Iminsi 78 irashize umwaka wa 2024 utangiye, ibikorwa by’imyidagaduro ariko nabyo bikomeza kuba ku bwinshi ndetse n’abazana udushya mu byo bakora barushaho kwiyongera bidasize no mu bari nyarwanda bakomeje kuza imbere.
Imyidagaduro ni igikorwa
cyagutse kiva ku muziki, imideli, kubyina bikagera no mu bindi bikorwa
bitandukanye bihuza abantu benshi bitewe n’impamvu runaka cyane mu gihe
ari ibintu bituma babasha kwishima.
Kuri uyu munsi aho umwaka
ugeze wa 2024 hari abakobwa bakomeje kuza imbere mu bari gukora ibintu
bigarukwaho n’abatari bake cyangwa bigira ingaruka nziza muri rusange mu
rugand rw’ubuhanzi.
Tukaba twabegeranirije
abagezweho muri aya mezi y’intangiriro z’uyu mwaka.
Umukundwa CadetteMuri iyi minsi yaba mu
bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bitandukanye, mu mashusho
y’indirimbo ndetse no muri ba rwiyemezamirimo bato mu bishingiye ku mideli, izina Cadette riri hejuru.
Si aho gusa kuko ari no mu
bakobwa bamaze kugira ibikorwa bifatika ku rubuga rwa YouTube aho agenda anyuza
ibintu bitandukanye byiganjemo ibyerekeranye n’ubuzima bwe.
Uyu mukobwa kandi akaba
atari muto muri iki gisata kuko yatangiye kwamamara muri 2019 ubwo yitabiraga
irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.
Ibi byamuciriye inzira zo
kwinjira neza mu kibuga cy’imyidagaduro binyuranye n’abandi, abasha kuyibyaza
umusaruro arema ibintu bishobora kuba byamufasha mu gihe kirekire.
Lynda PriyaWinjiye kuri ubu ku buzima
burebana na sinema ndetse no mu birebana n’itangazamakuru, ukanajya mu bakobwa
bari kubyaza umusaruro urubuga rwa YouTube, ari mu baza imbere.
Ubwamamare bw’uyu mukobwa
bukaba bwaratangiye ubwo yitabiraga ubugira Kabiri irushanwa rya Miss Rwanda
akanabasha kugenda yitwara neza kuko ari mu bakobwa babashije inshuro zose
kugera mu mwiherero.
Inkuru z’urukundo rw’uyu
mwari na Zaba Missedcall nabyo bikaba biri mu byarushijeho gutumbagiza izina
rye n’umwuga akora wo gukuna filimi.
JudyMu bakobwa bafite ubuhanzi
bwihariye bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse imibare y’ababakurikira iba
itumbagira ubutitsa, ari mu b’imbere kubera ubuhanga agira mu byo agenda asangiza
abamukurikira ku mbuga zitandukanye.
Akaza kandi mu b’imbere
bari kwitabazwa mu kwamamaza kompanyi zitandukanye, ibihangano by’abahanzi
ndetse aheruka no kugaragara mu ndirimbo ya Shemi na Juno Kizigenza aho nk'uko
byatangajwe yishyuwe ari hagati y’ibihumbi 400Frw na 700Frw.
Ari kandi mu bakinnyi ba
filimi bishimirwa akanagira ibiganiro agenda yakiramo abantu banyuranye ku
ngingo zitandukanye.
DJ CrushMu bakobwa basoje 2023 bakaninjirana
amavuta muri 2024, DJ Crush ari muri abo aho yinjiye mu mwuga wo kuvanga
umuziki abantu bakishimira ari benshi uko abikora.
Byanakurikiwe no gutangira kugirirwa icyizere mu birori n’ibitaramo bitandukanye aho
atangaza ko yishimira uko bakuru be bakora akazi agaruka kuri DJ Sonia na DJ
Ira ko aribo afatiraho urugero.
Saddie VybezUmwaka wa 2022 ni wo
wasize u Rwanda rwungutse impano nshya mu gisata cyo kubyina, uwo akaba ari
Saddie wasoreje amashuri mu Bushinwa mu ishami rya ‘Mechanical Engineering’.
Kuva icyo gihe yatangiye
kujya yitabazwa mu birori n’ibitaramo bitandukanye ndetse byumwihariko ibikomeye
byose yagiye abibyinamo ndetse anatangira gufasha bagenzi be.
Bimwe mu bitaramo amaze
kugaragaramo harimo Move Afrika aho ari mu bafashishije Kendrick Lamar ku
rubyiniro.
France MpunduYatangiye kwamamara mu bihe
by’amarushanwa ‘I’m The Future’ rimwe mu irushanwa ryanyuzemo abanyempano
bakomeye mu muziki akaba yaregukanye iya 2018.
Kuva icyo, gihe yinjiye mu
mubare w’abahanzikazi bahanzwe amaso, ahita anagirana amasezerano na Future
Record.
Mu ndirimbo uyu mukobwa
amaze gushyira hanze harimo Darlin yakoranye na Yvan Buravan ndetse aheruka
gushyira hanze iyitwa ‘Nzagutegereza’.
Imikoranire ya Juno
Kizigenza na France Mpundu basigaye bakunda kuba bari kumwe ahantu hatandukanye
ikaba yarazamuye izina ry’uyu mukobwa.
Divine UwaBiragoye muri iyi minsi kuba
wavuga abakobwa bari kubica mu myidagaduro kandi bagezweho muri 2024 ngo
wirengagize Divine Uwa.
Uyu mukobwa yagize umwuga
ibirebana no kubyina kimwe no kuyobora ababyinnyi yaba ku rubyiniro ndetse no
mu ndirimbo.
Niba wararembeye iyitwa
Confirm ya Danny Nanone anagaragaramo ari mu bayoboye imbyino zidasanzwe
ziyigaragaramo.
Muri iyi minsi kandi akaba
arimo yitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza, anafite abana ari gufasha mu birebana
n’umwuga wo kubyina.
Shema SugarAri mu bakobwa bamaze
kugwiza ibigwi mu banyamideli bifashishwa mu ndirimbo aho nyinshi mu z’abahanzi
bakomeye mu Rwanda zigezweho azigaragaramo.
Shema wiga muri Kaminuza
mu ishami ry'Itangazamakuru akaba agaragara mu ndirimbo z’abarimo Davis D mu yitwa
Truth or Dare kimwe no mu Igitangaza ya Juno Kizigenza, Kenny Sol na Bruce
Melodie.
Kuva yakwinjira mu kibuga
cy’imyidagaduro mu ruhande rw’abakobwa bagaragara mu ndirimbo, akomeje kugenda
yigwizaho igikundiro aho ari na we wegukanye Best Video Vixen muri Video Vixen
Awards 2023.
TANGA IGITECYEREZO