Buri muhanzi agira uko akora ibintu bye bituma agwiza ibigwi mu byo akora ariko hari abo usanga baramaze kwemeza rubanda ko ibyo bakora ari nta makemwa ndetse ugasanga na bagenzi babo babizera ku buryo babitabaza mu ndirimbo bakora.
Ibihangano bihuriyemo
abantu barenze umwe bikunze gutanga umusaruro mwiza bitari mu Rwanda gusa nubwo
ariho tuza kwibanda no hanze hari indirimbo nyinshi zagiye zifata imitima ya
benshi kubera ko zahuriyemo abahanzi b’ibyamamare benshi mu cyongereza bazita
‘All Star Song’.
Ugarutse gato mu Rwagasabo
indirimbo zihuje abahanzi barenze umwe usanga zikunze kuboneka nubwo bitakiri
cyane nka mbere aho wasangaga abahanzi barenga batanu mu ndirimbo imwe kuri ubu
baba bari munsi ariko ntibibuza izo ndirimbo kugira igikundiro cyo hejuru.
Tukaba twifuje uyu munsi
kugaruka kuri bamwe mu bahanzi bakunze kugaragara mu ndirimbo ugasanga zigize
igikundiro cyo hejuru barimo n’abakumbuwe mu muziki nyarwanda bitewe n’impamvu
zinyuranye.
Princess Priscillah
Uyu mukobwa umaze
ikinyacumi kirenga yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze guhurira mu
ndirimbo zitari nkeya n’abahanzi bakomeye kandi zagiye zikundwa cyane.
Uhereye mu myaka ya mbere
y'uko ava mu Rwanda yasize akoranye indirimbo na Jay Polly yitwa You&I,hakaza kandi Gumana Nanjye yakoranye na Mani Martin, ari mu bagize uruhare mu
ndirimbo zahuriyemo abahanzi benshi.
Kandi umusanzu watumye
zirushaho kugira aho zigera muri izo twavuga Bagupfusha Ubusa ubwo yageraga
i bwotamasimbi yakoranye Ntacyadutanya na The Ben, Nka Paradizo na Meddy kimwe na
Wabaga he yahuriyemo na Emmy.
Riderman
Ibi byatumaga agenda
yiyambazwa n’abandi bahanzi kuko igihangano cyose yakoragaho n’ubu kandi usanga
gihita kigira uburyohe budasanzwe.
Mu ndirimbo uyu mugabo
yagizemo uruhare zikaza zitandukanye twavuga Umfatiye Runini yahuriyemo na
Urban Boyz, Ungaraguza Agati na Dream Boyz, Ntakibazo yahuriyemo na Urban Boyz
na Bruce Melody, Depanage na Ariel Wayz, Ndakabya ya Christopher, Ubunyunyusi na Mico The Best, Indi Ntambwe na
The Unit.
Fireman
Mu bihe bitandukanye
yagiye yitabazwa akanitabaza abahanzi banyuranye bahuriye mu ndirimbo zitandukanye
zagiye zigira igikundiro cyo hejuru ahanini bishingiye ku buryo uyu mugabo yandika
kandi agira ihuza magambo.
Mu ndirimbo uyu mugabo
yagizemo uruhare tutagiye kure wahera kuri Muzadukumbura yakoranye na Nel
Ngabo, Bafana Bafana yahuriyemo na Butera Knowless na Bull Dogg, Umutima w’Umusirikare
na Rocky Kimomo na Sean Brizz.
Hakaza kandi n'izimaze iminsi nka Ntarirarenga yahuriyemo na Jay C na Safi Madiba, Itangishaka na King
James, hakaza kandi Umuhungu wa Muzika na Bruce Melodie.
Bushali
Uyu mugabo winjiye mu
muziki mu mwaka wa 2013, yamamaye mu njyana ya Kinyatrap bamwe banamufata nk’Umwami
wayo kuva icyo gihe yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe cyane.
