RFL
Kigali

Access Bank yagaragaje amahirwe ari mu ishoramari ku bari n'abategarugori - AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/03/2024 8:57
0


Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi buto n’ikorabuhanga muri Access Bank, Prossie Kalisa, yagarutse ku mahirwe ari muri Access Bank, yerekana bimwe mu bibazo bigikomereye abari n’abategarugori mu nzira y’ishoramari no gushaka amafaranga.



Prossie Kalisa yatangaje ibi mu Nama ya “Women In Leadership Summit & Awards” yateguwe na Lead Access, ikigo kiyobowe na Iris Irumva - umwe mu bari n’abategarugori b’abahanga mu bijyanye no gutegura amahugurwa no mu ishoramari.

Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center [KCC] kuwa Kane tariki 14 Werurwe 2024, isozwa kuwa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 hatangwa ibihembo byatanzwe n’abarimo Access Bank iri mu baterankunga bakuru b’iki gikorwa.

Umunsi wa mbere w'iyi nama waranzwe no gusangira ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori yaba ababitangiye ndetse n'abitegura kubyinjiramo.

Iyi nama yagarutse ku ruhare rw’umwari n’umutegarugori mu buhinzi, ishoramari no guhanga udushya mu gihe igice cya nyuma kibanze ku birenana n’amafaranga no kwigira ku mwari n’umutegarugori.

Iyi ngingo yasobanuwe neza n’umuhanga mu birebana n’ibikorwa n’ibigo by’imari wari uhagarariye Access Bank Rwanda muri iyi nama, Prossie Kalisa.

Kuki Access Bank yateye gutera inkunga Women In Leadership Summit&Awards?

Ingingo yo gushyigikira umwari n’umutegarugori nk’ikigo cy’imari cya Access Bank, ni ingenzi ndetse Access Bank ifite gahunda zihariye yatangije zo gufasha abari n’abategarugori mu iterambere.

Gahunda zatangijwe na Access Bank mu gufasha abari n’abategarugori zirimo ibijyanye no kubafasha kubona igishoro ariko hakabaho n’uruhande rwo kubafasha kwiyungura ubumenyi mu birebana n’ishoramari.

Binyuze muri ‘W Academy’, abari n’abategarugori babona umwanya w’amahugurwa binyuze mu myiherero itandukanye ibategurirwa, bagasangira ibitekerezo bitandukanye. Biri mu murongo wa gahunda Access Bank yihaye wo gufasha abari n’abategarugori kumenyekanisha ibyo bakora.

Kugeza ubu muri Access Bank, abakozi b’igitsinagore bari ku kigero cya 49% ndetse imwe mu myanya y’ubuyobozi ikorwamo n’igitsinagore nka Head of Treasury, Chief Internal Auditor n’iyindi.

Mu birebana na gahunda zo kubitsa hashyizweho inyungu yihariye ndetse no mu birebana no kwaka inguzanyo abari n’abategarugori batekerejweho mu buryo bwo gukomeza korohereza ubushabitsi bwabo binyuze muri Access Bank.

Ibyo Prossie Kalisa yikijeho ku ngingo irebana n’amafaranga no kwigira ku mwari n’umutegarugori:

Yatangiye abwira abari bateraniye muri KCC bimwe mu bibazo abona abari n’abategarugori bagifite, avuga ko hakirimo kwitinya, kumva ko ibirebana n’amafaranga ari iby’abagabo ndetse anagera ku ngingo yo kuba hari abatazi neza icyo bashaka.

Prossie Kalisa yagize ati: ”Tugomba kuvuga ku mafaranga, tugomba kumenya uburyo bwo gukoresha amafaranga. Kugeza ubu ntabwo turagera ku rwego rwifuzwa rwo kumenya gukoresha no gushaka amafaranga."

Ashimangira iyi ngingo yagize ati: ”Abari n’abategarugori kenshi nta cyizere twigirira tuba twumva ko ibyo bireba abagabo gusa. Nyamara twaba abanyamiliyari muri iyi isi tugomba gutekereza uburyo bwo gutangira buboneye.”

Yagaragaje ko bisaba ibitambo kugera ku mafaranga ati: ”Hari uburyo ugomba kubitekerezaho byaba na ngombwa ukagira ibyo wiyima, ni ibintu bitoroshye ariko birakenewe kugira ngo ugire ayo wizigamiye.”

Yerekanye ko hakiri imbogamizi zitandukanye ati: ”Ntabwo dufite amakuru ahagije ku birebana no gushora imari inzira ishoboka harimo kumenyana n’abandi babitangiye tukava ha hantu runaka uba wumva bihagije.”

Prossie Kalisa yerekanye ko hari abajya no kwaka inguzanyo muri Banki nta gitekerezo gihamye bafite ati: ”Kugeza uyu munsi dushobora kugira abari n’abategarugori baza bakaba badafite icyo bagiye kuyakoresha.”

Uyu muyobozi yagaragaje kandi ko amafaranga yose waba ufite watangira gukora ibyo ukunze, agaragaza ko benshi mu bari n’abatagarugori bagana ibigo by’imari usanga baka Miliyoni 5Frw kugera kuri Miliyoni 10Frw kandi ibyo bakora bibasha gukunda.

Yerekanye ko kugeza ubu kwinjira mu ishoramari bidasaba imyaka ahubwo bishingira ku cyo wiyemeje gukora kandi uba ukeneye iteka kugira ubumenyi bwisumbuye, gushakisha abafite amakuru yisumbuye ku byo ushaka kujyamo.

Prossie Kalisa yagaragaje kandi ko Access Bank ifite gahunda zitandukanye zigamije gufasha abari n’abategarugori bifuza kwiyungura ubumenyi ndetse n’urubyiruko muri rusange mu birebana n’ishoramari.

Inama ya Women In Lead yatewe inkunga na Access Bank nyuma yo gusanga ifite intego ihura neza na zimwe muri gahunda z'iki kigo cy'imariIris Irumva watangije iki gikorwa binyuze muri kompanyi ye ya Lead Access yashimiye abaterankunga n'abafatanyabikorwa barimo Access BankUmunya Kenya uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga yaganirije abitabiriye iyi nama ku kamaro ko kumenya kugabanyisha cyangwa kujya mu biciro kuri buri kintu cyoseWomen In Lead yatewe inkunga na Access Bank yikije ku ngingo nyinshi zitandukanye zose zigamije gukomeza gushyigikira iterambere ry'umwari n'umutegarugoriBamwe mu bafite imishinga yagiye ihembwa na Access Bank bari bashyiriweho umwanya wo kuyimurikaAccess Bank ikomeje gushyigikira iterambere ry'imishinga itandukanye by'umwihariko yorohereza umwari n'umutegarugoriWomen In Lead yari inama ikomatanije no gutanga ibihembo ku bari n'abategarugori bamaze igihe bagaragaza ubudasa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND