RFL
Kigali

Ni iki cyihishe inyuma y'urugendo rwa Element i Nairobi?

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:18/03/2024 20:18
0


Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo Element yerekeje mu gihugu cya Kenya.



Abenshi mwamumenye nka Element ariko amazina ye ni Mugisha Robinson Fred. Yamenyekanye muri 2020 ubwo yakoraga indirimbo "Henzap' ya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ndetse aza kuba ikirango cy'umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo.

Uyu musore wakoze nyinshi zigakundwa, yaje gutungurana ashyira hanze indirimbo yise 'Kashe' yaje gukundwa cyane bikagaragariza benshi ko uyu musore ari umuririmbyi mwiza.

Uyu muhanzi wakomeje kujya afasha abandi mu kubaririmbira kugeza akoze indirimbo 'Fou de toi' yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana kugeza n'ubu ikiri mu mitwe ya benshi.

Kuri ubu uyu musore yerekeje muri Kenya. Element wari uri mu Rwanda mu gihe Bruce Melodie babana muri 1 55 AM yerekeje i Nairobi kugirango akomeze ibitaramo bye bizenguruka Afurikq y'Iburasirazuba. Ni ibitaramo yabanjirije mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda byose yakoze umwaka ushize.

Usibye ibitaramo azakora muri iki gihugu, azanamenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu.

Nk'uko 1:55 AM irimo kubigenza, uyu musore yafotowe ndetse aganiriza umuyoboro wabo wa YouTube uherutse gushingwa.

Element yerekeje muri Kenya gukorerayo ibitaramo

Element yaganirije 1:55 AM Media mu gihe iyi Sosiyete ikomeje gutera umugongo itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND