Kugeza ubu imibare yerekana ko injyana ya Hip Hop ariyo
ifite abafana benshi ku Isi kurusha izindi njyana ndetse abayikora bari mu baza
imbera mu batunze agatubutse aho urutonde rwa 2024 rugaragaza ko Jay Z ari we
ufite agatubutse mu banyamuziki bose ku Isi Miliyari 2.5 z’amadorali.
Nyamara ibi ntibibuza kuba imyaka igiye kuba 20 abaraperi
bafatwa mu buryo butandukanye yaba mu bashoramari bategura ibitaramo cyangwa bafasha
abahanzi mu Rwanda ubonye ikiraka mu gitaramo bikaba gake.
Ibi byose bikaba aribyo Bruce The 1st, Ish
Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot bagarutse mu ndirimbo ‘Bwe Bwe Bwe’ berakana
ko imvano ntayindi ari itangazamakuru ritabaha umwanya dore ko hari n’ibitangazamakuru
mu Rwanda bidashobora gukinda indirimbo ya Hip Hop.
Ubivuze neza ivangura ridakwiriye kuko ari uburenganzira
bw’umuntu guhitamo uko atwara ubuzima bwe mu gihe cyose ntawe bibangamiye bityo
ntawagakwiye kubiryozwa.
Bruce The 1st yahurije muri Bwe Bwe Bwe, Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot
Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na Bruce The 1st
yatangaje imvano y’iyi ndirimbo ati " Itangazamakuru ryirengagije Hip Hop cyane
bari mu matiku niyo mpamvu twabakoreye Bwe Bwe Bwe."
Agaragaza ko kugeza ubu Hip Hop itarahabwa umwanya ati " Afrobeat
na RnB biganza cyane Hip Hop si ukuvuga ko indirimbo zidasohoka."
Akomeza agira ati "Njyewe ukuntu mbibona zirahari ahubwo
hagati yacu n’abafana bacu harimo itangazamakuru ritwitambika ridashaka
kubagezaho ibihangano byacu kandi aricyo bakabaye bakora."
Agaragaza ko kuba Hip Hop idatera imbere ari itangazamakuru ari nayo mpamvu bihuje barigarukaho muri 'Bwe Bwe Bwe'
Uyu musore yagaragaje ko atizerera mu kuba yakabaye
yitwaza ibirimo abakobwa ngo ibintu bye bimenyekana urugero ahereye kuri Davis
D.
Bruce The 1st yagize ati "Biriya biza nyuma yo
gukora indirimbo nziza, nizera ko Bwe Bwe Bwe ari indirimbo nziza ishobora no
gutwika kurusha uriya uri gupositinga abakobwa avuga ubusa."
Indirimbo Bwe Bwe Bwe yagiye hanze mu masaha y’umugoroba
ku wa 16 Werurwe 2024, ikaba yaratangiye gukorwa mu Ugushingo 2023 nyuma y’ikiganiro
Bruce The 1st yari yagiranye n’abagenzi be ku cyateza imbere Hip Hop.
Bruce The 1st ari mu baraperi bato bafite imico n'imyumvire ya kiraperi irimo gukorera hamwe nk'ishingiro ry'iterambere
Hakaba hari gahunda yuko yazasubirwamo ikajyamo benshi mu gihe kandi mu mpeshyi Bruce The 1st yatangaje ko umuryango mugari w’abaraperi ufite imishinga myinshi irimo no gushyira hanze imizingo itandukanye.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'BWE BWE BWE'
Ish Kevin igitero cye muri Bwe Bwe Bwe cyakoze ku mutima wa Bruce The 1st
Kenny K Shot ari mu batanze umusanzu muri Bwe Bwe Bwe aho yumvikana avuga ko buri kintu gisaba igiciro
Bull Dogg yumvikana yongera kuvugira injyana ya Hip Hop muri Bwe Bwe Bwe yemeza ko atazigera ahitamo ikintu kidakwiye kubera amaramuko
