George Weah wabaye Perezida wa Liberia ndetse akaba umunyabigwi wa AC Milan, yemeje ko azitabira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho izabera mu Rwanda muri uyu mwaka.
Muri
Nzeri uyu mwaka kuva tariki 1 kugera tariki 4, mu Rwanda hazabera imikino
y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru, izitabirwa
n'ibihangange muri uyu mukino byakanyujijeho mu myaka yatambutse.
Kuri
uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe, uyu mugabo wayoboye Liberie hagati ya 2018
na 2024, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Fred Siewe uyobora Igikombe cy’Isi
cy’Aba-Veterans (VCWC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi
(FIFVE) ndetse byatanze umusaruro wo kuzitabira iri rushanwa.
Ati
"Nagize ibiganiro byiza na Fred Siewe washinze akaba n’Umuyobozi wa VCWC
2024 kandi nemeye ubutumire bwe bwo kuzitabira iki gikorwa cyihariye kizabera i
Kigali kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2024."
George
Weah yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe arimo Monaco, Paris Saint Germain AC
Milan, Chelsea, Man City na Marseille. Uyu mugabo w'imyaka 57 niwe mukinnyi
rukumbi ukomoka muri Afurika ufite igihembo cya Ballon d'Or yegukanye mu 1995.
George Weah ni we munyafurika wa mbere wahembwe nk'umukinnyi wa mbere ku Isi
George Weah yabaye Perezida wa Liberia kuva 2018 kugera 2018
TANGA IGITECYEREZO