Kigali

Umutoza w'Amavubi aranyuzwe cyane

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/03/2024 12:15
1


Umutoza w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Frank Torsten Spittler, anyuzwe n'ikipe afite ndetse yizera ko ishobora kuzakora byinshi byiza mu gihe kizaza.



Tariki 19 Werurwe ni bwo ikipe y'igihugu 'Amavubi' yageze mu gihugu cya Madagascar aho yitabiriye imikino 2 ya gicuti izahuramo na Botswana na Madagascar.

Nyuma y'imyitozo ya mbere muri iki gihugu, umutoza mukuru w'Amavubi, Frank Torsten Spittler yabwiye itangazamakuru ko ubu afite ikipe nziza kandi yiteguye kuzitwara neza muri iyi mikino ndetse no mu gihe kizaza.

Yagize ati: "Nizeye ko abakinnyi banjye bazitwara neza kuko ubundi iyo utsinze umukino, ibintu bitangira kukorohera ariko tugomba no gukomeza gukora cyane. Aya ni amezi ane ndi kumwe n'aba bakinnyi kandi uko iminsi irimo kugenda turimo turahuza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo. Iyo urebye uburyo abakinnyi bari kwitwara mu myitozo, ukareba itsinda mfite, ubu ndanyuzwe cyane."

Abakinnyi ikipe yataye muri Madagascar nta n'umwe ufite ikibazo

Umutoza w'ikipe y'igihugu yakomeje avuga ko iyi mikino ya gicuti izamufasha kwitwara neza mu mikino afite muri Kamena uyu mwaka. Yagizi ati: "Ndashaka kureba niba ibyo mbabwira gukora mu myitozo bashobora no kubikora mu mukino. Hari bamwe bari kumva vuba ibyo mbabwira kuko twari kumwe ubushize, ariko hari n’abandi duhuye bwa mbere. Bisaba igihe ariko reka turebe ikizava muri iyi mikino ibiri.”

Mu mikino ya gicuti, u Rwanda ruzakina na Botswana tariki 22 Werurwe naho tariki 25  Werurwe bakine na Madagascar. Iyi mikino izafasha u Rwanda gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba mu 2026, aho tariki 10 June bazasura Lesotho.

Nshuti Innocent ubu ari kumwe n'abandi mu ikipe y'igihugu 




Urutonde rw'abakinnyi Amavubi azakoresha mu mikino ya gicuti arimo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murerwa fabrice9 months ago
    Nukuritwishimiye abakinnyiumutozawamavubiyahamagaye kandi twizeyeko azatangaumusarurotwifuza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND