RFL
Kigali

Umuryango Imbuto Foundation wabonye Umuyobozi Mukuru mushya

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/03/2024 21:04
0


Shami Elodie yagizwe umuyobozi mushya w'Umuryango Imbuto Foundation nyuma y'igihe cy'amezi hafi 7 uwari umuyobozi wawo agizwe Umunyamabanga wa Leta.



Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, Umuryango Imbuto Foundation ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zawo watangaje ko Shami Elodie ari we Muyobozi Mukuru wawo.

Uwo muyobozi wa Imbuto Foundation mushya wari umaze imyaka 10 akora muri gahunda zo kurengera umwana akaba amaze umwaka ari umushakashatsi yasimbuye Vugayabagabo Jackson wagizwe umuyobozi w'Agateganyo w'Umuryango Imbuto Foundation muri Kanama 2023, ubwo uwari umuyobozi wawo Umutoni Sandrine yagirwaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Shami Elodie afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Information Systems Management, yakuye muri Kaminuza ya Maryland.

Mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, Shami yize amasomo ajyanye no Kubungabunga Amahoro, Ubutabera no Gukemura Amakimbirane muri Kaminuza ya DePaul muri  2013  kugeza muri 2015. Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Maryland mu bijyanye Information System Management kuva 2018-2020.

Umuryango Imbuto Foundation wahawe iryo zina muri 2007, ukaba warashinzwe na Madamu  Jeannette Kagame mu 2001 witwa PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS) PACFA ikaba yari  igamije kurwanya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Umuryango Imbuto Foundation ukora ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu.


Shami Elodie yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND