RFL
Kigali

MTN Rwanda iri kuvugutira umuti ibibazo by’amarezo acikagurika na interineti mbi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/03/2024 6:23
0


Hashize igihe kinini abakoresha itumanaho rya MTN binubira ikibazo cy’amarezo yaryo agenda gake kandi acikagurika mu gihe hari n’abavuga ko aho batuye atabasha kubageraho burundu, MTN Rwanda yo ikavuga ko iri kuvugurura iminara ndetse iteganya no kugura indi mishya mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo mu 2024.



Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda ubwo yatangazaga ibyagezweho mu mwaka ushize n’ingamba za 2024, yakomoje no ku bigiye gukorwa mu kurushaho guhangana n’ikibazo cy’amarezo acikagurika na interineti igenda nabi gikunze kugarukwaho n’abakiliya b’iyi sosiyete.

Umuyobozi ushinzwe tekinike muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere yasobanuye ko ahanini mu mwaka ushize bahuye n’imbogamizi y’izamuka ry’agaciro k’idolari ndetse n’intarambara ziri hirya no hino ku isi, ariko atanga icyizere ko muri uyu mwaka haricyo bakomeje kubikoraho

Yagize ati: “Ubu nk’umwaka ushize twatanze miliyari 44 kugira ngo dushobore kwagura umuyoboro wacu wa ‘network,’ ariko kubera ibibazo bya politiki n’ihindagurika ry’agaciro k’idolari byabaye ngombwa ko ayo twateganije gushyiramo adakora ibyo twari twateganije. Icya kabiri, ni amafaranga dutanga kugira ngo dushobore gutuma iminara yacu ikomeza gukora, abanyarwanda babone serivisi. 

Idorali iyo rihindutse bigira ingaruka na none ku buryo dukodesha iminara mubona dukoresha ndetse na serivisi twishyura rimwe na rimwe ziba hanze kubera amasezerano tuba dufite ari mu madolari. Ariko nibyo turimo turakoraho, kugira ngo turebe ko ayo masezerano yose twayashyira mu ifaranga ryacu kugira ngo ye gukomeza kugira ingaruka muri serivisi dutanga.”

Yavuze ko mu bintu bitatu by’ibanze bagiye kwibandaho muri uyu mwaka, harimo kuvugurura ibikorwaremezo bari basanganwe kugira ngo abanyarwanda/abafatabuguzi ba MTN barusheho kubona serivisi zigezweho zirimo na interineti yihuta.

Kugeza ubu, mu iminara igera ku 1,300 MTN Rwanda ifite, imaze kuvugurura iminara 57 mu minara 440 igize Umujyi wa Kigali mu gikorwa biteganijwe ko kigomba gusozanya na Gicurasi uyu mwaka hamwe n’Intara y’Iburengerzaba.

Ku bijyanye n’ikibazo abo mu Ntara y’Iburengerazuba baturiye imipaka bakunze kugaragaza cyo kubura amarezo bitewe n’abo mu guhugu cy’abaturanyi, Eugene yatangaje ko bakomeje kugikoraho cyane kugira ngo bamenye neza ko nta mufatabuguzi wabo ‘uzongera kugira ikibazo cy’iminara ibateza akaduruvayo iba iri hakurya y’igihugu.’

Asobanura ikibazo cy’abo ku mipaka uyu muyobozi yagize ati: “Buriya biterwa n’impamvu eshatu zirimo kuba koko nta munara uhari ku buryo abo hakurya bashobora kuba bafite umunara uri hafi y’imbibi zacu, hari ingamba twashyizeho tugenda tuganira n’ibihugu duturanye kugira ngo turebe uburyo dushobora gukoresha ingufu ziri hafi y’imipaka, ariko kubera ibibazo biri muri Afurika, hari aho bikora n’aho bidakora. 

Ariko rwose ku baturanyi twari twagerageje kubahiriza ibyo twemeranije mu nama twafashijwemo n’Ikigo Ngenzuramikorere, RURA, tukumvikana ibyo tugomba gukora twe nk’u Rwanda tukabikora bo ntibabikore rimwe na rimwe rero bigateza akaduruvayo abafatabuguzi bacu, ariko ni ibintu dukurikirana buri munsi tubifashijwemo n’abayobozi ndetse na RURA. Mu byo twateganyaga bigenze neza nabyo mbere y’uko twinjira mu bihe bikomeye by’amatora mu kwezi kwa 7 bigomba kuba byakemutse.”

Si ukuvugurura gusa, kuko MTN Rwanda igiye no kugura indi minara mishya igera kuri 215 muri uyu mwaka wa 2024. Muri uyu mwaka kandi, MTN irateganya gushyiraho iminara yo kongerera ubushobozi ikoranabuhanga rya 5G aho bizaba bikenewe, ibifashijwemo n’abafatanyabikorwa bayo.

Umuyobozi ushinzwe tekinike  muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene yatangaje ibiri gukorwaho mu guhangana n'amarezo acikagurika na interineti ikora nabi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND