Ibinyacumi birashize abaraperi mu Rwanda berekana ko barenzwa ingohe nyamara buri gisekuru kigira ab'ubu, abaraperi bavuga ko bashinjwa ibirego bidafatika bityo ko bagakwiye guhabwa umwanya wo kwiyerekana no gutanga ubutumwa gusa bahezwa.
Wumvise mu ndirimbo
nyinshi zikorwa n’ababaraperi yaba abato n’abakuru, wumvamo agahinda gakomeye
bibaza icyo bazizwa ko ntacyo bakora bagenzi babo badakora bakibaza impamvu
badahabwa umwanya.
Umwaka ushize ubwo
Kendrick Lamar yazaga gutarama mu bitaramo bya Move Afrika,abaraperi bo mu Rwanda barahagurutse bagaragaza
ko batumva ukuntu umugabo uri mu ba mbere ku Isi bashoboye aza mu bagomba
kujyana na we ku rubyiniro hakaburamo ukora injyana nk'iye.
Ubundi injyana Hip Hop ihagaze gute mu ruhando mpuzamahanga?
Turimo gukora kuri iyi
nkuru twatereye akajisho ku rutonde mpuzamahanga rwabakuye agatubutse mu
muziki urebye mu icumi baza imbere bayobowe n’umuraperi muri 2024 Jay Z utunze
Miliyari 2.5 z’amadorali.
Kuri uru rutonde iyo
ukomeje ururebaho usanga mu icumi bari imbere harimo na P Diddy, Dr Dre na
Kanye West aba bagabo umuzi w’ubutunzi bwabo ukaba ari injyana ya Hip Hop.
Imibare kandi rusange mu
buryo injyana zitandukanye zikunzwe ku isi igaragaraza ko Hip Hop ariyo ifite
abakunzi benshi ni mu gihe kuko abakora iyi njyana akenshi usanga bibanda ku
bibazo bikomeye bihari.
Abaraperi bavuga iki kuri iyi njyana mu Rwanda
Umuraperi Riderman agenda
akomeza kugaragaza yaba mu biganiro atanga no mu ndirimbo ze ko Hip Hop yirengagizwa
nkana nko mu ndirimbo ‘Impamvu’.
Hari igitero yumvikanamo
agira ati”Benshi ntitunywa mugo ntituzi urugomo, abagore dufite
ntabwo tubatera uruguma, impamvu zituma twimwa amahirwe zirimo no kuba
abaraperi tudatanga ruswa.”
Aherutse kandi kumvikana agira ati”Dutangira umuziki badufata nka mayibobo.
Bakadufata nk’abantu badafite ikinyabupfura, ugasanga ibigo birakorana
n’abahanzi ba R&B twebwe ntibikorane natwe, iyo myumvire yagiye ihinduka.”
Nubwo ariko Riderman agaragaza
ko hari ibimaze kugerwaho, iyo urebye mu birori n’ibitaramo bitegurwa, mu
bikorwa byo gusinyisha abahanzi mu bikorwa byo kwamamaza cyangwa by’ubukangurambaga havugwamo icyuho.
Fireman aherutse kumvikana kumvikana avuga ko bitumvikana uko umuntu ajya
gukora ubukangurambaga bwo gukumira inda ziterwa abangavu, agatwara umuhanzi
uririmba indirimbo zo kwinezeza rimwe na rimwe zinazamura ubushyuhe, asize
umuraperi uririmba ibintu byafasha umuryango mugari.
Bimwe mu byagiye bivugwa ku njyana ya Hip Hop
n'abayikora
Tutagiye kure Coach Gael, rwiyemezamirimo wabigize umwuga mu nguni zitandukanye zirimo n’imyidagaduro, yumvikanye avuga ko adashobora gukorana n’umuraperi agaragaza ko imico yabo irimo
no gukoresha ibiyobyabwenge itajyana n’intumbero afite.
Gusa kuri iyi ngingo bamwe bavuga ko aba umwe agatukisha bose ahubwo haba hakwiye
kurebwa uko ibibazo bihari byakemuka ariko akazi kagakomeza.
Riderman ufatwa nk'urufatiro rw'iyi njyana kandi wabashije kuyihuza n'irindi shoramari yagiye mu bihe bitandukanye agaragaza ko abaraperi ibyo bavugwaho bififitse
Igikwiye gukorwa:
Guha ibiraka abakora iyi
njyana nabo bakabasha kubona uko babaho kuko usanga bakora iyo bwabaga bagakora
ibihangano byiza binakundwa ariko bakimwa uburyo bwatuma bakomeza gukora ibintu
byabo neza.
Kumva ko Hip Hop ari
injyana iri mu zigize umuziki igahabwa rugari mu binyamakuru yaba ibyandika iby’amajwi
n’amashusho kuko bavuga ko hari ibyo usanga byaramaze gufata umurongo ntakuka w'uko iyi
njyana n'abayikora ntaho bamenera.
Abaraperi n’abahanzi muri
rusange nabo bafite gukomeza kurwana inkundura mu gukora ibyiza yaba mu buhanzi
no kugaragza imico iboneye mu rwego rwo gukomeza guteza ubuhanzi imbere dore ko
bimaze kugaragara ko bwatunga ababurimo nta nkomyi.
TANGA IGITECYEREZO