Uko iminsi irushaho kwicuma, niko abamurika imideli bakomoka mu Rwanda barushaho guhesha ishema igihugu cyabo bigaragaza neza mu ruhando rw’imideli mpuzamahanga.
Abakora umwuga wo
kumurika imideli b’abanyarwanda bakomeje gushimangira ubuhanga n’ubushobozi
bwabo muri uyu mwuga haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahnga.
Mu minsi ishize, nibwo
bamwe mu bakora uyu mwuga bacanye umucyo mu Cyumweru cyahariwe imideli i Paris kizwi nka ‘Paris Fashion Week.’ Muri abo harimo Munezero Christine,
Mushikiwabo Denyse, Umutoni Ornella, Niyirera Esther ndetse na Umufite Anipha.
Iyi, ntabwo ari inshuro ya mbere aba banyamideli batanu bigaragaza kuri ‘stage’ mpuzamahanga zikomeye cyane ku Isi, kuko mu 2023 Munezero nabwo yitabiriye Paris Fashion Week ndetse na New York Fashion Show, naho Umutoni hamwe n’abandi bamaze kwandika izina mu kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga bagirana imikoranire na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko, n'abandi.
1.
Munezero Christine
Umunyamideli Munezero Christine ni umwe mu bakobwa b'abahanga mu bijyanye no kumurika imideli. Ubuhanga bwe yabushimangiye ubwo yaserukiraga u Rwanda i Burayi mu 2021 agahesha igihugu ishema muri Paris Fashion Week, aho yaje ku mwanya wa mbere muri 92. Mu ntangiro za 2022, nabwo Munezero yahagarariye igihugu i Paris muri 'The Haute Couture & Fall Winter Clothing.'
Mu 2023, uyu mukobwa yaserukanye umucyo mu birori bya Paris Fashion Week. Mu rugendo rwe amaze imyaka itanu, Christine amaze gukorana n'ibigo nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Giambattiste Vali, akorana na Moshions n'abandi. Mu bindi birori yitabiriye harimo Milan Fashion Week, Ney York Fashion Week na London Fashion Week.
2. Mushikiwabo Denyse
Mushikiwabo Denyse ni umwe mu bamurika imideli b'abanyarwanda bagaragaye mu birori by'imideli bitandukanye byabereye ku mugabane w'u Burayi. Umwaka ushize, yagaragaje ko ari mu bihe bye byiza ubwo yagaragaraga ku byapa i New York ari kwamamaza imyambaro ya Polo, igikorwa cyashimangiye ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru.Denyse yahesheje igihugu ishema mu birori bitandukanye by'imideli birimo New York Fashion Week, Milan Fashion Week aho yamurikaga imyambaro ya Diesel, Paris Fashion Week, London Fashion Week aho yakoranye n'ibigo nka Balmain, David Koma, Ulla Johnson n'ibindi
3.
Umutoni Ornella
4.
Niyirera Esther
5.
Umufite Anipha
6.
Umuhoza Linda
Umwaka ushize, abifashijwemo na Issi Model Africa, Umuhoza yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Alessandra Rich n'ibya Milan Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya Blimarine n'ibindi.
7.
Isheja Morella
Mu 2022, Isheja wanyuze muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya 'Dior Fall 2022' byabereye muri Korea ku Mugabane wa Aziya, yitabira ibindi nka Paris Fashion Week n'ibindi.
8. Mushimiyimana Anitha
Mushimiyimana Anitha yaserukiye u Rwanda mu birori byo kumurika imideli bizwi nka 'The Fashion Factor' bibera i Dubai, anatsindira kuba 'The Look of The Year' mu marushanwa ya Rwanda Global Top Model Competition.'9. Diane Ngabonziza
Diane Ngabonziza uri mu begukanye irushanwa rya Rwanda Global Top Model yahagarariye u Rwanda mu Buhinde mu marushanwa ya Supermodel Worldwide 2023. Aha, yitwaye neza kuko yabashije kwegukna igihembo cy'uwahize abandi mu bwiza.10. Mwiza Amelia
Umwaka ushize, Mwiza Amelia hamwe na mugenzi we Munyana Peace Kenson bagiye guhagararira u Rwanda i Dubai mu birori byo kumurika imideli bya 'Fashion Factor Dubai.'
TANGA IGITECYEREZO