Cyari igitaramo cy'akataraboneka! Niko umuhanzikazi mu njyana gakondo, Teta Diana avuga nyuma y'uko ahuriye ku rubyiniro na Jules Sentore, umunyamuziki bakuranye bataramanye mu gitaramo nyuma y'imyaka ibiri yari ishize.
Aba bombi
bataramiye Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Stockholm
muri Suède cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024. Cyabaye
mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.
Iki gitaramo
kandi bagihuriyemo n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Suede, Caroline Af Ugglas
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Hora mama ihorere none’. Buri mwaka ategura
ibitaramo, aho inyungu ivuye igera kuri bamwe mu bana yahisemo yahurije hamwe
babarizwa i Kigali.
Nyuma y’iki
gitaramo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede yanditse ku rukuta rwa X agira ati “Minisitere
y’Ububanyi n’Amahanga ya Sweden, abafatanyabikorwa n’abahanzi Teta Diana na
Jules Sentore n’icyamamare Caroline Af Ugglas bifatanyije n’abanyarwanda baba
muri Sweden n’inshuti zabo basaga 400 kwishimira iyimakazwa ry’ihame
ry’uburinganire muri Sweden no mu Rwanda.”
Teta Diana
yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima no kongera gutaramira
abavukarwanda. Ati "Abanyarwanda ni beza, basa neza inyuma no ku mutima
kandi iyo bahuye bigahebuza."
Yungamo ati
"Nishimye cyane, abantu bitabiriye cyane, 'salle' yari yuzuye.
Abanyarwanda baba hanze batewe ishema cyane n'aho bakomoka!" Imibare
igaragaza ko iki gitaramo kitabiriwe n'abantu barenga 400.
We na Jules
Sentore babanjirijwe ku rubyiniro n'amatorero atandukanye, mu rwego 'rwo gutoza
umuco abato'. Teta avuga ko guhurira ku rubyiniro na Jules Sentore bifite
igisobanuro kinini kuri we.
Baherukaga
guhurira ku rubyiniro, mu gitaramo uyu muhanzikazi yakoze mu 2022, agikoreye
kuri Institut Français.
Akomeza ati"
Nishimiye cyane kwongera guhurira n'umuvandimwe wanjye Jules Sentore,
nk'ibisanzwe twatanze ibyishimo kandi byinshi.
Teta Diana
yataramiye mu mu buryo bwa ‘Live’ mu gihe cy’isaha n’iminota 10’. Ndetse, yafatanyije na Jules Sentore
kuririmba indirimbo bakoranye bise ‘Umpe akanya’ yakunzwe na benshi mu bihe
bitandukanye.
Yanaririmbye
indirimbo ye yise ‘Agahinge’ iri kuri Extended Play (EP) ye yise ‘Umugwegwe’.
Ati “Performance’ yayo yagenze neza cyane kandi irimo ubutumwa bureba twese
abari mu Rwanda no mu mahanga.”
“Nyamuneka
mukunde umuco, muwutoze abato munawukundishe abandi. "Ni ngombwa ko abana
b'abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva neza aho bavuka.”
Asanga
igikorwa nk'iki gihuriza hamwe Abanyarwanda gikwiye gushyirwamo imbaraga. Kuko
ari imwe mu nzira nziza yo gutoza abakiri bato umuco Nyarwanda. Ati "Muri
make ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza gikwiye no gukomeza kandi kikaguka. Dufatanyije
twese twabishobora."
Ku
rubyiniro, Teta Diana yari kumwe n'ikipe ye imucurangira. Kandi avuga ko
bishimiye rwose kubona urugwiro ruba muri community y'abanyarwanda."
Uyu muhanzikazi
yavuze ko umusaruro w'igitaramo ari ukugaragaza 'ibituranga bishingiye ku
muco'. Ati "Ni ngombwa ko abana b'abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva
neza aho bavuka, bagatozwa imbyino n'ururimi gakondo bakarukurana."
Akomeza ati
"Mboneraho gushimira Ambasade y’u Rwanda muri Suede, muri ndetse na ‘Association’
ihakorera izwi nka RWAS, barakora byiza cyane mu gusigasira umuco no kuwutoza.”
"Kandi uko dukomeza gukorana twese ndetse n'abatuye mu bindi bihugu bya Scandinavia, ibi bintu tubikomeje byakwagura imbibi bikanashinga imizi. Ku giti cyanjye rwose nishimye kandi urugwiro ruba mu banyarwanda ubanza nta handi ruba.” Jules Sentore yisunze indirimbo ze zinyuranye yongeye gutaramira Abanyarwanda batuye muri Suede
Umuhanzikazi Teta Diana yatangaje ko iki gitaramo cyari icy'akataraboneka ashingiye ku bwitabire ndetse n'uko cyagenzeAbanyarwandakazi
babarizwa muri Suede bigaragaje mu mideli inyuranye yahanzwe
Ambasaderi Diane Gashumba [Uri iburyo] yagaragaje ko bishimiye uko iki gitaramo gishingiye ku muco cyagenze
Itorero ribyinna Kinyarwanda ryasusurukije abantu muri iki gitaramo cyahujwe no kwishimira ubufatanye bw'u Rwanda na Suede
Teta Diana yagaragajwe urugwiro muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo
Umuhanzikazi
Carolyne uri mu bakomeye muri Suede yataramiye abanyarwanda mrui iki gitaramo
Hatanzwe ibiganiro byagarutse ku ihame ry'uburinganire
Abarenga 400 bitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo Jules Sentore na Teta Diana
TANGA IGITECYEREZO