Inshuro ebyiri Bruce Melodie agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutaramana na Orville Richard Burrell CD [Shaggy] wamamaye mu ndirimbo “It Wasn't Me", "Boombastic” n’izindi yaherekejwe n’umushoramari Coach Gael Karomba.
Ariko hari
inshuro imwe yijyanye muri kiriya gihugu gituwe na Roho Miliyoni 331.9. Icyo
gihe hari tariki 3-4 Gashyantare 2024, ubwo yaririmbaga akanatanga ikiganiro
muri ‘Rwanda Day’ yabereye mu Mujyi wa Washington yahuje Abanyarwanda babarizwa
mu Mijyi itandukanye.
Coach Gael
ari kumwe na Bruce Melodie bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki
15 Werurwe 2024, berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho uyu muhanzi ategerejwe
gutaramana na Shaggy mu kiganiro “Good Morning America” gitambuka kuri ABC
News.
Bisa n'aho Bruce
Melodie ariwe muhanzi wa mbere wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC)
ugiye kugaragara muri iki kiganiro gisanzwe gikurikirwa n'umubare munini
w'Abanyamerika no mu bindi bihugu.
Burna Boy wo
muri Nigeria ari muhanzi batanze ikiganiro kuri ABC News. Kuri Coach Gael ni
'amahirwe adasanzwe' kuri Bruce Melodie kugirango 'akomeze amenyekana na
hariya'.
Yavuze ko
uru rugendo rwa kabiri muri Amerika, Bruce Melodie yarugezeho biturutse ku
gitaramo cya mbere we na Shagggy bakoreye muri kiriya gihugu mu Ukuboza 2024 binyuze
muri gahunda ya 'Jingle Ball'.
Avuga ko
ibiganiro bagiranye n'itangazamakuru muri kiriya gihe, yaba kuri Televiziyo no
kuri Radio ariho ABC News yahereye itumira Shaggy na Bruce Melodie.
Coach Gael
avuga ko bakiriye ubutumire bw'iki gitangazamakuru hagati y'Ukuboza 2023 na
Mutarama 2024. Ati "Cya gihe twari turiyo. Kuva cya gihe twari muri
Amerika iki kiganiro cyari gifite abatumirwa benshi, ku buryo badupanga
batubwiye ko tugomba tujyayo muri Werurwe ariko ubutumire twabubonye muri
kiriya gihe."
Iki kiganiro
cya ABC (American Broadcasting Company) cyatangiye gutambuka kuva tariki 3
Ugushyingo 1975. Gikorwa n’abanyamakuru
barimo Robin Roberts, George Stephanopoulos, Michael Strahan, Amy Robach, Lara
Spencer na Ginger Zee.
Mu kiganiro
yagiranye na shene ya 1:55 AM, Coach Gael yavuze ko kujyana na Bruce Melodie
buri gihe muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite uko ajyana nawe mu bo
bakorana babarizwa muri Label barimo na Mike ukora mu Ikigo cy’Igihugu Gishizwe
Ubuzima, RBC.
Ati
"Ninjye ufite uko njyana muri Amerika. Ubundi mu by'ukuri, nsigaye mfite akazi
kenshi, sinkibashaka kujyana nawe. N'ejo bundi ajya muri Kenya ntabwo twajyanye
yajyanye na Kenny Mugarura [Murumuna we]."
Gael
yasobanuye ko kujyana na Bruce Melodie muri Amerika bituruka ku kuba ariwe
ufite ibyangombwa bimwemerera kujya muri kiriya gihugu. Avuga ko ibitaramo uyu
muhanzi azakorera mu Burayi n'izindi gahunda afitiyeho azaherekezwa na Kenny
Mugarura ukuriye ibikorwa by'abahanzi muri 1: 55 Am.
Akomeza ati
"Ubu ngubu muri Amerika ninjye twajyana, kuko ninjye ubasha kugenda muri
Amerika nkagaruka, murabizi ko 'Visa' ya Amerika igorana."
Gael yavuze
ko indirimbo 'When she's around' Bruce Melodie yakoranye na Shaggy yakunzwe
cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashingiye ku mubare w'abantu bagiye
bamuha ibitekerezo n'abandi.
Avuga ko
bashingiye ku musaruro iyi ndirimbo yatanze, bari gutekereza uko Shaggy ari
kumwe na Bruce Melodie bakorera ibitaramo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika
y'Ibirasurazuba (EAC).
Ariko kandi
Bruce Melodie ari gutekereza uko yanakorera ibitaramo mu Ntara zitandukanye bigasorezwa
muri Kigali. Ati "Bruce Melodie ari gutekereza ko azakora igitaramo
agatumira abantu bose bakoranye nawe, aritegura ikintu kimeze nk'iserukiramuco,
urumva rero Shaggy ashobora kuzaba umwe muri abo ngabo."
Yavuze ko
muri uyu mwaka bafite ibikorwa byinshi, birimo ibitaramo bazakora muri Gicurasi
2024, bikazasorezwa muri BK Arena.
Coach Gael
yatangaje ko guherekeza Bruce Melodie muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite
ibyangombwa bimwemerera kujya muri kiriya gihugu mu bo bakorana muri 1:55 AM
Gael yavuze
ko Bruce Melodie ari gutegura ibitaramo bizasiga Shaggy yongeye gutaramira i
Kigali, nyuma yo kuhasiga urwibutso mu 2008
Bruce Melodie na Shaggy bategerejwe mu kiganiro cya ABC News, Televiziyo ikomeye muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO