RFL
Kigali

Meya Mulindwa yagarutse ku buzukuru ba Shitani bayogoje ibintu i Rubavu-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/03/2024 8:06
0


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ku birimo urugomo n’ubujura bishinjwa itsinda ry’abitwa abuzukuru ba Shitani bikomeje kuzonga abatuye aka gace.



Iminsi ibaye myinshi hacicikana inkuru z’abo abantu bita abuzukuru ba Shitani, ibi bikaba byaragiye bitera impugenge abantu kubera ibikorwa by’ihotetera bavugwaho.

Mu mpera z’icyumweru gishize bongeye kugaruka mu matwi nyuma y'uko abaturage batangaje ko abo bambuye bakanatera ibyuma umwe mu bagore batuye i Rubavu yapfuye.

Havuzwe kandi ko bafata ku ngufu, havugwa umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza n’abandi hakagira n’ibindi bikorwa by'urugomo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Meya wa Rubavu Bwana Mulindwa, yasobanuye iki kibazo agira ati”Uretse ko abantu babahaye izina, ibintu biri mu baturage umuntu ashobora kuvuga izina abantu bose bakarifata ariko ubundi ni abana navuga b’inzererezi kandi mu mijyi myinshi babamo ntabwo ari byiza ntabwo tubyoroshya.”

Yongeraho ati”Ni abana baba barataye ishuri bakagira ikibazo cy’uburere mu miryango bagatangira kuba inzererezi bamwe muribo bagatangira ibikorwa bitari byiza by’ubujura.”

Agaruka ku bikorwa abo bana bakunze gukora ati”Kubona umuntu agenda ari kuri telefone akayimwambura akiruka ukaza kubyumva hano ukongera ukabyumva hirya bamwe muribo iyo tubona bimaze gufata intera yindi tubakurikirana mu rwego rw’umutekano.”

Akomeza agira ati”Tukabajyana kugororerwa by’igihe gito mu bigo by’igororero by’igihe gito basubira ku murongo bakagaruka mu muryango ariko tugashyiraho n’ingamba zo kureba b’abana n’imiryango yabo.”

Agaragaza ko hari n’ibikorwa by’ubukangurambaga bakora ati”Gufatanya n’abafatanyabikorwa tukabahuriza mu bigo, tukabaganiriza ariko tukanagira n'uburyo bwo kuganiza ababyeyi babo,tukabarura tukamenya ngo ni ikihe kibazo cyatumye ajya mu muhanda.”

Meya asobanura ko  abo bantu badahari ati”Nta mutwe w’abuzukuru ba Shitani tugira uretse ibyo bibazo by’abana b’inzererezi bageraho bagashaka kwambura n’abaturage.”

Ibyo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu asobanura bihura nibyo Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga aheruka gutangaza ko nta gatsiko, umutwe w’abantu n’abandi bagamije gukora ibikorwa bihungabanya umutekano wabasha gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Ku rundi ruhande impuguke muri politiki y’u Rwanda, zigaragaza ko kugira ngo iki kibazo gikomeza kugenda gifata intera kizabashe gukemuka,bizahera ku baturage ubwabo n’inzego z'ibanze bakava muri ntiteranya bakerekana abakora ibyo bikorwa kuko babazi.Meya Mulindwa yavuze ko nta tsinda rihari ryitwa abuzukuru ba Shitani ari abana b'inzererezi Iminsi ibaye myinshi havugwa ibi bikorwa ariko yavuze ko nta byacitse ari ibisanzwe mu mijyi ariko batabyoroheje ahubwo bakomeje kubikurikirana bafatanije n'abaturage n'inzego zibishinzweAkarere ka Rubavu kazwiho kuba ahantu benshi bifuza gusohoka yaba abanyamahanga n'abanyarwanda 

Uyu mujyi uwugenze uba ubona isuku ahantu hose, Hoteli zigezweho n'ibindi bikorwa byoroherereza abawugenderera

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA MEYA MULINDWA I RUBAVU

">


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND