RFL
Kigali

George Weah wegukanye Ballon d'Or azitabira igikombe cy'Isi cy'abavetera kizabera mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/03/2024 15:17
0


George Weah wabaye Perezida wa Liberia ndetse akaba umunyabigwi wa AC Milan, yemeje ko azitabira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho izabera mu Rwanda muri uyu mwaka.



Muri Nzeri uyu mwaka kuva tariki 1 kugera tariki 4, mu Rwanda hazabera imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru, izitabirwa n'ibihangange muri uyu mukino byakanyujijeho mu myaka yatambutse.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe, uyu mugabo wayoboye Liberie hagati ya 2018 na 2024, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Fred Siewe uyobora Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) ndetse byatanze umusaruro wo kuzitabira iri rushanwa.

Ati "Nagize ibiganiro byiza na Fred Siewe washinze akaba n’Umuyobozi wa VCWC 2024 kandi nemeye ubutumire bwe bwo kuzitabira iki gikorwa cyihariye kizabera i Kigali kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2024."

George Weah yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe arimo Monaco, Paris Saint Germain AC Milan, Chelsea, Man City na Marseille. Uyu mugabo w'imyaka 57 niwe mukinnyi rukumbi ukomoka muri Afurika ufite igihembo cya Ballon d'Or yegukanye mu 1995.

George Weah ni we munyafurika wa mbere wahembwe nk'umukinnyi wa mbere ku Isi 

George Weah yabaye Perezida wa Liberia kuva 2018 kugera 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND