Fela basohoye ‘Mirror’ nubwo bari kunyura mu bihe bitoroshye-VIDEO

Imyidagaduro - 18/03/2024 2:23 PM
Share:
Fela basohoye ‘Mirror’ nubwo bari kunyura mu bihe bitoroshye-VIDEO

Itsinda rya Fela Music rimaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda rigizwe na Feikel na Labii, bashyize hanze indirimbo nshya mu gihe bavuga ko bari kunyura mu bihe bitoroshye mu muziki wabo.

Uwavuga ko itsinda rya Fela riri muri amwe ari kugerageza kongera gutanga ibyishimo bikwiye, ntabwo yaba abeshye.

Kuri ubu bakaba bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo bise ‘Mirror’ yari imaze igihe kitari gito itunganywa ariko kubera utubazo dutandukanye yari yaratinze gusohoka.

Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda bagize bati "Ubundi iyi ndirimbo yaratugoye kuyikora yaba mu buryo bw’amashusho n’amajwi, inamaze  igihe kitari gito itunganije."

Bagaragaza ko byari biteganijwe ko bayishyira hanze nyuma ya ‘Infinity’ ariko byagoranye cyane ko bavuga ko kugeza ubu basa naho bakora ku giti cyabo.

Bagaragaza ko umuntu bakorana ari ubafasha bidahoraho, ibyo bikomeza gutuma bigorana gusa banakomoza ku kuba uyu bakorana na we muri iyi minsi bitifashe neza.

Muri iyi minsi abahanzi benshi bakizamuka bari kunyura mu bihe umuntu yavuga ko bigoye cyane abafite abo bakorana bataba mu gihugu aho usanga abadafite amasezerano abaha uburenganzira hafi ya ntabwo ku bihangano byabo.

Usanga amasezerano bagiranye nabo bakora atubahirizwa bikadindiza gukura kwabo mu muziki.

Fela Music bamaze gukora indirimbo zitari nkeya kandi zagiye zishimirwa zirimo Imboni, Icyihebe, Utulips, Parufe, Diyama, Wasanga n’izindi.Fela Music riri mu matsinda amaze gushinga imizi bashyize hanze indirimbo bise 'Mirror'Bavuga ko kuba batarabona itsinda rihamye ribafasha mu muziki wabo bikomeje kubabera ingorabahiziMu gihe gito bamaze binjiye mu muziki bamaze gukora ibihangano byagiye bigira igikundiro cyo hejuru

KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO NSHYA YA 'FELA MUSIC' I MIRROR

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...