Yaje kubonwa n’abandi
bahanzi nk'iturufu yo kuba indirimbo ashyizeho amaboko ihita igira amavuta maze
batangira kugenda bamwiyambaza yaba abakizamuka n'abamaze kugira aho bagera
cyangwa na we akagira abo yitabaza.
Zimwe mu zavuba aheruka
harimo Irizi Waririzi yakoranye na Icenova, Ntabya Gang na Bushali, Bermuda na
Bull Dogg na Davis D, Kurura yakoranye na Juno Kizigenza.
Mu zindi hari Nituebue
yakoranye na Slum Drip na B Threy, Mubiganza na Major Pabla, Ngufite Ku Mutima
Zizou Al Pacino na The Ben.
Phil Peter
Ibyo kandi abihuza no kuba
umwe mu bavanzi b’umuziki bihagazeho, uyu musore mu myaka mike ishize yinjiye
muri gahunda y’umuziki aho agenda ahuriza abahanzi batandukanye mu ndirimbo.
Ibi bikaba ari ibintu
bimenyewe ku ba DJ batandukanye hirya no hino ku Isi, gusa uwavuga ko yinjiranye
amavuta ntabwo yaba abeshye kuko indirimbo yose ateguye igira ingaruka nziza zo
hejuru.
Imwe mu mishinga y’ibihangano
yagiye agiramo uruhare ikaza hejuru twavuga Jugumila yahuriyemo na Chriss Eazy
na Kevin Kade byari nyuma gato yuko yari yakoranye Terimometa na Kenny Sol.
Hari kandi Amata na Social
Mulla, Agafoto na Marina, P Fla na Aime Bluestone.
Meddy
Uyu muhanzi ukomeje
kugenda yinjira mu bijyanye n’ubuzima bushingiye ku ngoma y’ijuru akora
ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.
Amaze gukorana indirimbo n’abahanzi
banyuranye barimo Otile Brown bakoranye Dusuma yabaye amateka mu Karere k’Ibiyaga Bigari
ikundwa cyane.
Mu zindi zatanze umusaruro
wo hejuru harimo Lose Control na The Ben, Ndi uw’i Kigali na The Ben na K8 Kavuyo,
Sibyo na Kitoko, Ntacyo Nzaba na Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro.
Ariel Wayz
Uyu mukobwa yagiriwe
icyizere gikomeye mu bijyanye no guhurira mu ndirimbo n’abandi aho bamwe bagiye
bamwitabaza na we hari abo yitabaje kandi zagize igikundiro cyo
hejuru.
Muri izo twavuga Away na
Juno Kizigenza, Nasara na Dany Nanone, Uno na Bruce The 1st, Closer
na 2 Saint, Kigali na Mr Kagame, Ndagukumbuye na King James.
Butera Knowless
Ariko muri icyo gihe indirimbo
yagiye yitabazamo abandi cyangwa izo we ubwe yagiye yitabazwamo zagiye zikundwa
byo hejuru utagiye kure wahera kuri Njyenyine aheruka guhuriramo na Yverry.
Hakaza Darling yahuriyemo
na Ben Pol, Teamo na Roberto, Umugisha na Juno Kizigenza, Mahwi na Nel Ngabo,
Ntabirenze na Platini P.
Bamwe muri aba bahanzi twavuze
bikaba biba bigoranye kubisukira cyane ko baba bifuzwa na benshi ku buryo ibiciro
byo kugira ngo babashe ku kwemerera ko mwakorana biba biri hejuru.
Bitari n'ibyo ingingo
ziherekeza amafaranga yo kubishura zijyana n'aho gukorera,amashusho uzayakora n’ibindi
bijyana no kumenyekanisha indirimbo mwakoranye nabyo ntabwo biba byoroshye.
Ubariye ku wa make n'uwa
menshi amafaranga bishyurwa ku kugira ngo mukorane indirimbo uzakwimenyera
ibyikorwa ry’amashusho n’amajwi ikigereranyo rusanye yaba Miliyoni 1 Frw.
TANGA IGITECYEREZO