Abanyarwenya bakomeye mu gihugu cya Uganda, Patrick Salvador na Dr Hillary Okello bageze i Kigali, aho bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ishize ibitaramo by’urwenya bya ‘Gen- Z Comedy’ bifasha benshi gususurutsa kabiri mu kwezi.
Bombi bihagezeho
mu gutera urwenya, n’ubwo Patrick Salvadro amateka ye agaragaza ko imyaka 10
ishize ari mu ruganda yigaragaje nk’umunyempano udasanzwe, w’ijwi rigari, kandi
wagiye wifashisha inkuru zinyuranye akanyura benshi.
Aba bagabo
bombi bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa
Gatatu tariki 20 Werurwe 2024.
Bategerejwe
mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, bazahuriramo n’abanyarwenya
bo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Rusine, Muhinde, Kigingi wo mu Burundi n’abandi.
Patrick
Salvador yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera ‘kugaruka mu rugo’. Yavuze ko
ari ubwa mbere agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy, kandi ko yabyumvishe
mu bihe bitandukanye biturutse ku banyarwenya yagiye abona banyuzemo.
Yavuze ko
yakira ubutumire bwa Fally Merci atazuyaje bitewe n’uko yari asanzwe afite
ishusho nziza kuri ibi bitaramo.
Salvador
yavuze ko kuba hagiye kwizihiza imyaka ibiri y’ibitaramo bya Gen-Z Comedy
bigaragaza ‘iyaguka ry’uruganda rwa Comedy no gukura’. Ati “Ntewe ishema na Fally
Merci. Ikibanze muri ibi byose ni uko yakomeje gushikama mu ruganda.”
Uyu mugabo
yavuze ko mu 2025 azaba yizihiza imyaka 15 ari muri ‘Comedy’, bituma agira
inama buri wese yo kudacika intege mu buzima, kuko uko urusha gukora ari nako
ukomeza gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.
Salvador
yavuze ko Abanyarwanda n’abanya-Uganda ari bamwe, kuko ‘iyo urebye ubuzima bwacu
n’ubwanyu ni bumwe’. Ati “Mumenye ko turi bamwe.”
Yavuze ko mu
2022 ubwo yataramiraga i Kigali ku nshuro ye ya mbere, yasigaranye urwibutso,
kuko yabonye ukuntu yashyigikiwe mu buryo bukomeye.
Akomeza
avuga ko yataramiye i Kigali, mu gihe Anne Kansiime yari yaramaze kwigurira
imitima y’abanyarwanda benshi, ku buryo yibazaga uko we azakirwa.
Ati “Nta
byinshi bari bazi kuri njye. Hari Anne Kansiime wari ukomeye muri icyo gihe,
ariko byarangiye dushyizwe ku rwego rumwe, ni uko nihuje n’abafana b’i Kigali.
Niyo mpamvu mvuga ko aha ni mu rugo.”
Dr Okello
Hillary yavuze ko yakoranye igihe kinini na Salvador, ko kuba bagiye guhurira
ku rubyiniro bisobanuye ibintu byinshi. Yavuze ko kuri uyu wa Kane yiteguye
gutanga ibyishimo bisendereye.
Ati “Ndashaka
gushimira Imana, ndashaka gushimira abagira uruhare mu gutegura ibi bitaramo ku
bwo kudacika intege. Ejo nditegura cyane. Bitegura ibidasanzwe kandi byiza,
inkuru nziza, ni ukwishima, mwese muzaze.”
Patrick
yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali
Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba
yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.
Uyu mugabo
yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe
2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo
mu bitaramo bya Seka Live nyuma y’uko avuye mu Bwongereza.
Okello wo
muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe
2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi
incubation Center (Murugando).
Uyu
munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y’uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu
gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.
Ibi bitaramo
bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z’abarimo Muhinde, Kadudu,
Isekere Nawe n’abandi zatangiye gutangarirwa n’abantu benshi mu gihe hadashize
imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.
Fally Merci
avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo ‘twishimira ubwitabire bw’abantu’
ariko kandi ‘ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo
batugana’.
Akomeza ati
“Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere
cy’uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.”
Patrick Salvador, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ndetse na Dr Hillary Okello
Hillary yavuze ko bishimishije kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Mukuru Patrick Salvador
Salvador yatangaje ko mu 2020 yakoreye igitaramo cye cya mbere i Kigali afite ubwoba kuko atari azwi nk'uko Anne Kansiime yari azwi
Salvador na Okello bashimye Fally Merci ku bwo kudacika intege mu itegurwa ry'ibi bitaramo
Aba banyarwenya bategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO