Mu minsi mike yashize nibwo umuhanzi Kizz Daniel yatangaje ko yamaze gusezerana n'umugore we. Ni ibintu byatunguye benshi dore ko batari banazi ko uyu mugabo yaba afite umugore, kuko atajyaga amwerekana, icyakora abantu bakaba bari bazi ko afite abana babiri b'impanga. None inkuru zavutse zivuga ko uyu muhanzi yica urubozo umugore we ziteye gute?
Kizz Daniel wabaye ikimenyabose mu mwaka wa 2016 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Woju’, uyu muhanzi yamaze ubuzima bwe bwose ashyira mu rujijo abakunzi be bibaza niba yarigeze agira umugore dore ko iby’urukundo rwe bitajya bimenyekana kuko akunze kugira ubuzima bwe bwite ibanga cyane noneho byagera ku bijyanye n’urukundo bwo bikaba ibindi bindi.
Mu mpera za 2020 nibwo umukobwa wavukaga mu cyaro cya kure wari umubyinnyi kabuhariwe yaje guhura n'umuhanzi Kizz Daniel. Uyu mukobwa yari atunzwe n'umwuga w'ububyinnyi ndetse n'udufaranga duke yakuragamo akagira utwo afashisha iwabo dore ko batari bifashije.
Ifoto ya Kizz Daniel n'umugore we mu myaka ya kera
Uyu mukobwa wari uwo mu cyaro ariko na none uzi kwiyitaho ndetse akanagira imiterere idasanzwe, Kizz Daniel yahise atangira kumubenguka ko ibyo aribyo byose uretse kuba ari umubyinnyi, aranicuruza, icyo gihe ikintu cyahise kimuza mu mutwe, ni ukumwishyura bakaryamana.
Uyu mukobwa wari waraje mu mujyi aje kwihigira ubuzima, yaramukaniye amubwira ko bitakunda ko baryamana, ubwo umwe ataha ukwe n'undi ukwe.
Nyuma y'iminsi mike cyane barongeye barahura ariko uwo munsi Kizz Daniel yari yarahiriye gukora ibishoboka byose akaryamana n'uyu mukobwa wari ufite imiterere myiza.
Kizz Daniel yaje gutera umukobwa inda akimukubita amaso
Icyo gihe iryo joro byaje kurangira baryamanye, uwo mukobwa ahita anahatwarira inda. Uyu mukobwa nyuma y'iminsi mike yaje kubwira uyu muhanzi ko yamuteye inda, ariko undi ntiyabyumva abitera utwatsi. Icyakora uyu mukobwa yakomeje kubimubwira uko bukeye n'uko bwije, akamubwira ko natemera ko ariwe wamuteye inda, azamuteza abantu.
Igihe cyaje kugera aba bombi bemeranya ko uyu mukobwa azaza akajya abana na Kizz Daniel ariko atari umugore n'umugabo, ahubwo ari ukugira ngo ajye yita ku mwana bazabyara, amuhe ibere n'ibindi byose. Ibi byabaye kubera ko Kizz Daniel yashakaga gufasha uyu mugore begeranye dore ko iwabo w'uyu mukobwa batari banifashije.
Kizz Daniel n'umugore we
Ku itariki ya mbere Werurwe 2021 nibwo uyu mugore yaje kwibaruka impanga z'abana batatu, icyakora ku bw'ibyago umwe aza kwitaba Imana.
Icyakora uko aba bombi babanaga mu rugo rumwe, ntabwo umuryango w'uyu mukobwa wari wemerewe na gato kumugeraho (kumusura), mu gihe uyu mugore yari abayeho gusa nk'umukozi wo kwita ku bana nta kindi.
Uyu mugore ntabwo yari yemerewe no gusohoka mu cyumba cye cyangwa se kurenga igipangu dore ko n'iyo abana barwaraga, bahamagaraga abaganga bakabitaho bari mu rugo. Uyu muhanzi yakoraga uko ashoboye agafunga uyu mukobwa ngo adasohoka mu rugo dore ko no gukoresha murandasi atari abyemerewe, ubundi ikindi gihe akamwambura na telephone ye. Impamvu yabikoraga, kwari ukugira ngo abantu batamenya ko abana n'umukobwa babyaranye.
Byavuzwe ko yagiye kenshi ahohotera umugore we akamufata nabi
Uko ibi byose byabaga, ababyeyi b'uyu mukobwa bakomezaga gutakamba bamusaba kubaha umukobwa wabo ariko akanga agakanira. Uyu mukobwa iyo yabwiraga Kizz Daniel ko yifuza gutangira gukora ubushabitsi, yamubwiraga ko nta kintu yabuze mu rugo ku buryo ajya gutangira ubushabitsi.
Uyu muhanzi yamufungiye ahantu ha wenyine igihe kirekire ndetse rimwe na rimwe akajya anyuzamo akanamukubita iyo yatahaga yasinze, ubundi akanamuzaniraho abandi bagore bakamusambanira imbere. Uyu mukobwa yaragiye arwara ihungabana, yumva arihebye, ubuzima arabwanga byose bitewe n'ibyo yanyuragamo.
Uyu mugore yaje kujya asaba uyu muhanzi ko yamuha ubwigenge akamureka akitahira, ariko umuhanzi akanga akabitera ishoti ahubwo agakomeza kumwica urubozo .
Igihe cyaje kugera amwemerera ko agiye kumuha ubwigenge ndetse akanamugira umugore we ariko na none akajya nabwo agendera ku mabwiriza ye.
Yari yaranze ko yanatangira ubushabitsi
Tubibutse ko iki gihe cyose abantu batari bazi ko uyu muhanzi afite umugore ndetse kandi ari nako abantu bakomeza kwibaza impamvu adashaka umugore, akaba ariho abantu baheraga bavuga ko iby'urukundo rw'uyu muhanzi ari amayobera.
Icyakora hari amakuru yari yaratangiye guhwihwiswa ko uyu muhanzi yaba afite umugore ariko amufata nabi. Kizz Daniel yaje gutekereza kure, asaba abantu bose bashaka ko basinyana amasezerano yo kubamamariza, bagombaga no gushyiramo n'umugore we nawe akajya abamamariza. Ibi byose akaba yarabikoze mu buryo bwo kuyobya uburari no kwereka Isi yose ko afata neza umugore we ndetse banakorana.
Ibi byarabaye kugeza ubwo ejo bundi uyu muhanzi noneho yiyemereye ko yamaze gusezerana n'umugore kandi ko uwo mugore bamaranye imyaka ine. Ibi byaje gutungura abantu benshi cyane kuko batari barigeze bamenya cyangwa se babona uwo mugore we .
Kuri ubu uyu muhanzi asigaye ashyira hanze amafoto n'amashusho ari kumwe n'uyu mugore we ubona ko bishimanye mu rukundo rwabo.
Kuri ubu aba bombi bakunze gushyira hanze amashusho bari kwishimira hamwe
Reba indirimbo 'My G' ya Kizz Daniel
TANGA IGITECYEREZO