RFL
Kigali

Yinjije Miliyari 250 Frw! MTN Rwanda yamuritse umusaruro wa 2023 itangaza ingamba z'umwaka mushya - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/03/2024 7:32
1


Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda, yamuritse ku mugaragaro ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2023, iboneraho no gutangaza bimwe mu byiza byinshi ihishiye abafatabuguzi bayo muri uyu mwaka mushya wa 2024.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, MTN Rwanda yashyize ahagaragara umusaruro w’umwaka ushize, yishimira ibyagezweho birimo kunguka abakiliya benshi, kubagenera serivisi nziza zigezweho, n’ibindi byinshi.

Mu mwaka ushize, MTN Rwanda yinjije Miliyari 250 Frw, havuyemo ibyo basohoye ndetse n'imisoro hasigara Miliyari 12 Frw.

Umuyobozi ushinzwe gucunga imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yatangaje ko umwaka w’imari basoje wa 2023 wari umwaka w’umusaruro, aho ugereranije n’umwaka wawubanjirije wa 2022 ku byo binjiza hiyongereyeho 11%.

Ni mu gihe aho bungukiye cyane mu mwaka ushize ari ku ruhande rwa interineti kuko hiyongereyeho 21% biturutse ku kuba iki kigo cyarabonye uburenganzira kuri 4G muri uwo mwaka. Si ibyo gusa kandi, kuko n’abafatabuguzi ba MTN biyongereye ku kigero cya 14%.

Mu mwaka ushize kandi, umubare w’abatunze telefone  zigezweho ‘Smartphones’ wariyongereye cyane ugera kuri 27%, binyuze muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ ndetse n’indi ya ‘Macye Macye’ zigamije gufasha abaturarwanda gutunga telefone zigezweho kandi ku giciro gito.

Ahandi hantu amafaranga yiyongereye cyane ni kuri Mobile Money, aho yiyongereye ku kigero cya 30% bitewe n’uko umwaka warangiye ikoreshwa n’abangana na 4,900,000 ndetse ubu bakaba bamaze kurenga Miliyoni eshanu.

Nubwo bimeze bityo ariko, kuzamuka kw’agaciro k’idolari byagiye bihindagurika cyane mu mwaka ushize byabangamiye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi na MTN irimo, bituma inyungu iba nto ugereranije n’iyari yagezweho mu 2022.

Ubwo umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagarukaga ku ngaruka iki kibazo cyabagizeho yagize ati: "Imwe mu mbogamizi yatugoye cyane ni uguta agaciro kw'ifaranga, aho abagombaga kuza kugura serivisi zacu batabishoboraga kuko bagombaga kugura ibiryo, Lisansi n'ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kandi ku giciro cyo hejuru."

Mu 2023, umubare w’abagura pake zo guhamagara za MTN waragabanutse cyane bitewe ahanini no kuba Airtel yagabanije ibiciro kuri pake zabo. Ibi, byatumye MTN nayo itangira kugenda igabanya, bituma isubira inyuma mu bijyanye no guhamagara.

Mu byatwaye amafaranga menshi harimo kwita ku minara itanga amarezo ya MTN mu gihugu hose, kuko haraho byababye ngombwa ko hitabazwa abanyamahanga bafite ikoranabuhanga rihambaye kandi bangomba kwishyurwa muri ya madolari yahinduraga ibiciro umunsi ku wundi. 

Umuyobozi ushinzwe imari yagize ati: "Ibi byatumye ibyo twasohoye byiyongera kubera ikibazo cy'amadolari."

Umuyobozi ukuriye ishami ry'ubucuruzi rishinzwe serivisi za MTN zihabwa ibigo bitandukanye, Didas Ndoli yatangaje ko nk'uko babitangiye mu mwaka ushize, bagiye kurushaho kwita ku bigo bito mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuzamura ibikorwa byabo, babafasha kugera ku ikoranabuhanga rigezweho.

Mu yindi migambi MTN ifite muri uyu mwaka, harimo kongera iminara ya 5G, ku buryo bateganya kongera 20 kuri 86 yari isanzweho mu rwego rwo kwihutisha ikoranabuhanga mu banyarwanda, ari nako hakorwa ibishoboka byose ngo he kugira umunyarwanda usigara inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho.


MTN Rwanda yamuritse umusaruro w'ibyagezweho mu 2023 n'imigambi y'umwaka mushya wa 2024

 Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yasobanuye ko nubwo bahuye n'imbogamizi y'ihindagurika ry'agaciro k'idolari, ikigo cyakomeje gukura no gutera imbere mu mwaka ushize




Yavuze ko bishimira ibyagezweho ndetse bateganyiriza ibyiza byinshi abakiliya babo mu mwaka mushya


Umuyobozi ushinzwe gucunga imari muri MTN Rwanda yatangaje ko mu mwaka ushize iki kigo cyungutse inyungu nke ugereranije n'umwaka wabanje bitewe n'ihindagurika ry'agaciro k'idolari cyagaragaye cyane muri uwo mwaka


Mobile Money Rwanda iri mu bisata byungutse cyane mu mwaka ushize


Umuyobozi mukuru wa Mobile Money yavuze ko hari byinshi bahishiye abanyarwanda byiza kuruta ibyo babonye mu mwaka ushize



Umuyobozi uhagarariye ishami ry'ubucuruzi rishinzwe serivisi za MTN zihabwa ibigo yatangaje ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga cyane mu bigo bito/ bigitangira




MTN Rwanda yishimiye ibyagezweho mu mwaka ushize, yizeza abanyarwanda kurushaho kubagezaho serivisi bakeneye muri uyu mwaka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzayisenga jean damour1 month ago
    Aho mwakoze ubutwari kabix





Inyarwanda BACKGROUND