitaramo muri iriya nyubako, ikodeshwa arenga Miliyoni
24 Frw ku munsi umwe.
Mu bihe
bitandukanye abahanzi nyarwanda bagiye bayitaramiramo mu bitaramo bagiye
bahuriramo n’abandi, no ku banyamahanga ni uko byagenze!
Mu nama
y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, tariki 23-24
Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye
“irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari
ikijyanye n'ayo mateka.”
Ati
"Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka
kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n'ayo mateka nayo twibuka".
Yavuze ko
muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda n'ubuzima
bw'abantu n'imiterere y'Igihugu' bijyanye n'ukuntu ibisekuru bisimburana.
Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n'iyo u Rwanda rumaze 'igihugu kibitezeho
guhindura igihugu neza'.
Itorero
Inyamibwa rivuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi rwagezeho bashaka
kuzagaragaza muri iki gitaramo cyihariye.
Ubwo yari mu
kiganiro n’itangazamakuru tariki 18 Werurwe 2024, Umuyobozi Ushinzwe
gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yavuze ko muri
iki gitaramo biteguye gutarama u Rwanda no kuruvuga ibigwi.
Ati:
“Twiteguye guutarama kinyarwanda, gutarama u Rwanda, dutarame ibigwi cyangwa
ibyishimo dufite mu Rwanda…Uyu munsi hashize imyaka 23 Inyamibwa zivutse.
Ntabwo za nyamibwa zikigizwe n’abantu bigunze ahubwo ni inyamibwa zagutse”.
Yavuze ko
kuva Itorero Inyamibwa ryavukira muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1998, rwari
urugendo rurerure kandi ko ryashinzwe mu rwego rwo kwikura mu bwigunge no
kwiteza imbere.
Ati “Urugendo
rw’inyamibwa rwabaye rurerure n’u Rwanda ruduha urubuga rwo gukoreramo ibintu
byose. Ntiwabyina abantu bari mu ntambara, ubyina ari uko abantu bari mu
byishimo. Igitaramo twateguye ni umwanya mwiza wo kwerekana aho itorero ryavuye
kandi rishobora kuva muri ibyo bibazo”.
Akomeza ati
“Nk’itorero rya AERG, ryavutse hakiri ibikomere kuko ryavutse mu 1998 muri
Kaminuza y’u Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bari bafite
ibikomere, ariko uyu munsi turifuza kugaragaza ko urugendo rw’inyamibwa
rwabayemo ibintu byiza. Rero n’ubwo tutamaze imyaka 30 ariko dufite byinshi byo
kugaragaza Igihugu cyacu cyagezeho kandi cyaduhaye.”
Yavuze ko
abantu bazitabira iki gitaramo bakwiye kwitega kuzabona ibihangano binyuranye
byubakiye ku mbyino zitandukanye nka Igishakamba, Ikinimba, Ikinyemera, Amasare,
Imishayayo n’izindi.
Rusagara ati
“Igitaramo kizaba kigizwe n’ibintu bine birimo kubyina, imbyino ziturutse mu
mpande zose, igice cya kabiri ni igice gito cy’amateka. Igice kindi ni uko
kigomba kurangira twese twishimye, icyo gice kizarangira abantu bose
banezerewe”.
Yasobanuye
ko iki gitaramo kidasanzwe kuri buri munyarwanda, kuko buri wese afite inkuru
yo kubara nyuma y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ati “Buri
Munyarwanda wese muri iyi myaka 30 afite inkuru yabara, hari aho Igihugu cyacu
kigeze ndetse hari ibikorwa byinshi twishimira byagezweho nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi.”
“Twe
nk’Inyamibwa mu mbyino, umuco no kuwumenyekanisha dufite inkuru twabara.
Turifuza ko Abanyarwanda dukomera ku bituranga, twifuje ko muri Werurwe,
dutarama kinyarwanda, dutarama u Rwanda kubera ibyishimo dufite muri uyu
mwaka.”
Asobanura ko
ibi biri mu mpamvu zatumye iki gitaramo bakita ‘Inkuru ya 30’. Ati “Ni yo mpamvu
rero twahisemo gukora iki gitaramo cy’Inkuru ya 30, ntitube twaragikoze mu
myaka yatambutse ni uko nta kindi gihe iyo myaka izongera guhura.”
“Turifuza ko
buri Munyarwanda ajyana ibyishimo by’aho u Rwanda rugeze, ariko kandi akajyana
n’umukoro waho yifuza kuganisha no kubona u Rwanda mu bihe biri imbere.”
Abajijwe impamvu
batashyize iki gitaramo nyuma y’amatora ya Perezida w’u Rwanda ateganyijwe muri
Nyakanga 2024, yasubije ko bagihuje no kwizihiza imyaka 30 kandi na nyuma y’amatora
biteguye gutaramira Abanyarwanda.
Yagize ati
“Impamvu twahisemo gukora iki gitaramo mbere yo kubyina intsinzi Abanyarwanda
bategereje muri Nyakanga uyu mwaka, ni uko twifuza kugira ngo tubyine
tugaragaza icyo twishimira, ariko na nyuma ya Nyakanga tuzabyina intsinzi
twishimira amahitamo y’Abanyarwanda mu matora.”
Itorero
Inyamibwa ririzihiza imyaka 26 rishinzwe. Iyi myaka ishize bashimangiye ibigwi,
kandi bafite abanyamuryango benshi, kandi bamaze gutarama ku Isi hose.
Bamaze
gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere
k'Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose... Nyuma y'imyaka 26, Inyamibwa bamaze
kugira ibikorwa n'ibigwi bidasanzwe.
Imyaka 26
ishize batangiye bishimira ko ibikorwa by'abo byarenze kuba baratangiriye muri
Kaminuza nk’abanyeshuri, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw'Isi.
Mu 2022, iri
torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa 'Festival
de Confolens' ribera mu gihugu cy'u Bufaransa.
Kanda hanoubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Inkuru ya 30’
Itorero
Inyamibwa ryatangaje ko ryiteguye kubara inkuru y'imyaka 30 ishize u Rwanda
rwibohoye
Muri 2023,
Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo cy’amateka bise ‘Urwejeje Imana’ cyabereye
muri BK Arena
Inyamibwa
baherutse kwegukana igikombe cy'itorero ryahize andi mu 2023 mu bihembo bya
Isango na Muzika Awards
Inyamibwa
bavuze ko muri iki gitaramo bazagaragaza uko bari kurushaho kwigisha umuco
abakiri bato
TANGA IGITECYEREZO