RFL
Kigali

Super Manager w'impano 'ishidikanywaho' yateguje Album - VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:21/03/2024 11:44
0


Umuhanzi akaba n'umujyanama w'abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager yateguje Album mu gihe impano ye itavugwaho rumwe.



Umuhanzi akaba n'umujyanama w'abakinnyi Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager ni umwe mu mu bahanzi bakunze gushidikanwaho aho benshi bavuga ko nta nganzo ihagije afite ndetse bakavuga ko ahubwo ari umunyarwenya aho kuba umuhanzi.


Super Manager uzwi mu ndirimbo nka 'Sexy Lady' 'Sheilla' n'izindi, avuga ko akora umuziki mpuzamahanga ari nayo mpamvu bamwe mu banyarwanda batumva cyangwa ngo bakunde umuziki we.


Ati "Abanyarwanda bamwe impamvu batumva umuziki wanjye, ni uko nkora umuziki mpuzamahanga, nkora indirimbo yakumvwa n'umunya-Kenya, Tanzania, Ethiopia n'ahandi. Rero abanyarwanda bamenyereye Gakondo".


Super Manager kandi yaboneyeho ateguza Album yitegura gushyira hanze mu mpera z'umwaka ndetse akanakora igitaramo cyo kuyimurika.


Ati "Ndateganya gushyira hanze album muri uyu mwaka, izaba iriho indirimbo 14".


Super Manager abajijwe niba azakora igitaramo cyo kuyimurika, yavuze ko azagikora ariko ataramenya niba azagikorera mu Rwanda, muri Kenya cyangwa se muri Tanzania cyane ko muri Uganda amaze iminsi ahakorera ibitaramo.

Super Manager yavuze ko abantu batumva umuziki we kuko aririmba mpuzamahanga

Super Manager yiyita umwami wa YouTube 

Reba ikiganiro Super Manager yagiranye na Inyarwanda TV

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND