Rutahizamu Nwosu Samuel wanyuze mu ikipe ya Etoile de L'Est, avuga ko umuyobozi w'iyi kipe Muhizi Vedaste ndetse n'umubitsi wayo Ange Malanie Mukabaranga batamubaniye ndetse bizatuma iyi kipe nta n'umugisha izagira kubera uburyo bayiyoboramo.
Kuri
uyu wa Mbere ku murongo wa Telephone, ni bwo InyaRwanda yaganiriye n'uyu musore
Samuel uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria ari na ho avuka. Nwosu Samuel ukina
asatara izamu, avuga ko yatewe ishavu n'uburyo ikipe ya Etoile de L'Est
yamufashe kandi yarifuzaga kuyiha buri kimwe yari afite.
Nwosu avuga ko n'ubu impamvu ikipe ya Etoile de L'Est iri kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere ari imiyoborere mibi iba muri iyi kipe kandi ku bantu bamwe.
Yagize ati "Ikipe ya Etoile de L'Est ifite abantu batifuza ko itera imbere.
Umuyobozi w'iyi kipe ndetse n'umubitsi wayo ni abantu babi wumve ngo ni abantu
babi. Ubuyobozi bukuru bw'akarere bukora buri kimwe, ariko aba bantu ntabwo
batuma hari aho igera kuko birebera ibyabo gusa."
Tariki
18 Ukwakira, nibwo ikipe ya Etoile de L'Est yasinyishije Nwosu Samuel
amasezerano y'umwaka umwaka, ndetse yiyemeza gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro
cya mbere.
Nwosu Samuel avuga ko yababajwe n'uburyo Muhizi uyobora Etoile de L'Est yamushinje kugurisha imikino, kandi yari mu bakinnyi bafite ibitego byinshi. Ati: "Nakiniye ikipe ya Etoile de L'Est nyikunze kandi numva ngomba kuyiha buri kimwe nk'uko nayo yari yanshimye. Nabaye umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi muri shampiyona ndi kumwe na Etoile de L'Est.
Muhizi Vedaste uyobora ikipe yaraje arambwira ngo ninjye umanuye ikipe kuko ngo nagurishije imikino ndetse nkanasaba ikipe tugiye guhura ko yampa amafanga nkitsindishwa. Byarambabaje cyane nibaza ukuntu umuntu atsinda ibitego byinshi mu ikipe akarenga akajya gusaba amafaranga ngo yitsindishe.
Muhizi yagiye mu makipe atandukanye avuga ko ndi umukinnyi mubi nta shobotse. Ibi byatumye amakipe yanshakaga yose andeka ndetse umwaka w'imikino ukuriyeho ngaruka muri Etoile.”
Nwosu
Samuel umwaka we wa mbere 2021-22, muri Etoile de L’Est, yayitsindiye ibitego
16 ndetse aba umukinnyi wa kabiri wari ufute ibitego byinshi nyuma ya Shabani
Hassain
Yakomeje agaruka ku buryo yagize imvune ikipe ikamutererana. Yagize ati: "Ubwo nari mu mezi ya nyuma muri Etoile de L'Est, Gicumbi FC yabahaye miliyoni 2
ngo bagure amasezerano nari mfitemo ubundi njye kuyifasha kuyizamura, ariko ubuyobozi
bw'ikipe burabyanga kandi nta ngingo ivuga ko ntemerewe kuva muri iyi kipe mu
gihe hari iyakemera kugura amasezerano nari mfite.
Ubwo natangiraga umwaka wa kabiri nagize ikibazo cy'imvune shampiyona igezemo hagati, nsabye kuba navuzwa, barabyanga. Perezida wa Etoile de L'Est ndetse n'umubitsi wayo Ange Malanie ni bo kibazo Etoile de L'Est ifite. Mbikubwiye nk'umuntu wahabaye imyaka ibiri.
Nababwiye ko ntivuje nshobora kutazongera gukinaumupira
w’amaguru ukundi, bambwira ko ibyo nta kibazo ko ikipe iri kwitwara neza nta
kibazo bafite ntarimo kandi kuvuzwa byari mu masezerano. Muri rusange ikipe ya
Etoile de L'Est ni ikipe nziza ifite abafana beza ndetse ikagira n'imiyoborere
myiza yo mu karere ndetse ndanabashimira cyane."
Nwosu avuga ko Muhizi uyobora Etoile imiyoborere ur itapfa gutima ikipe iguma mu cyiciro cya mbere
Nwosu
Samuel yageze mu Rwanda mu 2018 atinda kubona ikipe, mu 20219 nibwo yerekeje
muri Mukura, ayitsindira ibitego 7 mu mikino 16 ya shampiyona anatanga imipir 5
ivamo ibitego. Nyuma yaje kuva muri Mukura yerekeza muri Rutsiro FC ayikinira
imikino 5, atsindamo ibitego 2 atanga imipira 2 ivamo ibitego.
Etoile iri ku mwanya wa nyuma iramutse isubiye mu cyiciro cya kabiri, imanutse mu cyiciro cya kabiri inshuro 2 mu myaka 3 iheruka
Nwosu akigera muri Mukura yahembwe nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino y'igikombe cy'Agaciro cya 2019
TANGA IGITECYEREZO