Robinson Fred Mugisha [Element] yavuze inkuru itangaje y’ishyirwa hanze ry’indirimbo ‘Kashe’ yari yarakoreye umukunzi bakaza gutandukana bikaba ngombwa ko ayisangiza Isi yose byumwihariko abari mu rukundo.
Muri Nyakanga 2022 ni bwo abakunzi b’umuziki nyarwanda
bumvise ijwi rya Element wari umaze gushinga imizi mu gutunganya imiziki myiza.
Icyo gihe uyu musore yashyize hanze indirimbo yise Kashe, ikaba ari indirimbo yumvikanamo imbamutima z’umuntu uri mu rukundo ariko mu gihe
cyose yari imaze ntabwo yari yarasobanuye neza imvano yayo.
Muri iki gihe ari mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki
we muri Kenya, ni bwo yatoboye avuga ko yari yarayandikiye umukunzi we umwe
yigeze anagira mu buzima, batandukana agafata umwanzuro wo kuyishyira hanze.
Aterura iby’inkuru ya Kashe, Element yagize ati”Sinashakaga
kugira indirimbo nshyira hanze kuko ndi umuntu ugira isoni [Uvuga make].”
Agaruka ku buryo yanditsemo indirimbo, yagaragaje ko hirya
yo kuba umuhanga mu gutunganya umuziki afite n’ubuhanga mu kuririmba.
Element ati”Ubwo nandikaga ‘Kashe’ nari nayihaye umukunzi
wanjye muri icyo gihe kuko ubu ntakiri umukunzi wanjye, narayanditse sinashakaga
kuyisohora nashakaga kuyimuha gusa.”
Yumvikanisha uburyo atetesha mu rukundo, avuga ku buryo
uwo mwari bakundanaga yajya ayumva ati”Ku buryo uko abyutse agiye kuryama
ayumva.”
Agera ku buryo yafashe umwanzuro wo kuyishyira hanze ati”Ariko
ubwo twatandukanaga naravuze, iyi ndirimbo sinayireka gutyo iyi ndirimbo ni
nziza, mfata umwanzuro wo kuyigenera nk’impano buri umwe uri mu rukundo.”
Element kandi yavuze ko mu buzima uwo ari we bari
bakundanye kandi n’ubu bakiri inshuti nubwo atavuze izina ry’uwo mukobwa ariko
kenshi hagiye humvikana inkuru z’uko uyu musore akundana na Miss Kellia
Ruzindana.
Gusa bombi nta n'umwe wigeze abyemeza bose, bavuga ko ari
ubucuti busanzwe, kuri ubu uyu mukobwa akaba yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
KANDA HANO UREBE UNUMVE IKIGANIRO CYOSE ELEMENT YATANZE KENYA
TANGA IGITECYEREZO