RFL
Kigali

Uri byose byanjye! Kimenyi yifurije umugore we Muyango isabukuru nziza y'amavuko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/03/2024 16:08
0


Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Rwanda, Kimenyi Yves, yifurije umugore yeguriye umutima we, Muyango Claudine, isabukuru nziza y'amavuko.



Ku isabukuru ya mbere umugore we yizihije babana nk'umugabo n'umugore byemewe imbere y'Imana n'amategeko, Kimenyi Yves yifurije Muyango isabukuru nziza mu butumwa busobanura neza urwo amakunda.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati: "Isabukuru nziza y'amavuko ku mugore ufite umutima wanjye, roho yanjye n'urukundo rwanjye. Buri munsi marana nawe aba ari impano, urugendo rwiza mpora nifuza gusangiza abandi. Uko umwaka uhita, ni ko urukundo nkukunda rurushaho gukura rukomeye, rwimbitse... 

Isabukuru yawe y'amavuko ibe yuzuye umunezero wose, ibitwenge, ndetse n'urukundo uzana mu buzima bwanjye. Uri byose byanjye, kandi ndakwishimira birenze uko amagambo yabisobanura. Ndagukunda Mwiza wanjye, ndishimye bihebuje ku bw'uyu mwaka."

Kimenyi kandi yifashishije amwe mu mashusho yishimanye n'umugore we, yandikaho ati: "Nabuze icyo kuvuga ariko ndagukunda cyane cyane mukunzi wanjye."

Yashyize kandi amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ibihe byiza akomeje kugirana n'umugore we aho basohokeye ku mazi mu rwego rwo kumufasha kuryoherwa n'umunsi we. 

Aya mashusho yaherekejweho n'umutoma ugira uti: "Nkukunda ubuziraherezo."

Mu ntangiriro z'uyu mwaka ku wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, nibwo Kimenyi Yves, umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga ndetse na Miss Uwase Muyango wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 basezeranye imbere y'amategeko muri salle y'Umujyi wa Kigali.

Ku wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, wari umunsi udasanzwe bwa Kimenyi na Muyango, aho Kimenyi yasabye ndetse agakwa Muyango Claudine basanzwe bafitanye umwana w'umuhungu kandi bari bamaze igihe kinini babana, mu birori bibereye ijisho byabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi.

Urukundo rw'aba bombi rwatangiye kugarukwaho mu 2019. 


Miss Muyango akomeje kuryoherwa n'umunsi we w'amavuko


Ubwo basezeranaga imbere y'amategeko byari umunezero udasanzwe


Muyango na Kimenyi bafitanye umwana umwe w'umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND