Umugore yivuganye indaya avuye mu masengesho

Iyobokamana - 18/03/2024 12:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Umugore yivuganye indaya avuye mu masengesho

Umugore yatakaje ukwihangana ubwo yasangaga mu buriri bwe haryamye undi mugore ndetse aryamanye n’umugabo bashyingiranwe nyuma yuko hari hashize amasaha macye agiye mu masengesho.

Iyi nkuru ibabaje ivuga ko umugore yahagurutse akerekeza ku rusengero mu materaniro, agasiga umugabo we bashyingiranwe witwa Tafadzwa Munyoro mu rugo n’abana babiri babyaranye b’inshuke.

Uyu mugore witwa Stacy Thokozani Mkhandla wo muri Zimbabwe, yaje kwakira ubutumwa bugufi bumubwira ko umugabo we yinjije umugore w’indaya mu rugo rwabo ndetse ko baryamanye.

Yatashye atarwiyambitse ahagarika amasengesho aza yerekeza aho urugo rwe ruri, ni ko kwinjira mu nzu agana aho icyumba cyabo kiba, asanga umugabo we asambana n’uwo mugore atazi.

Uyu mugore yerekeje mu gikoni afata icyuma, niko kukijomba uyu mugore, asohoka yiruka ahunga ariko yacitse intege. 

Uyu mugore yakomeje kwiruka agana hanze, ariko nyiri urugo akomeza kumukurikira amujomba icyuma ku mubiri wose, birangira amusogose arapfa.

Umugabo yagerageje gukiza iyi ntambara yateje ariko biba iby’ubusa kuko iyi nshoreke ye yahasize ubuzima nk'uko umuvugizi wa polisi abisobanura.

Ababarizwa mu nzego z’umutekano bavuze ko umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro ndetse uyu mugore wishe mugenzi we agatabwa muri yombi, aho ategere gukatirwa urumukwiye.

Polisi yo muri Zimbabwe yatanze inama ku bashakanye ko bakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bamwe babigenderamo bagapfa cyangwa bakazana intonganya n’amakimbirane mu muryango.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...