RFL
Kigali

Nirere Shanel yatanze ibyishimo mu iserukiramuco muri Mozambique, Igihugu u Rwanda rufasha mu mutekano -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2024 9:07
0


Umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, Nirere Shanel, yatanze ibyishimo imbere y’Abanyarwanda n’abandi babarizwa mu gihugu cya Mozambique mu iserukiramuco ‘Franco Folia’ ryari ribaye ku nshuro ya kane.



Iki gitaramo cy’iri serukiramuco cyabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, cyahuje Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ndetse n’izindi Ambasade zitandukanye zikorera muri iki gihugu gituwe n’abaturage Miliyoni 32.08 ushingiye ku mibare ya Banki y’Isi yo mu 2021.

Iki giraramo cyabereye ahitwa ‘Centro Franco-Moçambicano’ cyabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igifaransa nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique.

Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (Francophonie) ugizwe n'ibihugu 88. U Rwanda rwawinjiyemo ugishingwa mu 1970. Kuri ubu umunyarwanda Louise Mushikiwabo ni we Munyamabanga Mukuru w'uyu muryango.

Imibare igaragaza ko ururimi rw'igifaransa magingo aya rukoreshwa n'abasaga Miliyoni 300 ku isi.

Iki gitaramo cy’iri serukiramuco cyaranzwe no kugaragaza umuco w’ibihugu bitandukanye, kandi Nirere Shanel yagihuriyemo ku rubyiniro n’itorero ribyina Kinyarwanda ‘Ikirezi’, ndetse n’abahanzi barimo Wazimbo wo muri Mozambique na Mélanie Pérès wo mu Birwa bya Maurice.

Muri Kamena 2019 ni bwo u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Mozambique, igihugu kibamo Abanyarwanda benshi. Mozambique yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Mata 2022.

Mozambique ibarizwamo Abanyarwanda benshi barimo abakora ubucuruzi, abanyeshuri bigaga ‘Master’s’ mu bijyanye no gucukura no gutunganya ibikomoka kuri gaz na petroli n’abandi.

Ku wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, nibwo Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano tariki 14 Ukuboza 2023.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza, unashingiye ku masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, arimo ajyanye n’umutekano no kurwanya ibyihebe, ubuhinzi, ubuhahirane, mu Butabera n’ibindi.

Ibihugu byombi byanasinye amasezerano akuraho ‘Visa’ ku bafite impapuro z’inzira (passports) z’ibihugu byombi. Ibi byakozwe mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Ku wa 23 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Perezida Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda zikorera mu karere ka Ancuabe mu Majyepfo y’intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique.

Perezida Nyusi yashimiye ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique ku “kugarura amahoro muri ako karere no gukaza umurego mu guhagarika ibikorwa by’abakora iterabwoba bagana mu majyepfo” y’icyo gihugu.

Nirere Shanel yaririmbye muri iri serukiramuco ryabereye muri Mozambique, nyuma y’uko atanze ikiganiro, ku wa 8 Werurwe 2024 cyari gishamikiye ku Nama ya "Forbes Leading Women Summit 2024" Africa cyabereye muri hoteli Emperor’s Palace i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Inama yahujwe n’umuhango wo gutanga ibihembo, aho Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora NBA Africa yahawe igihembo cya Africa Investment Catalyst na Forbes ashimirwa uruhare yagize mu ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

Ahageze imbere y'ibihumbi by'abantu bitabiriye iyi nama, Nirere Shanel yisunze urumi rw'Icyongereza yumvikanishije ihohoterwa yakorewe na Se.

Yavuze ko atabasha kwibuka neza 'inshuro Data yatumye ndara hanze’. Ni urugendo atekereza rwatangiye ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko cyangwa se munsi y'aho akiri umwangavu. Ati "Ntabwo mbasha kubikurura neza."

Umuhanzikazi Nirere Shanel yataramiye ku nshuro ye ya mbere muri Mozambique mu iserukiramuco ryari ribaye ku nshuro ya kane
Ambasade y'u Rwanda muri Mozambique yatangaje ko iki gitaramo cyahuje abantu mu ngeri zinyuranye hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi rw'Igifaransa
Iki gitaramo cyahujwe no kugaragaza umwihariko w'amafunguro anyuranye ategurirwa muri iki gihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND