Umuhanzi uri mu bakomeye, Icyishaka Davis [Davis D] wamamaye mu ndirimbo zinyuranye cyane cyane ‘Biryogo’, yatangaje ko yamaze kwegukana umukobwa wari usanzwe ari umukunzi w’undi musore, ni nyuma y’uko amubonye umutima we ugatwarwa.
Uyu muhanzi
uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘My Dreams’ yakoranye na
Melissa, amaze iminsi agaragaza amafoto y’inkumi bahuje urugwiro, ariko
itagaragara neza mu maso, akavuga ko yageze ku ntego ye nyuma y’igihe kinini
amushakisha.
Bamwe mu
batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ze, bagaragaza ko ari ‘umwami w’abagore
koko’! Kuko yabanje kwandika ababwira ko hari umukobwa yabonye agahita
amukunda, kandi yifuza gukora ibishoboka byose akamugeraho.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Davis D yavuze ko hashize igihe abonye uyu mukobwa ari kumwe n’umukunzi
we aramukunda, ndetse yumva yakora uko ashoboye bakamenyana byisumbuyeho.
Avuga ko
kuva ubwo yatangiye urugendo rwo kumushakisha yifashishije inshuti ze z’aho
bari bari kuri Hotel, ndetse uwamufashije kumugeraho yaramuhembye.
Ati “Uyu
mukobwa namubonye ubwo nari mparitse ahantu, ndamubona ariko ntabwo nabashije
kugira amahirwe kuko nabonaga ahuze n’undi musore. Ariko ngerageza
kumushakisha, ndabitangaza.”
Davis D
avuga ko akimara guhura n’uyu mukobwa, yasanze ‘ari umufana wanjye ukomeye
cyane’. Ati “Ngayo ng’uko ni uko twahuye. Kandi mbona arankunze, nk’uko nanjye
namukunze, nk’uko nanjye nabishyize hanze, aranambwira ati ‘narabibonye n’uko
nakwandikiye ariko ntiwigeze ubibona kuri Instagram, ni uko ng’uko twabonanye.”
Uyu muhanzi
avuga ko mu busanzwe akunda umukobwa bitewe n’uburyo amubonye, biri mu mpamvu
za mbere zatumye yumva agomba gushakisha uyu mukobwa. Akomeza ati “Nabonye ari
umukobwa mwiza. Nicyo kintu cyonyine. Nta kindi cyatumye numva namushakisha.”
Davis D
avuga ko yananiwe kwihanganira ubwiza bw’uyu mukobwa, bituma yumva yakora
igishoboka cyose kugirango amugeraho. Ati “Ubwiza bwe bwarananiye
kubwihanganira, sinabeshya n’abanyarwanda.”
Asobanura
ako atitaye ku kuba uyu mukobwa yari afite umusore bakundana, icyo yakoze
yateye intambwe avugisha uyu mukobwa yisanga bakundanye.
Ati “Iby’umukunzi
we bari bari kumwe, uburyo yamuretse, iyo n’inkuru itarendabaga nk’uko
nabivugaga ntitaye ku wo bari kumwe.”
“Niba uri
umuntu ufite inkuru z’urwibutso kuri uyu mukobwa ubwo yari kumugumana, ubwo
niba ataramugumanye, birashoboka ko ari bwo bari bagitangira gukundana. Kuri
urwo ruhande, ntacyo nabona mbivugaho.”
Davis D mu
bihe bitandukanye yavuzwe mu nkuru zitandukanye n’abakobwa, rimwe akabyemera
ubundi akabihakana. Kuri iyi nshuro, yumvikanisha ko yamaze gutera intambwe
idasubira inyuma, yinjira mu rukundo n’umukobwa yitezeho byinshi.
Mu 2023, uyu
musore yakoze ibitaramo byageze mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi
agaragaza ko no muri uyu mwaka wa 2024 ashaka gutaramira no mu bindi bihugu, no
gukora indirimbo ziri ku rwego Mpuzamahanga.
Davis D
yatangaje ko ko uyu mukobwa yamukunze akimubona
Davis D
avuga ko atitaye ku kuba uyu mukobwa yari asanzwe afite umukunzi
Davis D
yavuze ko umunsi wa mbere abona uyu mukobwa yamukunze byimazeyo, akora uko
ashoboye amugeraho
Davis D
yavuze ko yakunze uyu mukobwa bya nyabyo, kandi yamugize inshuti y’igihe
kirekire
Uyu mukobwa
yabwiye Davis D ko yari asanzwe ari umufana we ukomeye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ YA DAVIS D
TANGA IGITECYEREZO