Kigali

ADEPR yanyomoje amakuru yo kwemerera igitsinagore kwambara amapantalo, gusiga inzara no gusuka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:19/03/2024 15:56
6


Itorero rya ADEPR ryahakaniye kure amakuru avuga ko igitsinagore kibarizwa muri iri torero bahawe uburenganzira burimo kwambara amapantalo, kwisukisha, kwambara amaherena, kwisiga inzara n’ibindi.



Amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Itorero rya ADEPR ryafashe umwanzuro wo gutanga uburenganzira ku bagore n’abakobwa babarizwamo bakita ku mibiri yabo mu buryo bifuza ndetse bakambara nk'uko bifuza, nyuma yo gutakaza umubare munini w’ababangamirwa n’amategeko bahabwa yo.

Inyandiko yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga iragira iti “Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryakomoreye abagore n’abakobwa ibirimo gusuka no kudefiriza, gusinga inzara no kwambara amaherena. Ibi byakozwe nyuma y’uko umubare munini w’urubyiruko ukomeje kwigira mu yandi madini abaha ubwisanzure kuri iyo myifatire".

Nyuma yo kubona aya makuru, ADEPR yisunze urubuga rwa X, itangaza ko ari amakuru y'ibihuha. ADEPR ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yanditse iti “Ayo makuru si yo ni ikinyoma”. Batangaje ibi bifashishije inyandiko ikubiyemo ibyagaragajwe nk'impinduka muri iri torero yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bayinyuzamo umusaraba banandikaho ko ari ibihuha.

ADEPR imaze imyaka irenga 80 kuva itangiye gukorera mu Rwanda. Ubu iri mu matorero manini cyane dore ko ifite abayoboke bagera kuri Miliyoni 3. Kuva yashingwa kugeza uyu munsi, ntiyemerera abakobwa n'abagore gusuka, kwambara amapantalo, gusiga inzira, kwambara imikufi n'ibindi byo kwirimbisha. Icyakora hari abari gusaba impinduka.  


Hashize nk'ibyumweru bitatu kuva aya makuru atangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga


ADEPR yanyomoje aya makuru yari amaze igihe asakazwa ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munyamahoro desire8 months ago
    Ibyo bintu nibibe kure cyane y'itorero rya ADEPR, ADEPR yabaye icyitegererezo niyompamvu haramutse habayeho impinduka zitari nziza imibare myinshi yakwishimira icyo gikorwa ariko nanone harindi mibare itorero ryatakaza kuberako twese ntabwo icyo cyemezo twagishigikira.
  • Bella uwawe 8 months ago
    Nubundi rero nta nduru ivugira ubusa kumusozi kuko biba byasohotse bivuye muri bamwe mubayobozi bariyobora kubwiyo mpamvu ndumva nubundi mwabemerera mukareka kubabangamira kuko benshi baboshywe kubera byo kd abo byanejeje muminsi byari ibihuha ni aba adpr rwose ibaze aho usanga umuntu avuze ATI idini niryo nari naratsikamiwe Hari nabahise bajya kwisukisha so rero idini sikibazo ikibazo nibiri mumutima.ntanimpamvu yo kudukereza kuko yesu araje
  • Emmanuel8 months ago
    Impinduka zigomba kubaho kuko ibyo byose bibujijwe ntabwo aribyo byatujyana mwijuru Amagambo yesu yivugiye ubwe Hahirwa abafite imitima iboneye kuko nibo bazabona Imana,hahirwa abakiranura abandi Nibo bazarangwa ubwami
  • MUZEHE CLAUDE7 months ago
    IMANA IHE UMUGISHA REPRESANTA WA ADEPR KUKO BIRIYA NIBISENYA SIBYUBAKA ABO BAGENDA NAHO BAGIYE MUZABAZE KO NTABABAVAMO URUGENDO NURUJYA NURUZA NTIMWISHUKE
  • mwumvanezainnocent9@gmail.com5 months ago
    Yeg
  • mwumvanezainnocent9@gmail.com5 months ago
    Hoya umwuka weratamwemera



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND