Mu gihe usanga ubusanzwe abantu b’ibyamamare bakunda kunyura ku itapi iba yabateganyirijwe mu birori bitandukanye, hari bamwe muri bo bahamya ko batabikunda bitewe n’impamvu zabo bwite.
Muri buri birori byiyubashye, hakunze kuba hateguwe itapi itukura iba yateguriwe ibyamamare
bikomeye, aho abayinyuraho bose bafatwa amafoto y’urwibutso ndetse hakaba
n’ubwo bagira ibibazo bicye bahabarizwa.
Akenshi aya mafoto
akunze gusiga inkuru, aho bamwe baba bambaye neza, abandi bambaye imyambaro
igaragaza ubwambure bwabo, abandi bakahagwa ku buryo baseba imbere y’Isi yose
ndetse n’ibindi bitangaje. Igitutu kiba gihari, ni imwe mu mpamvu igaragazwa na
bimwe mu byamamare byeruye bigatangaza ko bidakunda kunyura ku itapi itukura.
1.
Ed Sheeran
Umuhanzi Ed Sheeran
yigeze gutangariza umwe mu byamamare byo kuri TikTok ati: “Njyewe mba mbona nsa
nabi, sibyo? Nanga itapi itukura."
2.
Adele
Umuhanzikazi Adele yabwiye Vogue
ati: "Nanga itapi itukura. Mba numva ntatekanye, mba numva gusa, Oh,
ntashaka kubikora. Nukuri mpita ndwara igifu."
3.
Victoria Beckham
Umunyamideli Victoria yigeze
gutangariza ikinyamakuru Sunday Times ati: “Sinjye urota mvuye kuri iriya tapi
ngo ndangizanye nayo. Sinzi niba ari imyaka yo gufotorwa no kunengwa,ariko mba
numva ngiye gushyirwa ku ka rubanda, mba numva ntatekanye kandi mba numva
ntagishoboye kuba njye.”
4.
Zayn Malik
Umuhanzi Zayn Malik nawe yigeze
gutangariza GQ ko yahatiwe kunyura ku itapi itukura muri Met Gala, avuga ko uko
waba ukomeye kose mu mitekerereze bigorana cyane kuhanyura nk’uko bikwiye.
5.
Queen Naija
Umuhanzikazi w'umunyamerika Queen
Naija yatangarije Power 105.1 ati: "Mvugishije
ukuri ntabwo nkunda itapi itukura. Iyo nyigezeho mba numva ibirenge byanjye
bindya.”
6.
Jeff Daniels
Umukinnyi wa filime w'umunyamerika Jeff
Daniels yabwiye Jimmy Kimmel Live ati: "Itapi itukura nta cyiza cyayo…
haba hariyo igitutu cyinshi ku buryo iyo uhavuye uhita ukenera kujya kwiyuhagira.
Kandi ikindi haba hari ‘microphones’ nyinshi zigutegereje.”
7. Rene Russo
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli Rene
yabwiye Telegraph ko yanga imyambarire yo ku itapi itukura, kuko aba azi neza
ko bagiye kuvuga ko yasaga nabi uko byagenda kose.
8.
Gabourey Sidibe
Umukinnyi wa filime Sidibe
yigeze kubwira ikinyamakuru People ko yishima iyo abonye ibyo kunyura ku itapi
itukura birangiye. Ati: “Nanga itapi itukura muri rusange ntabwo njya
nsobanukirwa ibyayo rwose.”
9.
Cillian Murphy
Umukinnyi wa filime Cillian
yabwiye Irish Post ko ibyo kunyura ku itapi itukura atari ibintu bye kuko nta
mutekano ajya ahagirira.
10. FKA Twigs
Uyu
muhanzikazi we yatangaje ko kera aribwo yangaga iby’amatapi atukura, ariko ubu
avuga ko abifata nk’indi mihango yose isanzwe ntabigire ibintu birebire.
TANGA IGITECYEREZO