RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 12 yatse ubufasha, Alicia Keys yitanga arenga Miliyari 60 Frw ku kigo yizemo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/03/2024 18:29
0


Umuhanzikazi w'imyaka 43 Alicia Keys hamwe na label ye Roc Nation, yitanze arenga Million 60 z'amadorari muri GoFund Me yateguwe n’umunyeshuri wiga mu cyiciro cya 7 mu ishuri ry’ubugeni, n’umuziki - Alicia Keys yizemo ryitwa Professional Performing Arts School "PPAS".



Umwana w’imyaka 12 y'amavuko, Tennyson Artigliere, yatse ubufasha kugira ngo ishuri rifashwe afatanyije na bagenzi be ati: "Nkimara kubona imeri ko ishuri ryanjye bagiye kurifunga, natekereje icyakorwa, nashakaga kugira icyo mpindura, kuko ishuri ryatanze ibyishimo ku bantu benshi ntiryari rikwiriye gufungwa’’.

Yahise atangiza GoFundMe kugira ngo haboneke $102,000 [Miliyari 131 Frw]. Agera kuri $56,000 n'abantu batandukanye utabariyemo Alicia Keys. Inkunga ya Alicia Keys ingana na Miliyoni 60 z'amadorali, yatumye amafaranga yari akenewe ahita yuzura ndetse aranarenga.

Alicia Keys ubwo yara afite imyaka 12 y'amavuko soje kwiga muri PPAS ni bwo yasinye muri label ya mbere. Yahiriwe n'umuziki, kuko amaze gutsindira ibihembo 16 bya Grammy Awards. Yabaye umwe mu bacuruje ibihangano bye wanakoze alubum zagiye zikundwa na benshi.

Uretse Alicia Keys wize muri PPAS, ibindi byamamare byize muri iri shuri harimo Britney Spears, Claire Danes, Jesse Eisenberg, Lana Candor, Sarah Hyland, na Josh Peck.


Alicia Keys yitanze arenga Miliyari 60 Frw nk'inkunga y'ishuri yizeho


Alicia Keys nawe yize mu ishuri rya PPAS


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND